Eddie Kenzo, umwe mu bahanzi b’ibihangange mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni atagishoboye kuyobora Uganda akwiye kurekura ubutegetsi agaha umwanya abantu bakiri bato nka Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umuhanzi mugenzi we.
Mu kiganiro Focus on Africa cya BBC mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Eddy Kenzo, indirimbo ye Stamina yakoreshejwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Museveni mu 2011, yari arimo gusobanura impamvu ari umwe mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya Bobi Wine cyo kuwa Gatandatu ushize.
Yagize ati: “Nibyo nashyigikiye Museveni mu 2011 ariko ubu ibintu byarahindutse kandi abaturage bararambiwe. Barashaka ikintu gishya.”
Yakomeje agira ati: “Ukuri ni uko Museveni yakoze ibintu byinshi ariko ubu nahinduye intekerezo zanjye. Uruhande rubi rurahagije. Kuva icyo gihe naratembereye kandi ndushaho kugaragara. Nagenze mu bihugu biyobowe neza,”
Umuhanzi Eddy Kenzo yakomeje avuga ko ibintu bimaze kurushaho kuba bibi muri Uganda ya Museveni ku buryo kugaragaza icyo utekereza n’iyo waba uri umuhanzi bishobora kugushyira mu kaga.
Yavuze concert aherutse kwitabira muri Lugogo akaririmba amagambo ‘People Power Our Power’ akunze gukoreshwa na Bobi Wine ariko bikaba byari bigiye kumukoraho.
Ati: “Mperutse gutarama muri Concert muri Lugogo maze ndirimba People Power Our Power kandi bari bategereje kumfatira inyuma y’urubyiniro kubera kuvugira ayo magambo ane ku rubyiniro.”
Kenzo yakomeje avuga ko n’iyicarubozo rimaze kuba ryinshi abaturage bakaba barambiwe. Ati: “Wowe Museveni warijije abaturage none ugomba guhinduka. Ibi birasobanura inkuru iri inyuma ya Mbakooye.”
Eddy Kenzo yakomeje avuga ko muri Uganda abantu babayeho mu bwoba cyane. Ati: “Ugomba kuba ukomeye kugirango uvuge. Ndi umwe muri abo bafite ijwi rikomeye kandi nkurikirwa n’abantu benshi. Ndacyari umuturage uhangayitse ariko ufite inshingano zo kuvuganira Uganda nziza.”