Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza nibwo hasozwaga umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda, ni umunsi wasize Rayon Sports iyoboye ku mwanya wa mbere.
Umukino wasoje uyu munsi wahuje ikipe ya Vision FC yakinaga na Kiyovu Sports, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium usiga amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Ku ruhande rwa Vision FC yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe igitego cyayo na Iyamuremye Christian ubwo hari ku munota wa mbere, kiza kwishyurwa na Ismaila Molo ku munota wa 72.
Gusoza uyu mukino kw’aya makipe banganya byatumye n’ubundi ku rutonde rwa shampiyona ntaguhindutse kuko aya ari nayo akomeje kuza mu myanya ya nyuma.
Vision irimo gukina ikiciro cya mbere uyu mwaka iri ku mwanya wa 15 n’amanota icyenda igakurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota umunani.
Uko indi mikino y’umunsi wa 13 yagenze:
Police FC 2-2 Bugesera FC
APR FC 4-2 Mukura VS
AS Kigali 1-3 Rayon Sports
Amagaju FC 2-1 Marines FC
Rutsiro FC 0-0 Musanze FC
Muhazi FC 0-0 Gasogi United
Gorilla FC 1-1 Kiyovu SC
Uyu munsi urangiye ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo aho ifite amanora 33, irakurikirwa na APR FC yo ifite amanota 25.
Imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu ku makipe adafite abakinnyi batarenze 2 mu ikipe y’igihugu, Amavubi yitegura guhura na Sudani y’Epfo.