Niyonsaba Thaddée, wari umukozi wa Kompanyi ya NPD ashinzwe kubakisha (Enjeniyeri) umuhanda uhuza Butaro- Base na Kidaho afunzwe akekwaho konona umutungo wayo ugizwe w’ibiti byatemwe mu nkengero zawo n’amabuye yawucukuwemo akabigurisha; hanyuma amafaranga abivuyemo akayakoresha mu nyungu ze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yagurishije amabuye yuzuye amakamiyo 30 n’ibiti byuzuye FUSO eshatu bingana n’amasiteri 50.
Yagize ati,” Ba nyiri ibyo biti n’amabuye bahawe ingurane yabyo. Ni ukuvuga ko byari umutungo wa NPD; bityo, icyo byari gukoreshwa byari kugenwa n’iki Kigo. Kubigurisha atabiherewe uburenganzira ni icyaha.”
Yavuze ko bimwe mu byo yagurishije byafashwe; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo n’ibindi bisigaye bifatwe bisubizwe nyirabyo.
IP Gasasira yongeyeho ko Niyonsaba akurikiranyweho kandi gushyira uwitwa Ndayisaba ku rutonde rw’abakozi ba nyakabyizi bakora kuri uwo muhanda; igihe cyo guhemba cyagera akamusinyira, akanafata umushahara we kandi atarigeze akora n’umunsi n’umwe.
Yavuze ko Niyonsaba yafashwe amaze guhembwa ibihumbi 34 by’amafaranga y’u Rwanda byitwa ko ari umushahara w’ukwezi w’uwo mukozi wa baringa (Ndayisaba) yashyize ku rutonde rw’abakora mu muhanda.
Yagize ati,”Ubusanzwe Ndayisaba yari ashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imashini yakoreshwaga mu gutsindagira uwo muhanda yakodeshejwe na NPD.”
Yavuze ko Niyonsaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye, mu karere ka Burera mu gihe iperereza rikomeje.
IP Gasasira yavuze ko ibyaha akekwaho gukora nibimuhama azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 344 yo gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; naho ingingo yacyo ya 614 ijyanye no kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma ikaba ivuga ko umuntu uhamwe n’ibi byaha ahabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).