Umunyamakuru n’Umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, Andrew Mwenda, akaba no mu kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame; yagaragaje urukurikirane rw’ibiganiro byatumye Perezida Kagame yemera gukomeza kuyobora u Rwanda, mu gihe we yumvaga yarekera ahubwo hagashakwa undi muyobozi.
Nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda Itegeko Nshinga ryafatwaga nk’inzitizi rikavugururwa mu Ukuboza 2015, ku wa 01 Mutarama 2016 Perezida Kagame yemeye kuzakomeza kuyobora Abanyarwanda muri manda ya gatatu, ndetse ku wa 22 Kamena 2017 yashyikirije ibyangombwa bye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nyuma yo kutangwa nk’umukandida na FPR Inkotanyi.
Nyamara si intambwe yatewe umunsi umwe, nk’uko Andrew Mwenda uvuga ko yitabiriye kenshi inama zikomeye zari zigamije gufata umwanzuro ku busabe bw’abaturage yabigaragaje mu nkuru yanditse muri The Independent.
Kuva kera na kare, Perezida Kagame yagaragaje ko Itegeko Nshinga ritahindurwa ku bwe, nyuma yo kugaragara ko muri Afurika abayobozi benshi bahindura Itegeko Nshinga bitari ku neza y’igihugu, ahubwo ku yabo bwite.
Nk’uko Mwenda abivuga ngo “Kagame ibyo abizi neza. Ubundi kimwe mu byatumye adahita yumva ibitekerezo byacu ngo agume ku buyobozi ni izina ribi gukuraho umubare wa manda bimaze kugira muri Afurika n’ahandi. Ntabwo yigeze ashaka kugaragara nk’undi munyagitugu ufite inyota y’ubutegetsi muri Afurika.”
Hatekerejwe ku bintu bitandukanye
Mwenda yavuze ko nyuma yaho Perezida Kagame atsembeye abantu bo hafi ye ibyo gukomeza kuyobora u Rwanda, hatekerejwe gushyiraho uburyo yava ku butegetsi ariko akagumana inshingano zimwe.
Mwenda ati “Nakomezaga kuganiraho n’abantu bakomeye muri RPF n’abanyapolitiki mu yandi mashyaka akomeye mu Rwanda ku bintu bitandukanye bishoboka. Ubundi nta muntu wo mu rwego runaka, umucuruzi, abayobozi b’amadini, abikorera n’abandi bashakaga ko ava ku buyobozi.”
“Twagombaga gushaka uburyo Kagame yava ku buyobozi ariko agakomeza kugira uruhare rugaragara mu guha icyizere inzego zose mu Rwanda zitifuzaga ko yabuvaho. Igitekerezo kimwe cyari ugukurikiza urugero rwa Julius Nyerere muri Tanzania aho Kagame yashoboraga kuva ku butegetsi nka Perezida ariko agakomeza kuba Umuyobozi Mukuru wa RPF, igitekerezo nzi ko yari ashyigikiye.”
Kugira ngo ijambo rye ridahungabanywa, ngo hari ibitekerezo ko Itegeko Nshinga ryahindurwa hanyuma ishyaka rigize amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko akaba ariryo ritora Perezida wa Repubulika aho gutorwa n’abaturage, nk’uko bigenda muri Afurika y’Epfo.
Mwenda ati “Nahamyaga ko muri ubwo buryo niba perezida uriho agoranye, ashobora gukurwaho n’ishyaka rye nk’uko African National Congress yabikoze kuri Thabo Mbeki. Ibisa n’ibyo byari binabaye mu 2000 ubwo RPF yateganyaga gukuraho Perezida wa mbere wayoboye u Rwanda nyuma ya Jenoside, Pasteur Bizimungu, akabatanga akegura.”
“Gusa habayeho impungenge zikomeye kuri iki gitekerezo, cyari guha Kagame ububasha bukomeye, bigatuma perezida mushya atagira ubwisanzure. Ibi byari guhungabanya igihugu. Icyo cyashyizwe ku ruhande.”
Mwenda yavuze ko hanarebwe ku bundi buryo bw’imiterere y’ubuyobozi nk’ibya Vladimir Putin mu Burusiya, ariko nyuma y’ibiganiro byinshi n’inzego zitandukanye, zemeranya ko Kagame agumaho nka Perezida, kandi ibyo biganiro byose Kagame we ntiyabyitabiraga.
Icyo gihe kandi ngo hari harashyizweho itsinda ry’abayobozi ba RPF ngo risuzume niba yava ku buyobozi, nabo bazana umwanzuro usa n’uw’abandi ko Perezida Kagame akomeza kuyobora.
Mwenda ati “Nta muntu n’umwe kuri iyi Si waza ngo avuge ko Kagame yamusabye guhindura Itegeko Nshinga ngo havanwemo umubare wa manda, nta n’umwe muri RPF, ntawe mu Rwanda cyangwa ahandi aho ariho hose ku Isi. Kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo, nta ruhare na rumwe yabigizemo.”
Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka
Nk’uko Mwenda abivuga, ubwo amajwi y’abanyarwanda basaga Kagame ko akomeza kubayobora, ngo yahamagaje inama ya RPF avuga ko ashaka kurekera aho kuyobora, kandi abitangira ibisobanuro.
Perezida Paul Kagame
Mwenda ati “Yavuze ko RPF imaze gukomera ku buryo yashaka umusimbura mu ituze kandi mu buryo burambye. Yanavuze ko kuvanaho umubare wa manda bifite isura mbi muri Afurika. Yari yarubatse politiki atifuzaga ko yangizwa n’uwabona ko akeneye kuguma ku butegetsi.”
“Yavuze ko yatanze umusanzu we ku buryo akeneye guha n’abandi ngo bakomerezeho. Yavuze ko ari kugenda ananirwa, akeneye gutanga ubuyobozi ubundi umwanya munini akawuharira umuryango we.”
Icyatunguranye ngo ni uko mu banyamuryango 3500 ba RPF bari bitabiriye inama, nta n’umwe wigeze yemeranya na Perezida Kagame, ahubwo buri wese wafataga ijambo yatangaga impamvu zigaragaza ko akeneye ko akomeza kuyobora.
Mwenda ati “Abamusabaga ko akomeza kuyobora ntibavaga muri RPF gusa. N’andi mashyaka yose akomeye nibyo yitsagaho. Ariko igikomeye kuruta ibindi, icyo gihe abanyarwanda bateguraga uburyo bazamuhatira gukomeza kubayobora.”
Mu kureba neza ukuri kwabyo, Perezida Kagame ngo yazengurutse igihugu cyose, ariko aho ageze abaturage bamwe bakanamubwira ko bazamutora n’iyo azaba atari ku rupapuro rw’itora.
Abaturage banatangiye kwandika amabaruwa basaba ko Itegeko Nshinga ryamukumiraga rivugururwa, ndetse nk’uko Mwenda abivuga “Bamwe mu bayobozi muri RPF babonye uburyo atari kubyemera, batangira kujya ku ruhande rwe babuza abaturage kwandika ayo mabaruwa”.
Mwenda ati “Ariko ugushaka kwabo ntabwo byashoboye ko guhagarikwa. Ahubwo mu mezi abiri gusa, imikono miliyoni 3.7 yari imaze gukusanywa. Abandi baturage batangiye kumwandikira we ubwe, ku buryo ibiro bya Perezida byabaraga inyandiko ibihumbi. Ni iki Kagame yari gukora?”
Kagame yitabaje umuryango we
Nk’uko Mwenda akomeza abivuga, Perezida Kagame yahamagaje umudamu we n’abana ababaza icyo batekereza, bose bahuriza ku kuba akwiye kuruhuka akareka ubuyobozi.
Yakomeje agira ati “Kagame yita cyane ku mpungenge z’umuryango we kuri icyo kibazo. Yarampamagaye ngo nze i Kigali anganiriza kuri icyo kintu. Nari nzi neza ko ari ikintu kimukomereye. Yari hagati y’ibyifuzo by’abaturage n’ibyifuzo by’umuryango we.”
Mwenda avuga ko yaganiriye na Madamu Jeannette Kagame, nyuma akaza kwemera ati “Ok, imyaka itatu yonyine, kugeza mu 2020. Ikintu kibura cyakuzuzwa neza muri icyo gihe.”
Mwenda avuga ko Perezida Kagame yemejwe kuguma ku buyobozi n’ugushaka kw’abaturage ndetse RPF urwo rugendo yarwitwararitsemo.
Si ubwa mbere Kagame yari kuba yanze ubuyobozi
Mwenda avuga ko igitekerezo cya Kagame cyari gifite umwanya ukomeye mu gufata umwanzuro, ariko kuri iyi nshuro abaturage bagize ijambo rinini, bitandukanye n’uko byigeze kugenda mu 1994.
Mwenda ati “Ubwo bafataga ubutegetsi ku wa 4 Nyakanga 1994, RPF yamuhisemo ku bwiganze ngo abe Perezida w’Igihugu, kurusha na Alex Kanyarengwe wayoboraga umuryango. Kagame yarabyanze. RPF yashimangiye ko nta wundi ugomba kumuba. Habayeho kubitindaho cyane mu gihe cy’icyumweru. RPF yarabyemeye, Kagame aratsinda. Uko niko Pasteur Bizimungu yabaye Perezida.”
“Ariko ako kanya izina rya Bizimungu rikivugwa, andi mashyaka ya politiki yagombaga kuba agize guverinoma y’ubumwe nk’uko byari byemejwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1993, yarahagurutse yamagana icyo cyemezo.”
“Uwari wagizwe Minisitiri w’Intebe, Faustin Twagiramungu, yayoboye intumwa z’amashyaka ya politiki hashingiwe ku masezerano ya Arusha bajya guhura na Kagame. Bamaganye umwanzuro wo gushyiraho Bizimungu nka Perezida bikozwe na RPF. Ahubwo bose bashimangira ko Kagame ariwe ugomba kuba Perezida.”
Icyo ngo nicyo cyatumye igihugu kitagira guverinoma guhera ku wa 4 Nyakanga ubwo RPF yafataga ubutegetsi, kugeza ku wa 19 Nyakanga ubwo guverinoma yarahiraga.
Kwanga kongera kwiyamamaza ngo yari kuba ari inshuro ya kabiri atemeranyije n’ugushaka kwa benshi.
Mwenda ati “Ni iki Kagame yari gukora? Yakoze ibyo buri muyobozi mwiza mu rwego rwe yakora, ashingiye ku nama z’abaturage be n’abajyanama be.”
Andrew Mwenda ni umwe mu bagize Akanama Ngishwanama ka Perezida Kagame