Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’uRwanda ACP Morris Muligo yavuze ko MUSA Ariho VIMBI yafashwe tariki ya 06 Kamena nyuma y’amakuru yari avuye muri Uganda yavugaga ko yaba yarambutse umupaka aza mu Rwanda nyuma yo gukora icyaha. ACP Muligo yagize ati”tukimara kumenya amakuru ko yaba yahungiye mu Rwanda twatangiyegukora iperereza tuza kumufatira mu karerere ka Gatsibo”
Vimbi yinjiye mu Rwanda tariki ya 30 Gicurasi yerekeza mu karere ka Gatsibo ari naho yihishe kugeza afashwe tariki 06 Kamena uyu mwaka.
Kuba habayeho gutanga uyu munyabyaha bikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Uganda kandi bikaba atari ubwa mbere ibi bihugu bihererekanya abakekwaho ibyaha bakurikiranywe n’ubutabera baba bafatiwe mu kindi gihugu.
Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Uganda bisobanura imikoranire myiza mu guhanahana amakuru y’abanyabyaha, ubufatanye mu by’amahugurwa, mu bijyanye n’ibikorwa n’iperereza, ajyanye nimikorere yakazi n’ ibijyanye n’iperereza ku byaha , kugira abahagarariye Polisi mu bihugu byombi mu byerekeranye nokwihutisha ndetse no koroshya akazi k’ibikorwa bya polisi, guhererekana abakekwaho ibyaha, kungurana ubumenyi no kongera ubushobozi bw’abapolisi n’ibindi.
ACP Morris Muligo
RNP