Ikipe ya Police Volleyball Club yatangaje ko yaguze umukinnyi mpuzamahanga Brian Merry, ukomoka muri Kenya, wakiniraga ikipe ya IR Tanger yo muri Maroc.
Brian Merry ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’igihugu ya wanagiyr akina mu makipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika ndetse n’iwabo muri Kenya.
Si ubwa mbere uyu mukinnyi aje gukina mu Rwanda kuko yigeze no gukinira ikipe ya APR Volleyball Club, ndetse yagiye anitabira amarushanwa atandukanye ya hano mu Rwanda.
Melly yasinyiye Police Volleyball Club amasezerano y’imyaka ibiri, akaba anitegura gutangirana n’iyi kipe imyitozo bitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026.
Police VC izatangira amarushanwa Mpuzamahanga ihera kurizabera mu gihugu cya Uganda muri Nzeri, mu irushanwa rizwi nka Kampala Amateur Volleyball Club Championship.
Mu mwaka wa 2024-2025, ikipe ya Police Volleyball Club yatwaye ibikombe bibiri birimo icyo kwibuka Rutsindura ndetse n’icyo Kwibohora.