Mu mwaka wa 2019, amakuru yageze hanze avuga ko Perezida Museveni yakiriye umujenosideri Anastase Munyandekwe Mutovu wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya burundu adahari kubera ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Biryogo naho avuka iwabo mu cyahoze ari Gikongoro mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Akaba ari inshuro ya gatandatu yarageze muri Uganda.
Anasatse Munyandekwe Mutovu akirangiza amashuri ye yakoze mu kigo cy’igihugu cy’Iposita, akazi yahawe kubera Pauline Nyiramasuhuko wari inshuti magara ya Agathe Kanziga umugore wa Juvenal Habyarimana.
Pauline Nyiramasuhuko ava inda imwe na Celine Nyiraneza umugore wa Anastase Munyandekwe Mutovu. Iposita yabarizwaga mu cyahoze ari Minisiteri yo gutwara abantu n’itumanaho (MINITRANSCO)
Umurongo wa Politiki wa Munyandekwe wamenyekanye igihe hadukaga amashyaka menshi mu Rwanda mu mwaka wa 1991. Yagiye muri MDR ya Twagiramungu Faustin ariko ari ijisho cyangwa intumwa ya MRND. Abayoboke nyabo ba MDR barabimenye nuko bamuhimba izina rya Kimwamwanya nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Le Partisan no 18 cyasohotse kuri 15 Ukwakira 1993.
Igihe umurwanashayaka mukuru wa MDR, Emmanuel Gapyisi yicwaga, bivugwako Munyandekwe nk’intumwa ya MRND ari mu itsinda ryari inyuma y’urupfu rwe cyane cyane ko Emmanuel Gapyisi ataryaga indimi arwanya akazu k’abakiga mu nzego zose za leta.
Mu gihe cya Jenoside nkuko byagaragajwe n’inkiko Gacaca mu turere twa Nyarugenge, Nyamagabe na Nyaruguru, Munyandekwe yagize uruhare rukomeye mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa by’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakatiwe gufungwa burundu, igihano gikuru kubera uruhare rwe.
Amaze guhunga kimwe nabari bagize Guverinoma yakoze Jenoside, Munyandekwe yahise nawe ajya muri FDLR aho yagize n’imyanya mu buyobozi bukuru. Yabaye umuvugizi wayo nuko aza kuvanwa kuri uwo mwanya nyuma yo kunyereza amadorali ibihumbi 29 yigurira imodoka.
Munyandekwe kandi nkuko yabaga muri MDR ari ijisho rya MDR ari mu bambere bashinze igice cya MDR Power cyakoze Jenoside. Muri Werurwe 2007, yagiye Arusha gushinjura Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Habyarimana.
Muri urwo rubanza, Munyandekwe wari ukiri umuvugizi wa FDLR yaboneyeho umwanya wo gutanga ubutumwa bwa FDLR aho yagize ati “Urukiko rw’Arusha rurabogamye n’abaturage ntibarwiyumvamo, rufata inzirakarengane zikarushinja Jenoside kandi abateguye n’abakoze Jensodie ari FPR” Uwari uyoboye inteko iburanisha, Umunya Argentine Ines Weinberg de Roca, yibukije Munyandekwe ko bari mu rubanza rwa Zigiranyirazo Atari umwanya wo kumvikanisha amatwara ye ya politiki.
Munyandekwe yatunguye abacamanza muri urwo rubanza, ubwo yavugaga ko nubwo yabaga mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ko ariko Habyarimana yari umuntu mwiza ndetse MRND yayoboraga igihugu neza. Byaje kugaragaza ko Munyandekwe yabaga muri MDR akorera MRND.
Nguwo umushyitsi w’imena wa Perezida Museveni.
“Sinitaye kuri politiki yawe sinitaye kuwo uri we, igihe cyose uzaba urwanya u Rwanda nzagufasha” iyi ni intengo nyamukuru ya Perezida Museveni wa Uganda
Nyuma yo gushyirwa ku karubanda mu binyamakuru, ko yakiriye abayobozi bakuru ba RNC, barimo Mukankusi Charlotte, Eugene Gasana na Tribert Ayabatwa Rujugiro, Perezida Museveni mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame, yemeye ko yabonanye nabo bimutunguye, nyuma haje no kumenyekana amakuru ko bahawe inzandiko z’inzira za Uganda mu gihe gito iya Mukankusi iba igeze mu binyamakuru.
Usibye kwakira abayobozi ba RNC, Museveni yatumiye abayobozi bakuru ba FDLR aribo umuvugizi Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Bazeye Fils n’ushinzwe iperereza Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Theophile basubiye muri Kongo bafatirwa ku mupaka nyuma boherezwa mu Rwanda.
Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana wiyise Sankara, nawe yavuzeko Uganda yari ishyigikiye kandi igafasha umutwe wabo wa FLN.
Munyandekwe kandi yari umuvugizi wa FDLR igihe umukuru wayo Maj Gen Paul Rwarakabije yatahaga.
Uwariwe wese urwanya u Rwanda afite karibu ihoraho muri Perezidansi ya Uganda.