Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Liberat Mfumukeko yatangaje ko bari kwiga ku buryo bakemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’Ubuganda.
Nk’uko Chimp Reports ibitangaza, Mfulukeko yavuze ko nka EAC batangije ibiganiro hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gushakira umuti wihuse iki kibazo.
“Ntabwo twicaye turebera iki kibazo. Ba Minisitiri b’Ubucuruzi, inganda n’ishoramari baturutse muri ibi bihugu bari mu biganiro bishakira umuti iki kibazo.” Mfulukeko.
Uyu munyamabanga kandi, yavuze ko atari ubwa mbere abanyamuryango ba EAC bagiranye ibibazo. Yanakomoje kandi ku isano iri hagati y’u Rwanda na Uganda.
“Si ubwa mbere ibihugu bimwe mu bihugu bigize umuryango bigiranye ikibazo ariko byose byagiye bikemuka nta ngaruka. Nyuma y’ibyo byose kandi, turabizi ko u Rwanda na Uganda ari abavandimwe no kuva mu bihe bya mbere. Utubazo nk’utu ntitwabura ariko birangira dukemutse.”
Ibibazo hagati y’ibihugu byombi byatangiye ubwo Abanyarwanda babaga muri Uganda batangiye gukubitwa, bakorerwa iyicarubozo, ibicuruzwa byabo bigafatirwa ndetse abandi bakajugunywa ku mipaka.
Nyuma y’iri hohoterwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera yasabye Abanyarwanda ko baba bahagaritse ingendo zabo bakorera mu Buganda mu gihe ibi bibazo bitarakemuka. Iri tangazo yaritanze ku wa 1 Werurwe 2019.
Mu bindi bibazo byakurikiyeho harimo icyo Uganda yashinje u Rwanda ko rwafunze imipaka ihuza ibi bihugu nka Cyanika.
Mu gusubiza, Dr Sezibera yavuze ko bitewe n’ibikorwa by’ubwubatsi ku mupaka wa Gatuna, imodoka nini zisabwa kunyura ku mupaka wa Kagitumba. Ubu ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
twubakane
Wumve Abarundi bakome? Ariko ibya Uganda nibiceceka abarundi bazavuga. Ntimubona ko harimo ikintu? FDRL, RNC,..aho biri nyine………………………….Birigaragaza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Imbonera…se?