• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Editorial 10 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Patience Rwabwogo Museveni, umukobwa wa Perezida Museveni wa Uganda, mu cyumweru gishize nibwo yabwiye imbaga y’abakiristo ko yabonye Imana n’amaso ye, imutangariza ko igiye guhindura igihugu cya Uganda.

Patience yatumiwe nk’umushyitsi udasanzwe na Pastor Wilson Bugembe wo mu itorero “Light the World Ministries” ikinyamakuru cyo muri Uganda, Ugchristiannews gitangaza ko ubwo yitabiraga ubutumire ari nabwo yaboneyeho akanya ko gutangaza uburyo yakiriye agakiza afite imyaka 11 y’amavuko.

Yatangaje ko iyerekwa ryamujemo mu ijoro, yaryamye ndetse yanasinziriye. Ati  “ Buri ijoro mu gihe cy’umwaka, nabonaga amashusho amwe, ishusho y’umugabane wa Afurika, muri iryo bonekerwa, Afurika yari umwijima, naje kumva ijwi rimbwira ko nyuma y’umwijima hazaza urumuri, naje kubona umuntu avuza umwirongi munini cyane, urumuri rutangira kubonekera Uganda, rwatangiye ari ruto, rugenda rwiyongera buhoro buhoro, uko rwagendaga rwaguka niko rwagendaga rukwira ibice bitandukanye bya Afurika, umugabane wose ukwira urumuri, rwatangiye kurenga Afurika, rugera n’ahandi ku isi”.

Arakomeza avuga uko Imana yamusubije, ati “… buri gihe uhora urebe hanze yawe ubwawe, ureba abandi bantu cyangwa ibihugu ko aribyo byakubera urumuri, urumuri ruri muri wowe, uko urwo rumuri rukwakiramo, ni nako ruzanasakara mu bandi benegihugu”.

Ubwo yabazaga Imana impamvu urumuri rwabonekeye mu gihugu cya Uganda, ngo yamusubije igira iti “Uganda ni umutima wa Afurika, nk’uko urumuri rwaje ruturutse mu mutima, ibyo bisobanuye ko byahindutse, nibwo ubuzima bwahindutse, ni igihe Uganda yahindukaga n’Afurika nibwo yahindutse”.

Akomeza avuga ko Imana imufiteho umugambi, iwufite kuri wowe, Uganda n’Afurika yose muri rusange.

Patience Museveni ni umwana wa gatatu wa Perezida Museveni, akaba umukobwa wa kabiri wa Janet Museveni, afite imyaka 40 akaba, yashakanye na Mr Odrek Rwabwogo.

Pastor Wilson Bugembe asubuzanya na Patience Museveni

 

2018-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)

Urusaku rw’abafana ba Mwiseneza Josiane rwajegeje ahaberaga Miss Rwanda 2019 (Video)

Editorial 06 Jan 2019
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Editorial 18 Oct 2019
Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Uganda: Abadepite bangiwe kugera mu nzu y’ibanga yatunzwe agatoki ko itoterezwamo Abanyarwanda

Editorial 10 Sep 2019
Mubyo ba Bishop  bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro

Mubyo ba Bishop bavuga ku butinganyi harimo ko ari iturufu yo kwaka ubuhungiro

Editorial 14 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye
HIRYA NO HINO

Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye

Editorial 29 Jun 2018
Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 05 Jul 2018
Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda
ITOHOZA

Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda

Editorial 12 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru