Umuhanzi w’igihangange mu muziki wo kuramya Imana Don Moen agiye kuza mu Rwanda mu iserukiramuco ryo kuramya Imana ryiswe Kigali Praise Fest.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘We Give You Glory’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good, I Will Sing’, ‘God Will Make A Way’, ‘Heal Me O Lord’, ‘Give Thanks’, ‘Here We Are’, ‘Hallelujah To The Lamb’ n’izindi nyinshi zitandukanye.
Ubu amakuru yamaze gutangazwa ku rubuga rwa Kigali Praise Fest iri gutegura urugendo rwe mu Rwanda, agaragaza ko uyu muhanzi agiye kuza mu Rwanda bidasubirwaho. Kigali Praise Fest izaba ibaye ku nshuro yayo ya mbere.
Nta yandi makuru arajya hanze ajyanye n’iki gitaramo cy’uyu muhanzi, yerekeye itariki azazira mu Rwanda, abahanzi bazafatanya ndetse n’aho iri serukiramuco azaririmbamo rizabera.
Si ubwa mbere hakwirakwiye inkuru z’uko uyu muhanzi azaza mu Rwanda, kuko guhera mu 2013 kugeza mu 2016 hakunze kuvugwa inkuru z’uko azaza mu Rwanda ariko bikarangira atahakandagiye.
Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Donald James, yavukiye muri Amerika mu 1950[afite imyaka 68]. Ni umupasiteri, akaba umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ziramya Imana ndetse akanizitunganya. Yatangiye umuziki mu 1984.