Umuraperi Oda Paccy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niba ari wowe’ yari imaze iminsi itegerejwe ahanini kubera uburyo yagiye ayamamazamo dore ko amajwi n’amashusho byose yabishyiriye hanze rimwe.
Iyi ndirimbo Niba ari wowe yiganjemo ubutumwa bw’abantu bakundana aho uyu muraperi aba asaba abakundana kwizerana ndetse no kudahubuka mu rukundo.
Mu ntangiriro z’indirimbo agira ati “Niba ari wowe ntawundi, tubigendeshe buhoro kuko mpari. Niba ari wowe ni wowe…”
Iyi ndirimbo yumvikanamo Ikinyarwanda n’Icyongereza, ibi Paccy akaba yemeza ko bizafasha n’abandi bafana be batumva Ikinyarwanda kuryoherwa n’iyi ndirimbo.
Mukiganiro n’umunyamakuru , Oda Paccy yavuze ko iyi ndirimbo yamutwaye ukwezi kumwe kuyitunganya akaba ayitezeho umusaruro mwinshi dore ko ari imwe mu ndirimbo ahamya ko zamuhenze.
Yagize ati “Iyi ndirimbo yantwaye umwanya munini ugereranyije n’izindi, nayikoreye i Dubai kuko ari ahantu heza kandi hafite n’ikirere cyiza. Ndifuza ko yazamvana ku rwego ndiho ikagira ahandi ingeza kandi kure.”
Kanda hano urebe iyi ndirimbo
Tumubajije umubare w’amafaranga iyi ndirimbo yamutwaye, Oda Paccy yavuze ko adashobora kwerura umubare nyawo ariko ngo yamutwaye ari hagati y’amadolari ibihumbi atandatu n’umunani (hagati ya miliyoni enye n’igice n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda).
Iyi ndirimbo ‘Niba ari wowe’ ni iya 16 uyu muraperi akoreye amashuho, akaba ateganya gukomeza gukora ibikorwa byiza bizamufasaha kugera ku rwego mpuzamahanga mu ruhando rwa muzika.
Mu byo ashyize imbere muri uyu mwaka wa 2016, harimo gutegura album ye ya Gatatu izasohokaho zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka Ayiwe, Ntabwo Mbyicuza n’izindi.
M.Fils