• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya

Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya

Editorial 18 Apr 2018 IMIKINO

Umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Marines FC kuri uyu wa Gatanu wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera imyitozo y’Ikipe y’igihugu ya Kenya y’abatarengeje imyaka 20 yitegura kwisobanura n’iy’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Shampiyona y’u Rwanda igeze mu mikino yo kwishyura igomba gukomeza kuri uyu wa Kane Police FC yakira Mukura VS ku Kicukiro indi mikino irimo uzahuza Etincelles FC na Espoir FC; Gicumbi FC na Sunrise FC; Kirehe FC n’Amagaju FC; Bugesera FC na Musanze FC kimwe na APR FC na Marines FC ikaba ku wa Gatanu.

Umukino wa APR FC na Marines FC wari uteganyijwe kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko kubera umukino mpuzamahanga uzahabera ku wa Gatandatu hagati y’u Rwanda na Kenya mu batarengeje imyaka 20, wimuriwe kuri Stade Amahoro nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe.

Yagize ati “Umukino wimuwe kuko kuwa Gatanu mu masaha ya saa cyenda kuzamura, muri Stade ya Kigali hazaba hari kubera imyitozo ya Kenya y’abatarengeje imyaka 20 nk’uko amategeko ya CAF abiteganya ko ikipe yasuye ikorera imyitozo ku kibuga izakiniraho mbere y’umunsi umwe ku masaha izakiniraho.”

U Rwanda na Kenya biri guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha mu mukino ubanza wahuje ibi bihugu bikaba byaranganyije igitego 1-1 i Nairobi.

Muri shampiyona umunsi wa 17 uzasozwa n’imikino izahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports ku Cyumweru kuri stade ya Kigali mu gihe Miroplast FC izaba yakira AS Kigali kuri stade yo kwa Mironko.

Kugeza ubu APR FC niyo yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 31 irusha Rayon Sports ya kabiri rimwe ariko igifitanye umukino w’ikirarane na AS Kigali ya gatatu, Kiyovu Sports yamaze gihe kinini ari iya mbere ubu ikaba igeze kuwa kane mu gihe amakipe ari mu murongo utukura ari Gicumbi FC na Miroplast FC za nyuma.

2018-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Raoul Shungu arasaba abanyarwanda gufana Congo

Editorial 03 Feb 2016
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Editorial 31 May 2021
APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 13 Aug 2025
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Editorial 23 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa
Mu Rwanda

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Editorial 11 Oct 2017
Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko
INKURU NYAMUKURU

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Editorial 17 Apr 2018
Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara
Amakuru

Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara

Editorial 25 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru