Mu gihe Omar na Salahi, abayisilamu babiri bari bajyanye itungo ryo gutambira Imana, ku munsi wa Aid el Kebir, Baje guhura n’umupasteri wahawe izina rya Masih kubera impamvu z’umutekano we, uyu akaba yarabanje kuba umuyisilamu mbere yo kuba umukristo, nubwo nyuma yaje kuyoborwa n’abakristo bamwigisha agakizwa.
Uyu mu pasteri (wari uzi igisubizo bamuha), yababajije impamvu bakuruye iryo tungo, umwe muri bo Omar niko kumubwira ko iryo ari itungo “qurbani”, akaba ari urwibutso rw’ibyo Umukurambere Abraham yakoze mu gihe Imana yari imusabye kujya kumutambira umwana, noneho, mu gihe Abrahamu yumviraga Imana, ashaka gutamba umwana, Imana ikaza kumwereka itungo atamba mu cyimbo cyaryo. Omar rero akomeza amubwira ko ibyo babikoraga,ari nk’urwibutso.
Pasteri Masih
Pasteri Masih rero wari uboneyeho uburyo bwo kubabwiriza ubutumwa Bwiza, nibwo yababwiye ko igitambo cya Yesu cyakuyeho ibyo bitambo by’amatungo, ko aricyo gitambo nyacyo cyarangije byose,ko bakwiye kumwizera bakaba abana b’Imana. akomeza agira ati
“ Mureke gukomeza kwica ayo magorwa y’amatungo, qurbani”
Nkuko rero akomeza abivuga, ngo Omar na Salah bafashe ibyuma bashaka kumwica we na mugenzi we, ariko ku bw’Imana, baza kubacika.
Pasteri rero akomeza avuga uko Salah yamubwiye ibyaje gukurikiraho.
Aba bagabo ngo barakomeje bajya gutamba igitambo, ariko ngo mu gihe Omar yiteguraga gutera icyuma iyo nka, iri tungo ngo ryaje kwigizayo ijosi, Omar nawe mu gutera icyuma, kiza gufata umugozi wari uziritse akaguru, inka rero yari ibohotse , mu gusimbuka yakandagiye mu gituza cya Omar, iramukomeretsa bikomeye. Salah Akomeza avuga ukuntu yajyanywe kwa muganga, aho abaganga basanze ari mu kigero cya 95% cyo kuba yapfa, bamubwira ko nta cyizere cyo kubaho
Salah rero ngo yakomeje gusengera mugenzi we, ngo ariko akibwira ko aramutse anapfuye, yajya mu ijuru kuko iyo mpanuka yabaye arimo gutamba igitambo cy’Imana.. Salah ariko ngo ntiyari agishobora gusinzira, kuko ngo uko yahumirizaga, yabonaga mu maso ye ukuntu igituza cya Omar, cyari cyangiritse. Ku munsi ukurikiyeho rero, ngo mu gihe salah yari amaze gukora umuhango wo kwiyeza ngo asenge, yaje kubona, abona imbere ye hahagaze umumarayika, maze amubwira aya magambo:
“Va muri ibyo bintu bidafite akamaro, uhindukirire Imana nzima yaremye ijuru n’isi, uyisenge mu mwuka no mu kuri, yohereje Umwana wayo w’ikinege, ngo akize isi. Ni Yesu Kristo, umwana w’Imana isumba byose, wazutse mu bapfuye, akaba ari mu gisekuruza cya Dawidi. Ubwo ni bwo Butumwa Bwiza.”
Salahi ngo yumvaga adasobanukiwe ibyo yabonaga kandi yumvaga, ariko ngo akibwira ko yaba ari Imana ishaka kumubonekera, ngo kuko nubundi Imamu yababwiye ko umuhango wo kwiyeza, ari umuteguza wo kubonana n’Imana.
Mu gihe ngo yari akibwira ibyo, wa mumarayika yakomeje amubwira ati:
“Ngwino tujyane, ndakujyana ku bahanuzi b’Imana, barakuyobora.”
Umumarayika rero ngo yamugiye imbere, Salahi nawe arangiza vuba vuba gukaraba (kwiyeza), aramukurikira, aha ariko avuga ko atazi neza niba yarigenzaga, cyangwa niba uwo mumarayika yaramuteruye, gusa ariko ngo icyo yibuka nuko agitangira kumukurikira, ngo yahise yisanga imbere ya Pasteri Masih n’abandi bakristo basenganaga, abo ngo Imana nabo ikaba yari yarangije kubateguza ko ari buze.
Ubwo ariko ngo akigera aho, wa mumarayika ntiyongeye kuboneka, Salahi rero ngo yabasobanuriye uko byamugendekeye, Pasteri Masih nawe amubwira uburyo yaje gukizwa akaba umukristo, kandi yarahoze ari umuyisilamu. Amubwira ko nta wundi agakiza kabonerwamo, atari Kristo
Ubwo ngo hari ku cyumweru, abo bakristu bitegura iteraniro, muri ryo Salahi ngo yakiriye Yesu nk’umukiza n’Umwami
Nyuma yaho abo bose bagiye gusura Omar kwa muganga, aho bamusengeraga bucece, kuko muri ibyo bihugu itotezwa ritatuma bakora ku mugaragaro. Mu gihe ngo basengaga bucece ariko babonye Omar afungura amaso, cyokora ngo ntiyabasha kuvuga.
Ubu rero Salah ni umukristo, ngo ubu akaba abana na Pasteri Masih ngo kandi bakaba bizeye ko Omar azakizwa, ndetse n’igihugu cyabo kikamenya Imana , abantu bagakizwa.