Umwe mu bakandida Perezida muri Uganda, Amama Mbabazi, ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania kutazahirahira bakajya muri Uganda guha amajwi Perezida Yoweri Museveni.
Amatora muri Uganda azaba tariki 18 z’uku kwezi aho Perezida Museveni azaba ahanganye n’abandi bakandida barindwi ariko ababoneka bafite imbaraga zo guhangana na Museveni bakaba Kizza Besigye wa FDC na Amama Mbabazi wiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Mbabazi, wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa Museveni, ntabwo yavuze aho yakuye amakuru yuko Abanyarwanda n’Abatanzania bashobora kujya muri Uganda guha amajwi Museveni ariko ejo yabwiye abanyamakuru mu karere ka Gulu yuko ari akamenyero abantu kuva muri ibyo bihugu byombi baza bagatora, ahamagarira abayoboke be kuba maso.
Mu cyumweru gishize na none Mbabazi yarashakuje cyane avuga ku bijyanye n’indege ya Ethiopia airlines yakodeshejwe na komisiyo y’amatora muri Uganda ngo izane impapuro z’amatora kuva muri Afurika y’Epfo.
Iyo ndege yatinze kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, Mbabazi akavuga yuko ngo yabanje kunyura i Kanombe ngo zimwe muri izo mpapuro z’itora zigapakirwa mu ikamyo ngo zitwarwa muri Uganda kuzibira amajwi Museveni.
Amama Mbabazi
Hano mu Rwanda bahakanye yuko iyo ndege yigeze igera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, Mbabazi nawe ntiyigeze atanga gihamya nk’uko nta n’ibifatika yagaragaje yuko koko haba hari abantu biteguye kuzava mu Rwanda cyangwa Tanzania kuzajya guha amajwi Perezida Museveni muri ayo matora yo mu cyumweru gitaha !
Kayumba Casmiry