• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Editorial 19 Apr 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifungiye kuri Sitasiyo ya Kacyiru umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umukoresha we asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, telefone ebyiri ngendanwa zo mu bwoko bwa Samsung S7, n’amadolari 100 ya Amerika.

Ngirababyeyi Pierre ufite imyaka 25 y’amavuko ni we ukekwaho kubyiba . Yafatiwe mu kagari ka Mabengera, mu murenge wa Musambira , mu karere ka Kamonyi ku itariki 17 z’uku Kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko yabyibye mu ijoro ryo ku itariki 16 z’uku Kwezi ahagana saa mbiri abikuye mu cyumba byarimo. Yongeyeho ko urugi rw’icyumba byarimo yarukinguje urufunguzo rw’urucurano.

Yagize ati,”Amaze kwinjiramo yavanyemo amafaranga y’u Rwanda 1, 400, 000, izo telefone zombi n’ayo madolari ahita ahava. Yafashwe amaze gukoresha ibihumbi 84 by’amafaranga y’u Rwanda muri ayo yibye.”

SP Hitayezu yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane, ndetse hanafatwe abafite aho bahuriye n’ubwo bujura.

Yakanguriye abakoresha kumenya imyirondoro y’abo bakoresha kugira ngo igihe babibye cyangwa bakoze ibindi byaha byorohere Polisi kumushaka no kumufata vuba.

Abiba yabagiriye inama yo kubicikaho bagashaka ibyo bakora byemewe n’amategeko bibateza imbere aho gutega amaramuko ku bikorwa binyuranyije n’amategeko bibagiraho ingaruka n’imiryango yabo.

Ayo mafaranga n’izo telefone byashyikirijwe nyirabyo (Habimana). Yashimye Polisi y’u Rwand agira ati,”Nkimara kwibwa natanze ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi indi hafi. Umupolisi wanyakiriye yanyijeje ko ibyo nibwe bizaboneka none imvugo ibaye ingiro kuko ku munsi ukurikira uwo nibweho bampamagaye bambwira kuza kubifata. Ndayishimira uburyo ikurikirana ikibazo igejejweho kugeza gikemutse.”

-6346.jpg

(SP) Emmanuel Hitayezu

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe no kuyahanahana hagati y’inzego z’ubuyobozi agira ati,”Bituma ibyaha bikumirwa no gufata vuba ababikoze.”

Ngirababyeyi nahamwa n’iki cyaha cy’ubujura azahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2017-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Editorial 27 Dec 2016
Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Editorial 28 Feb 2017
Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Editorial 16 Apr 2022
Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Editorial 12 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?
Amakuru

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Editorial 08 Mar 2021
Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove
Amakuru

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Editorial 31 Jan 2023
Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana
Mu Rwanda

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Editorial 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru