Kuva mu 2015 ishyamba si ryeru muri politiki y’u Burundi, kubera manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itaravuzweho rumwe n’abo badahuje ibitekerezo bya politiki. Bamushinja kutubahiriza amasezerano ya Arusha n’Itegeko Nshinga.
Uyu mugabo yagiye ku butegetsi kuwa 26 Kanama 2005, nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu buryo butaziguye nk’uko amasezerano ya Arusha yabivugaga. Yatowe mu bwiganze bw’amajwi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko angana na 151 ku 162.
Nyuma y’imyigaragambyo y’abatarifuzaga ko Nkurunziza akomeza kuyobora u Burundi yatangiye muri Mata 2015, tariki ya 13 Gicurasi 2015 itsinda ry’abasirikare rirangajwe imbere na Gen. Godefroid Niyombare ryatangarije ko rimuhiritse ku butegetsi.
Icyo gihe Nkurunziza yari muri Tanzania aho yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Tariki ya 14 Gicurasi nibwo Nkurunziza yabashije gusubira mu gihugu cye, abifashijwemo na Uganda na Tanzania umugambi wo kumuhirika ku butegetsi upfuba utyo ndetse Gen Niyombare n’abari bamushyigikiye bemera ko batsinzwe.
Kuva ubwo kugeza ubu u Burundi bwabaye indiri y’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda harimo umutwe wa MRCD ufite ingabo ziyise FLN– Forces de Libération Nationale na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Calixte Nsankara uvugira [ FLN ]
Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kayumba yahunze ubutabera agana muri Afurika y’Epfo. Mu 2011 yakatiwe adahari n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Tariki 18 Ukuboza 2018, Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.
Muri iyo nyandiko zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’, impuguke zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Kayumba Nyamwasa [ RNC ]
Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress cyangwa umutwe wa Kayumba Nyamwasa.
Kugeza muri Nzeri uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukoresha intwaro n’ibindi byanombwa byose bituruka mu Burundi nubwo hatashyizwe hanze ababibaha.
Kayumba awusura kenshi
Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.
Bavuze ko Kayumba Nyamwasa asura ako gace inshuro nyinshi, gusa ntabwo inzobere zabashije kumenya ukuri kw’ayo makuru kuko zasabye Afurika y’Epfo ubufasha ngo zimenye byinshi kuri yo, ariko ntigire icyo ikora.
Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu bituranyi birimo na Uganda. Aya si amakuru mashya kuri twe kuko twagiye tuyabagezaho kenshi muri Rushyashya, ijambo kurindi.
Hari amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko umugore w’Umukuru w’Igihugu nawe atishimiye ubuzima abayemo nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa facebook Denise Bucumi Nkurunziza yanditse ko atagira irangamimerere rizwi bivuze ko atishimiye urwego ariho. Niba atishimiye urwego ariho bivuze ko atanyurwa nuko rukora. Niba atishimiye uko rukora nuko nta jambo ahabwa mu gihugu. Niba nta jambo ahabwa mu gihugu nuko uwarimwimye azi ko arimuhaye batahuza ibikorwa. Muri rusange akababaro abarundi baterwa na Nkurunziza gashengura umugore we.
Ibi ngo bishobora kuba biterwa n’uko muri 1998 mbere y’uko Nkurunziza agirwa umunyamabanga wa CNDD ngo umugore we yarose umugabo we yabaye umusazi, vuba aha ngo igihe Petero Nkurunziza, yavugaga ko ari we muyobozi watowe n’Imana wabasha kuyobora abarundi gusa, ngo abazi amateka ye kuva 1998, bavuze ko inzozi zibaye impamo. Ni iki Denise Bucumi azira. No mu masengesho aheruka ngira ngo mwumvise akababaro ke aterwa no gushaka nabi.
Denise Bucumi Nkurunziza bivugwa ko ari mu bihangange by’imbere mu butegetsi bwa Nkurunziza bishoboka ko ari mu bashobora kuzamusimbura k’ubutegetsi n’ubwo Nkurunziza muri iyi manda ye ya gatatu yakoze ibishoboka byose yiharurira inzira yo kuzongera kuyobora u Burundi.
Ibi birimo guhindura Itegeko Nshinga nko mu ngingo yaryo ya 76, yagenaga ko manda y’umukuru w’igihugu imara imyaka itanu ishobora kwiyongeza inshuro imwe.Ubu mu Burundi Perezida azajya atorerwa manda y’imyaka irindwi isubirwamo, icyakora ntiyemerewe kuyobora manda zirenze ebyiri zikurikiranya. Ibi biha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuba yakongera kwiyamamaza indi manda mu 2020, akaba ashobora kuyobora kugeza mu 2034.
N’ubwo Nkurunziza aherutse gutangaza ko ataziyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe mu 2020, iki cyemezo kikaba cyaratunguye abantu benshi ndetse batangira gufata umwanya wo gutekereza ku bazamusimbura ku isonga haza.
Gen. Alain Guillaume Bunyoni
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi, bemeza ko nyuma y’iraswa ry’uwahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, Gen. Adolphe Nshimirimana, wishwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari arimo ku itariki ya 2 Kanama 2015 i Bujumbura, Gén. Bunyoni asa n’uwahise yicara iburyo bwa Perezida.
Ibi bituma benshi nka nimero ya kabiri mu kugena uko ibintu bikorwa nyuma ya Perezida w’u Burundi.
Gen. Bunyoni w’imyaka 47 wanigeze kuba umukuru wa polisi y’u Burundi, kuri ubu ni Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, binavugwa ko ibigwi n’ubucuti buhambaye afitanye na Nkurunziza, bimwemerera kuba yakwicara ku ntebe y’ubutegetsi muri 2020.
Imwe mu mbogamizi Bunyoni yagira ni uko agaragara ku rutonde rw’abashyizwe mu majwi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye, ashinjwa guhutaza abatari bake mu baturage bamaganaga manda ya gatatu ya Nkurunziza.
Willy Nyamitwe
Willy Nyamitwe ukunze kugaruka mu itangazamakuru avugira ubutegetsi bwa Nkurunziza, dore ko ari na we ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Perezidansi y’u Burundi, ari mu bahabwa amahirwe.
Bivugwa ko Nkurunziza yaba amutegurira kuzamusimbura, cyane ko muri Perezidansi ahamaze igihe kitari gito azobereye amabanga y’ibihabera.
Ni umurwanashyaka uhambaye kandi w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, kuko yaryinjiyemo guhera mu 1993, ubwo ryari mu bikorwa bya kinyeshyamba, byarigijeje ku butegetsi.
Gen. Evariste Ndayishimiye
Gen. Ndayishimiye, ni umwe mu bavuga rikijyana mu Burundi. Uretse kuba afite ipeti rya Jenerali, guhera kuwa 20 Kanama 2016, ni Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.
Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yabitangaje ku itariki 8 Nzeri 2016, ni uko ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.
Gen. Ndayishimiye kandi ngo ni inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu na kimwe gikorwa mu Burundi atakizi, haba mbere y’uko ajya mu buyobozi bw’ishyaka ndetse na nyuma yaho.
Ni umuhanga kandi mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n’imitekerereze ye ngo bigoye.
Binavugwa kandi ko muri rwaserera zabaye mu Burundi kuva mu 2015, uyu Gen Ndayishimiye nta na hamwe ushobora gusanga izina rye muri raporo yose yagiye akorwa n’inkiko n’imiryango mpuzamahanga.
Bivugwa rero ko bibaye kureba umutegetsi udafite icyasha mu kuboko kwe mu bashobora kuzasimbura Nkurunziza, Gén. Ndayishimiye yakwegukana uyu mwanya wa Perezida mu 2020.
Gén. Ndayishimiye, ni umusirikare wagize uruhare mu ntambara y’ishyamba muri CNDD-FDD, aho yagiye ayobora imitwe itandukanye mu bihe by’urugamba.
Nyuma yo gusinya amasezerano yo guhagarika intambara mu Burundi, yabaye Umugaba Mukuru wungirije mu Gisirikare cy’u Burundi, kuva mu 2003 kugeza 2006 ubwo yabaga Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Mu 2014, Gén Ndayishimiye yashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, ibi kandi akaba yarabifatanyaga no kuyobora Komite y’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Burundi kuva mu 2009.
Gén. Prime Niyongabo
N’ubwo kenshi uyu mugabo adakunze kwigaragaza mu bikorwa bya politiki, ntibikuraho ko afite agahigo ko kuba ariwe waburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015, nk’uwari ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare ubwo Perezida yari mu mahanga hibazwa uko azatahuka.
Abazi uburyo umugaba mukuru w’igisirikare aba afite ijambo rikomeye mu bihe nk’ibyo, bemeza ko Gen Niyongabo yigaragaje nk’udafite inyota y’ubutegetsi, kuko icyo yari kuvuga cyose cyashoboraga kumvikana, haba mu Burundi ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Gen Niyongabo abaye nk’uwitaza gato ibya gisirikare akajya muri politiki mu bihe biri imbere kandi birashoboka, nta kabuza ko yaba umuyobozi Abarundi bakwiyumvamo uretse abari mu buhungiro bamufata nk’uwabagambaniye.
Binavugwa ko yaba yaratabye mu nama bagenzi be bari bumvikanye guhirika ubutegetsi, nyuma akabigarama. Kuba Nkurunziza yamugororera ineza yamugiriye rero ni ikintu cyoroshye gutekereza.
Ézéchiel Nibigira
N’ubwo uyu mugabo wahoze ari Ambasaderi muri Kenya nyuma akaza gusimbura Alain Aimé Nyamitwe, asa n’utazwi cyane muri Politiki y’u Burundi, ibi ntibikuraho ko ashobora gutungurana, ishyaka riri ku butegetsi rikazamwamaza muri 2020.
Kuri ubu ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi. Gusa umugereranije n’ibindi bikonyozi byavuzwe muri iyi nkuru, ubona ko asa n’udafite amahirwe angana n’ay’abandi.
James
Itegeko nshinga ryarahinduwe ! Yatangaje ko ataziyamamaza muri 2020,abaturage bazasaba ko yiyamamaza nanone,ko Imana ariyo yamubahaye ntawundi wayobora uburundi,ntiyakwanga ibyo abaturage bamusaba,bibaye uko ni mpaka 2034!!! Ndabona ibyibururndi ari copy and past bidatandukanye nibyahandi….
James
Itegeko nshinga ryarahinduwe ! Yatangaje ko ataziyamamaza muri 2020,abaturage bazasaba ko yiyamamaza nanone,ko Imana ariyo yamubahaye ntawundi wayobora uburundi,ntiyakwanga ibyo abaturage bamusaba,bibaye uko ni mpaka 2034!!! Ndabona ibyibururndi ari copy and past bidatandukanye nibyahandi….niyo politic igezweho muri africa