Umuhanda wa kaburimbo wakomeje kuvugisha menshi abantu igihe kirekirere watangiye gukorwa kuri uyu wa gatanu, tariki ebyiri gashyantare 2017 !
Uyu muhanda uri mu murenge wa wa Ndera mu kagari ka Kibenga uturuka ahitwa kuri 15 werekeza ahitwa Musave (aho amatagisi agarukira), unyuze kubitaro by’abantu bafite ibibazo by’imitsi no mu mutwe (CARAES Ndera),ukanyura ku murenge wa Ndera no ku kigo ngerabuzima cy’aho muri Ndera.
Kuva muri za 2006 abaturage bo muri ako kagari ka Kibenga wasanganga bahora bikanga baringa ngo kaburimbo yaje ariko amaso agahera mu kirere kuko n’aho babaga bukuye ayo makuru habaga hadasobanutse !
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, uko bwakomeje kugenda busimburana, bwakomezaga kubwira abaturage yuko hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo amafaranga yo gushyira kaburimbo muri uwo muhanda aboneka, ariko imyaka igakomeza guhita nta gikozwe !
Uyu muhanda wa kaburimbo watangiye kubakwa, ufite uburebure bubarirwa mu birometero bibiri n’igice, ukaba koko wari ukenewe cyane kubera ibikorwa bikurura abantu benshi muri ako kagari ka Kibenga, gashobora kuba gafite ibigo byinshi by’amashuli y’isumbuye kurusha utundi tugari twose hano mu gihugu !
Aho muri ako kagari ka Kibenga hari ibigo bine bya segonderi by’abikorera ku giti cyabo, Seminari ya Ndera kimwe na twelve years ( Groupe scolaire Ndera catholique ), wongeyeho Caraes Ndera, i biro by’umure kimwe n’ikigo nderabuzima, usanga koko uwo muhanda wa kaburimbo wari waratinze cyane !
Casmiry Kayumba