• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

Editorial 10 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umufaransa Christophe Cotteret uheruka gukora filime yiswe ‘Inkotanyi’, yavuze uburyo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mu gihe cya Opération Turquoise zafashe abasirikare b’Abafaransa barenze umurongo, ku buryo hakurikiyeho ibiganiro byashyize iherezo ku butumwa izo ngabo zarimo mu Rwanda mu 1994.

Ku wa 22 Kamena 1994 nibwo Umuryango w’Abibumbye, ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro No 929 wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri Opération Turquoise, hari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Baje mu Rwanda bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana urugamba kuko mu byanditswe, bahawe ubutumwa bw’ubutabazi, bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500, bizwi neza ko icyo gihugu cyari gifitanye umubano mwiza na leta yari iriho, yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Mu kiganiro Christophe Cotteret yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa kuri iki Cyumweru, yavuye imuzi bimwe mu biganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye mu Rwanda, kugeza kuri Perezida Paul Kagame, wamuhaye ikiganiro nyuma y’imyaka ibiri abigerageza.

Umugisha wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’icyo gihe cyose, Cotteret yavuze ko atekereza ko yawugize bitewe n’uko nyuma y’ubusabe bwe, habayeho kugenzura ibikorwa bye bikagaragara ko bifite impamvu zumvikana.

Umufaransa Christophe Cotteret wakoze filime yiswe ‘Inkotanyi’

Yabajijwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu igihugu cye kitemera, ahitamo kuvuga ko ari uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa muri icyo gihe, kuko ubwo abasirikare babwo boherezwaga mu Rwanda, hari abazanywe n’indi migambi yihariye.Yagize ati ”Ntabwo twavuga uruhare rw’u Bufaransa kuko Inteko Ishinga Amategeko ntabwo yigeze igishwa inama. Ni bamwe mu bayobozi b’icyo gihe bafashe ibyemezo bya politiki byo gufasha abajenosideri, mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside.”

Yanakomoje ku Bafaransa bafatiwe mu Rwanda, avuga ko ubwo u Bufaransa bwoherezaga abasirikare muri Opération Turquoise, cyari igikorwa cyitwaga icy’ubutabazi mu buryo budashidikanywaho ariko hari n’abazanywe n’indi migambi.

Yakomeje agira ati ”Ariko hari n’abantu mu Ngabo z’u Bufaransa batajyanywe n’ubutabazi, ahubwo no kwitambika abahagaritse Jenoside, Ingabo zari iza FPR. Kuva mu ntangiriro, sinibuka amatariki neza ariko nko ku wa 14 cyangwa 15 Nyakanga, hariho agace ntarengwa kiswe Zone Turquoise, abasirikare b’Abafaransa baza kurenga ako gace barafatwa.”

Ugufatwa kw’abo basirikare ntikwakunze kugarukwaho cyane ndetse Leta y’u Bufaransa yo yabihakanye ibinyujije mu nyandiko yagiye isohora, ubwo ibinyamakuru byatangazaga ko hari abasirikare babwo 18 bafashwe n’Ingabo za FPR mu duce twa Kibuye.

Uwo mubare watangajwe mu kinyamakuru Courrier International no 215 yo ku wa 15 Ukuboza 1994, cyifashishije amakuru yatangajwe muri Le Soir, nyuma y’ikiganiro umunyamakuru wacyo yari yagiranye n’uwari Visi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Cotteret ashingiye ku kiganiro cya Perezida Kagame, we yakomeje agira ati ”Byabaye imwe mu mpamvu z’ibiganiro byashyize iherezo ku bikorwa by’Abafaransa ku butaka bw’u Rwanda. Icyo abo Bafaransa bakoraga bajya kurenga umurongo byo ni u Bufaransa bwagisobanura.”

Kuva akiri Visi Perezida w’u Rwanda ubwo Jenoside yari irangiye, Kagame yanenze uburyo u Bufaransa nta kintu bwakoze ngo buhagarike abicanyi kimwe n’abasirikare ba Guverinoma yakoze Jenoside, babanyuragaho bahungira mu mashyamba ya Congo.

U Bufaransa kandi bwashinjwe kenshi ko muri icyo gihe bwafashaga abicanyi mu buryo butaziguye ndetse bushinjwa ko bwahaye intwaro Interahamwe n’igihe zari mu nzira zihungira muri Congo nyuma yo gutsindwa urugamba.

Cotteret aheruka gusohora filime yise ‘Inkotanyi’, yakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, imara iminota 120 aho iri mu ndimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza mu bice bitandatu buri kimwe gifite igisobanuro cyihariye.

Igaragaramo ubuhamya bw’abantu bakomeye batandukanye kuva kuri Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rw’amasasu rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba anakomeje urundi rujyanye no guhindura imibereho y’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise mu Rwanda mu 1994

2018-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Editorial 26 Mar 2020
Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Editorial 30 Oct 2019
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Editorial 07 Apr 2020
Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Editorial 21 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burera: Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye
Mu Rwanda

Burera: Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 24 Oct 2017
Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25
Amakuru

Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25

Editorial 20 Sep 2024
Abapolisi 9 basezeranye  imbere y’amategeko
Mu Mahanga

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Editorial 16 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru