Kimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’igihugu kiratangaza ko umugabo witwa NZIRABATINYA Emmanuel wavukiye mu karere ka NYAMASHEKE,mu murenge wa BUSHENGE akagari ka KARUSIMBI (i MWITO). yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga kumwanya wa Perezida wa Repubulika, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana
Uyu mugabo avuga ko yabyawe, n’umunyiginya, ukomoka IGISAKA. Nyina akaba umugesera ukomoka i BUDAHA (barashakanye). yavutse mu mwaka w’1960.
Muri iki gihe ibintu by’ubuhanuzi bireze ndetse biranavugwa ko bamwe mubiyita abahanuzi cyangwa se abakozi b’imana barimo kujijisha abantu no kubashakamo indonke bababeshya ko babahanurira. Ndetse bamwe ntibatinya no guhanura iby’intambara ku Rwanda.
NZIRABATINYA Emmanuel
Ibi kandi bikaba byaragarutsweho n’uwari uhagaraliye itorero ADEPR mu Rwanda ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 ya Yubile iryo Torero rimaze rishinzwe , aho Rev. Pasteur SIBOMANA Jean, muri uwo muhango; yahamagariye abakristo ba ADEPR kwirinda abahanuzi b’ibinyoma babagana akaba yaragaragaje ko ari abashaka kubavangira, yakomeje agira ati :
‘’Nk’umufatanyabikorwa wa Leta; abayoboke b’itorero mpagarariye basabye Prezida Kagame Paul gukomeza kuyobora u Rwanda’’, akomeza agira ati : :’’Nyakubahwa Mushyitsi Mukuru ndagira ngo mbahe ubutumwa bw’abakristo bari hano n’abandi batari aha bifuza gukomeza kuyoborwa na Prezida wa republika dufite ubu Kagame Paul’’.
Ministri KABONEKA nawe ati : ’’Itorero ADEPR ni umufatanyabikorwa mwiza wa Leta, igihugu kizakomeza gufatanya nawe mu bikorwa byose yiyemeje haba mu iterambere ry’abakristo n’abanyarwanda muli rusange, akomeza agira ati : ‘’Hamaze kugerwaho byinshi k’ubufatanye bwa Leta, amadini n’amatolero nyuma ya génocide yakorewe abatutsi 1994 igikenewe ubu ni ukubisigasira’’.