Hamaze iminsi imiryango mpuzamahanga ivuga yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza mu Burundi butegura itsemba bwoko ariko ubwo butegetsi bukabihakana.
Kandi ugasanga koko aribyo nta tsembabwoko rishobora kuba muri icyo igihugu kuko ibibazo gifite usanga ari ibya politike kurusha uko byaba bishingiye ku moko kuko abarwanya Nkurunziza bari mu moko yose agize u Burundi.
Ariko uko ibintu bigenda byigaragaza muri icyo gihugu, kimaze umwaka n’amezi abiri mu bwicanyi, usanga n’ibyo bya Jenoside byashoboka kuko ingero zifatika zimaze kwigaragaza.
Habanje rya geragezwa ryo guhirika Nkurunziza ku butegetsi, ubwo butegetsi bugerageza kumvisha abaturage yuko abari ku isonga ry’ababikoze bari abasirikare bahoze mu ngabo za kera. Ibyo bikaba bisobanuye Abatutsi.
Abasaga 20 muri abo basirikare barafashwe barafungwa, abatarafunzwe bakaba bagenda bicwa umwe umwe ku buryo ubaze usanga buri kwezi nibura umuwofisiye w’umutitsi wahoze mu ngabo za kera yicwa.
Ibi ariko abantu bari bamaze kubimenyera cyane yuko iyo benshi muri abo bawofisiye b’Abatutsi bicwaga Nkurunziza yavugaga ijambo ry’akababaro. Nubwo benshi bahamyaga yuko iryo jambo ryabaga ari iryo kujijisha ariko nibura benshi muri ya mitwe ye y’abicanyi nk’Imbonerakure yabifataga muri ubwo buryo bw’uko Perezida atishimira yuko umututsi yishwe.
Ariko ubutumwa Perezida Nkurunziza aherutse gutanga bushobora kuzakurikirwa n’ubwicanyi bushingiye ku moko, aribyo byabindi byaba koko biganisha kuri jenoside.
Nkurunziza aherutse gukorera uruzinduko rw’akazi muri komine Mugamba iri mu ntara ya Bururi. Mu Burundi iyo uvuze Bururi benshi bumva uvuze intara y’Abatutsi, ikaba n’intara y’abategetsi b’Abatutsi bakomeje kwica Abahutu kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge. Muri abo bahutu bishwe hakabamo na se wa Perezida Nkurunziza.
Abaturage bari bake cyane
Muri iki cyumweru rero Nkurunziza ari muri Bururi yahaye abaturage ibyumweru bibiri ngo babe bitandukanyije n’umwanzi ngo bitari ibyo bose azabafata nkabo. Iri jambo Abarundi barifashe nk’uko Nkurunziza yavuze yuko nyuma y’ibyo byumweru bibiri buri Mututsi azafatwa nk’umwanzi kandi igikorerwa abanzi bizwi yuko ari ukwicwa.
Iryo jambo rya Nkurunziza ni ribi cyane. Abamurwanya bakomeje kugerageza kugendera ku murongo wa politike ariko nibadashakisha uko barushaho kuwugumaho, Nkurunziza arabawukuraho abarohe muri Jenoside nk’uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwabikoze hano mu Rwanda.
Kayumba Casmiry