Umukino wa gishuti wagombaga guhuza abahoze ari abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi na Uganda wamaze kwimurirwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi.
Olivier Karekezi wagaragaje ko akiwuconga bihambaye niwe uzaba ayoboye bagenzi be ku mukino wa Uganda
Uwo mukino uzaba kuwa Kane tariki ya 30 Kamena 2016, ukaba wamaze gukurwa kuri Sitade Amahoro i Remera.
Abakinnyi bakanyujijeho mu ikipe y’igihugu, Amavubi yitabiriye CAN 2004 bakoze imyitozo ikarishye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo bitegura umukino w’amateka bazakina na Uganda uteganyijwe kuri uyu wa kane,taliki ya 30 Kamena 2016.
Uganda yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu ihita ikorera imyitozo kuri Sitade izanakiniraho uwo mukino.
Jimmy Mulisa uzakinira Amavubi avuga ko uwo mukino uzaba ari amateka, kuko baza biyibutsa u Rwanda rutsinda Uganda 1-0 muri 2003.
Mulisa utakoze imyitozo kuko ari kwitegura ubukwe gusa uwo mukino araza kuwugaragaramo
Gusa muri uwo mukino uzakinwa n’ayo makipe hazaba haburamo Jimmy Gatete watsinze icyo gitego cyo kuri uwo mukino wa 2003.Uwo mukino uri mu yahaye amahirwe u Rwanda yo kwitabira igikombe cy’Afurika (CAN) muri 2004 ari nacyo yitabiriye gusa.
Abakinnyi bakoze imyitozo ku ruhande rw’Amavubi kuri uyu wa gatatu:
Karekezi Olivier, Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, Karim Kamanzi, Bagumaho Hamisi, Muhamud Mosi, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Jean Baptiste,Kadubiri Ashraf, Bokota Labama, Munyaneza Djuma, Mateso Dieudonné, Mutarambirwa Djabil, Rita Mana, Kayihura Youssouff Chami, Hategekimana Bonaventure Gangi na Mussa Kombi Bili.
Abagande nabo bakoze imyitozo bari bambaye gutya
Uyu mukino wagombaga kubera kuri Sitade Amahoro, bikaba bivugwa ko wimuwe kuko itashoboye kuboneka.
Inkuru bijyanye