Julienne SEBAGABO yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda muri iki cyumweru ubwo yageragezaga gusubira muri Norvege aho asanzwe aba yihishahisha akaba anafite ubwenegihugu bwaho.
Julienne SEBAGABO yavuye muri Norvege aje mu bukwe bwa murumuna we bitangira guhwihwiswa n’abamubonye muri ubwo bukwe bamuzi neza bahita bavuga ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu karere ka Gisagara.
Ko Urukiko rwa Gacaca rwa Kigarama ngo rwanamukatiye imyaka 19 y’igifungo adahari.
Ababonye Sebagabo Julienne bakamumenya ngo bitabaje inzego z’umutekano nazo zimuta muri yombi agerageza kujya kundege ngo asubire muri Norvege.
Uyu mugore ubu ufungiye i Kigali akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.