Mu kiganiro yitabiriye mu nama mpuzamahanga ya World Economic Forum iteraniye i Kigali, Umuyobobzi wa Oxfam ku Isi, umuryango uharanira ko habaho impinduka hakarandurwa ubukene, yasabye ko ibihugu bizirikana ko mu gihe ubukungu bw’ibihugu buzamutse, bigomba kugendana n’ababituye.
Umufasha w’unyapolitiki Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Winnie Byanyima yagize ati “Ndatekereza ko twibanda ku mibare y’izamuka ry’ubukungu, 9, 10%, ndatekereza ko twareba ese iri zamuka riratanga akazi, ese iri zamuka rirajyana n’imibereho y’abaturage?”
Byanyima yavuze ko bitajyana buri gihe, kuko hakomeje kubaho ubusumbane mu bihugu binyuranye, ugasanga abaturage baratera imbere abandi bagasigara inyuma, izamuka ntirigere ku bantu bose.
Umuyobobzi wa Oxfam ku Isi, umuryango uharanira ko habaho impinduka hakarandurwa ubukene, Winnie Byanyima
Yatanze urugero kuri Nigeria, aho nko kuva mu 2003-2009 igihugu cyateye imbere mu mibare, ariko umubare w’abakene ukiyongera kurushaho. Yakomeje agira ati “Ibyo birerekana ko iterambere rihari, ariko umubare munini w’abantu ntabwo ugerwaho n’ubwo bukungu. Ibyo tugomba guhangana nabyo.”
Byanyima yakomeje asobanura ko ikibazo gishingiye ku mananiza y’ibigo by’abikorera, aho avuga ko bikwiye gushora imari ahashoboka, ariko guverinoma zigasigarana inshingano zo gutanga uburezi ku buntu n’ubuvuzi buhendutse.
Yakomeje agira ati “Mwake imisoro aba bakize, bafite uburyo bahisha ayo mafaranga Afurika ikahahahombera. Ubundi mugende muyashore mu burezi, mushore muri ba bahinzi kuko nibo bakeneye koroherezwa kugira ngo biteze imbere.”
Byanyima ari i Kigali mugihe umugabo we Kizza Besigye atorohewe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka aho Kizza yabonye amajwi 35, mugihe Museveni yagize amajwi 60, Kizza yaraye akoze igisa n’ikinamico arahirira kuzayobora Uganda imyaka 5, umuhango wabereye mu rugo rwe arikumwe n’inshuti ze zirimo n’abanyamategeko, kuva ubwo Polisi ya Uganda yahise imuta muri yombi ubu akaba afungiye Moroto mu nkengero z’umujyi wa Kampala, ugana za Karamoja aho yajyanywe n’indege.
Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni
Umuhango wa nyawo, uteganijwe uyu munsi aho Perezida watowe Yoweri Kaguta Museveni ari burahirire manda ya 5, uyu muhango urabera Kororo mu mujyi wa Kampala, aho abayobozi b’ibihugu batandukanye bari bwitabire uyu muhango barimo Perezida Omar Hassan Ahmad Al-Bashir,, Perezida Mugabe, perezida Magufuri, Perezida Salva Kiir n’abandi, abatari bugaragare muri uyu muhango ni perezida Kagame na Perezida Uhuru Kenyatta, kubera ko bari munama ya World Economic Forum yabereye i Kigali mu Rwanda.
Umwanditsi wacu