Umuhanzi, akaba anatunganya umuziki Eloi Muhoranimana akomeje kuzamura umuziki nyarwanda binyuze ku rubuga rushya mu Rwanda rutaritabirwa n’abahanzi benshi rwa Spotify, ibi bikaba binamuhesha ubushobozi bwo gukorana ibihangano n’abandi bahanzi b’abanyamahanga.
Mu kiganiro kirambuye yahaye RUSHYASHYA, Eloi Maniraguja uzwi nka Eloi El mu muziki yatangiye atubwira amateka ye mu muziki, yagize ati “Ndi umu producer (Utunganya umuziki) nkaba numuririmbyi, mfite imyaka 22 nkaba naravukiye Kigali, Nyarugenge. Natangiye umuziki ndi muto mu mwaka wa 2011, icyo gihe narimfite imfite 12 icyo gihe nararirimbaga ndi numu producer.”
“Ndirimba injyana Electronic Dance Music hamwe ninjyana ya Pop, mfite indirimbo 24 harimo 14 nakoze njyenyine ndetse n’izindi 12 nakoranye n’abandi bahanzi barimo abo muri Amerika ndetse n’i Burayi.”
Eloi El yakomeje atubwira ko uyu muziki awurimo abikomora kub’ababyeyi be, yagize ati “ahanini nabikuriyemo kuko ababyeyi ndetse n’abavandimwe banjye bose ni abanyamuziki, kuko mfite bakuru banjye baririmba nka Sean Brizz, Chris Cheetah ndetse na Papa wanjye Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira.”
Iyo ukurikiranye ibihangano by’uyu muhanzi usanga ahananini awukora ndetse akawufatanya n’abanyamahanga, aha Eloi El yavuze ko abifashwa cyane na Spotify nk’ahantu hizewe kandi hakunzwe na benshi ku rwego mpuzamahanga.
Eloi ati “Ubu nihaye intego y’uko ngomba gukora indirimbo nyinshi hamwe n’abahanzi batandukaye barimo ab’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu, ikindi nkanakomeza kuzamura Spotify birushijeho kuko aha hamfasha kuzamura umuziki wanjye bwite ndetse n’uwo mu Rwanda muri rusange.”
“Nibanze cyane kuri Spotify ndetse n’ama radio yo hanze kubera ko arirwo ruhurirwaho n’abantu benshi cyane batandukanye, kandi bikanyorohereza gutanga ubutumwa ndetse bukagera kure.”
Mu gusoza Eloi El yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda gushyigikira impano ziri kuzamuka ndetse we ku giti cye akaba asaba abanyarwanda ku mushyigikira.
Eloi ati “Ndabasaba gukomeza gushyigira abahanzi muri rusange ndetse no gukomeza gufasha abahanzi bafite impano barikuzana injyana nshya zigezweho ahantu henshi, Mbateganyirije ibihangano bishya nabahanzi bazwi bo mu rwanda kandi nkaba nifuza guteza umuziki wo mu Rwanda imbere.”
Eloi Mahoronimana aritegura gukorana n’inzu ifasha abahanzi yitwa Loudkult ibarizwa muri Suwede, We Are Diamond yo mu Budage ndetse na Get The Sound based yo mu gihugu cy’u Bufaransa, uyu muhanzi kandi agiye gukorana na Spectrum Recording ikaba ibarizwa muri Sony Music yo muri USA.
Reba hano indirimbo ya Eloi El yise Try: