Patience Rwabwogo Museveni, umukobwa wa Perezida Museveni wa Uganda, mu cyumweru gishize nibwo yabwiye imbaga y’abakiristo ko yabonye Imana n’amaso ye, imutangariza ko igiye guhindura igihugu cya Uganda.
Patience yatumiwe nk’umushyitsi udasanzwe na Pastor Wilson Bugembe wo mu itorero “Light the World Ministries” ikinyamakuru cyo muri Uganda, Ugchristiannews gitangaza ko ubwo yitabiraga ubutumire ari nabwo yaboneyeho akanya ko gutangaza uburyo yakiriye agakiza afite imyaka 11 y’amavuko.
Yatangaje ko iyerekwa ryamujemo mu ijoro, yaryamye ndetse yanasinziriye. Ati “ Buri ijoro mu gihe cy’umwaka, nabonaga amashusho amwe, ishusho y’umugabane wa Afurika, muri iryo bonekerwa, Afurika yari umwijima, naje kumva ijwi rimbwira ko nyuma y’umwijima hazaza urumuri, naje kubona umuntu avuza umwirongi munini cyane, urumuri rutangira kubonekera Uganda, rwatangiye ari ruto, rugenda rwiyongera buhoro buhoro, uko rwagendaga rwaguka niko rwagendaga rukwira ibice bitandukanye bya Afurika, umugabane wose ukwira urumuri, rwatangiye kurenga Afurika, rugera n’ahandi ku isi”.
Arakomeza avuga uko Imana yamusubije, ati “… buri gihe uhora urebe hanze yawe ubwawe, ureba abandi bantu cyangwa ibihugu ko aribyo byakubera urumuri, urumuri ruri muri wowe, uko urwo rumuri rukwakiramo, ni nako ruzanasakara mu bandi benegihugu”.
Ubwo yabazaga Imana impamvu urumuri rwabonekeye mu gihugu cya Uganda, ngo yamusubije igira iti “Uganda ni umutima wa Afurika, nk’uko urumuri rwaje ruturutse mu mutima, ibyo bisobanuye ko byahindutse, nibwo ubuzima bwahindutse, ni igihe Uganda yahindukaga n’Afurika nibwo yahindutse”.
Akomeza avuga ko Imana imufiteho umugambi, iwufite kuri wowe, Uganda n’Afurika yose muri rusange.
Patience Museveni ni umwana wa gatatu wa Perezida Museveni, akaba umukobwa wa kabiri wa Janet Museveni, afite imyaka 40 akaba, yashakanye na Mr Odrek Rwabwogo.