• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Editorial 04 Oct 2017 ITOHOZA

Mu gihe Omar na Salahi, abayisilamu babiri bari bajyanye itungo ryo gutambira Imana, ku munsi wa Aid el Kebir, Baje guhura n’umupasteri wahawe izina rya Masih kubera impamvu z’umutekano we, uyu akaba yarabanje kuba umuyisilamu mbere yo kuba umukristo, nubwo nyuma yaje kuyoborwa n’abakristo bamwigisha agakizwa.

Uyu mu pasteri (wari uzi igisubizo bamuha), yababajije impamvu bakuruye iryo tungo, umwe muri bo Omar niko kumubwira ko iryo ari itungo “qurbani”, akaba ari urwibutso rw’ibyo Umukurambere Abraham yakoze mu gihe Imana yari imusabye kujya kumutambira umwana, noneho, mu gihe Abrahamu yumviraga Imana, ashaka gutamba umwana, Imana ikaza kumwereka itungo atamba mu cyimbo cyaryo. Omar rero akomeza amubwira ko ibyo babikoraga,ari nk’urwibutso.

-246.png

Pasteri Masih

Pasteri Masih rero wari uboneyeho uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa Bwiza, nibwo yababwiye ko igitambo cya Yesu cyakuyeho ibyo bitambo by’amatungo, ko aricyo gitambo nyacyo cyarangije byose,ko bakwiye kumwizera bakaba abana b’Imana. akomeza agira ati

“ Mureke gukomeza kwica ayo magorwa y’amatungo, qurbani”

Nkuko rero akomeza abivuga, ngo Omar na Salah bafashe ibyuma bashaka kumwica we na mugenzi we, ariko ku bw’Imana, baza kubacika.

Pasteri rero akomeza avuga uko Salah yamubwiye ibyaje gukurikiraho.

Aba bagabo ngo barakomeje bajya gutamba igitambo, ariko ngo mu gihe Omar yiteguraga gutera icyuma iyo nka, iri tungo ngo ryaje kwigizayo ijosi, Omar nawe mu gutera icyuma, kiza gufata umugozi wari uziritse akaguru, inka rero yari ibohotse , mu gusimbuka yakandagiye mu gituza cya Omar, iramukomeretsa bikomeye. Salah Akomeza avuga ukuntu yajyanywe kwa muganga, aho abaganga basanze ari mu kigero cya 95% cyo kuba yapfa, bamubwira ko nta cyizere cyo kubaho

Salah rero ngo yakomeje gusengera mugenzi we, ngo ariko akibwira ko aramutse anapfuye, yajya mu ijuru kuko iyo mpanuka yabaye arimo gutamba igitambo cy’Imana.. Salah ariko ngo ntiyari agishobora gusinzira, kuko ngo uko yahumirizaga, yabonaga mu maso ye ukuntu igituza cya Omar, cyari cyangiritse. Ku munsi ukurikiyeho rero, ngo mu gihe salah yari amaze gukora umuhango wo kwiyeza ngo asenge, yaje kubona, abona imbere ye hahagaze umumarayika, maze amubwira aya magambo:

“Va muri ibyo bintu bidafite akamaro, uhindukirire Imana nzima yaremye ijuru n’isi, uyisenge mu mwuka no mu kuri, yohereje Umwana wayo w’ikinege, ngo akize isi. Ni Yesu Kristo, umwana w’Imana isumba byose, wazutse mu bapfuye, akaba ari mu gisekuruza cya Dawidi. Ubwo ni bwo Butumwa Bwiza.”

Salahi ngo yumvaga adasobanukiwe ibyo yabonaga kandi yumvaga, ariko ngo akibwira ko yaba ari Imana ishaka kumubonekera, ngo kuko nubundi Imamu yababwiye ko umuhango wo kwiyeza, ari umuteguza wo kubonana n’Imana.

Mu gihe ngo yari akibwira ibyo, wa mumarayika yakomeje amubwira ati:

“Ngwino tujyane, ndakujyana ku bahanuzi b’Imana, barakuyobora.”

Umumarayika rero ngo yamugiye imbere, Salahi nawe arangiza vuba vuba gukaraba (kwiyeza), aramukurikira, aha ariko avuga ko atazi neza niba yarigenzaga, cyangwa niba uwo mumarayika yaramuteruye, gusa ariko ngo icyo yibuka nuko agitangira kumukurikira, ngo yahise yisanga imbere ya Pasteri Masih n’abandi bakristo basenganaga, abo ngo Imana nabo ikaba yari yarangije kubateguza ko ari buze.

-8207.jpg

Ubwo ariko ngo akigera aho, wa mumarayika ntiyongeye kuboneka, Salahi rero ngo yabasobanuriye uko byamugendekeye, Pasteri Masih nawe amubwira uburyo yaje gukizwa akaba umukristo, kandi yarahoze ari umuyisilamu. Amubwira ko nta wundi agakiza kabonerwamo, atari Kristo

Ubwo ngo hari ku cyumweru, abo bakristu bitegura iteraniro, muri ryo Salahi ngo yakiriye Yesu nk’umukiza n’Umwami

Nyuma yaho abo bose bagiye gusura Omar kwa muganga, aho bamusengeraga bucece, kuko muri ibyo bihugu itotezwa ritatuma bakora ku mugaragaro. Mu gihe ngo basengaga bucece ariko babonye Omar afungura amaso, cyokora ngo ntiyabasha kuvuga.

Ubu rero Salah ni umukristo, ngo ubu akaba abana na Pasteri Masih ngo kandi bakaba bizeye ko Omar azakizwa, ndetse n’igihugu cyabo kikamenya Imana , abantu bagakizwa.

2017-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Editorial 21 Sep 2023
Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Editorial 12 Mar 2019
Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Editorial 21 Nov 2023
Ambasaderi Rugwabiza  yatanze  ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Ambasaderi Rugwabiza yatanze ikiganiro muri LONI mu mihango yo #kwibuka23

Editorial 08 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa
INKURU NYAMUKURU

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Editorial 31 Oct 2018
Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi
ITOHOZA

Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi

Editorial 24 Jan 2019
Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi
Mu Rwanda

Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi

Editorial 08 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru