• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana

Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana

Editorial 24 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Mugabe akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko no gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 19 akamutera inda, ndetse n’Ubwinjiracyaha mu kumushakira imiti yo gukuramo inda.

Yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Ukwakira 2018.

Iki cyemezo cyaje kujuririrwa mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ugushyingo rutegeka ko agomba kuburana afunzwe by’agateganyo.

Muri Gashyantare 2019 Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwanzuye ko yongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikorwa, ahita ajurira na none mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubusabe bwe ku wa 1 Mata akomeza gufungwa.

Ku wa 25 Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwamukatiye indi minsi 30 y’igifungo ndetse rutegeka ko yemera gufatwa ibizamini bya ADN. Ku nshuro ya gatatu yahise ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuri uyu wa Kane, Mugabe yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge arugezaho impamvu zamuteye kujurira n’ingingo ashingiraho ajururira icyemezo cy’ Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama asaba ko giteshwa agaciro akarekurwa ndetse ntanafatwe ibindi bizamini bya ADN.

Mugabe wari waje mu rubanza adafite umwunganira mu mategeko yabwiye umucamanza ko afite ingingo ebyiri zirimo kubogama k’urukiko ndetse no kuba urukiko rwarahaye umugisha ibyo ubushinjacyaha buvuga kandi butagaragaza ibyavuye mu iperereza bwakoze.

Yasobanuye ko impamvu avuga ko urukiko rwabogamye ari uko Umucamanza yemeza ko afungwa by’agateganyo yavuze ko agira ngo bahereze umwanya ubushinjacyaha bukore iperereza.

Kuri Mugabe ngo kuba amaze amezi arindwi muri gereza n’amezi icyenda akurikiranwa, yibaza impamvu ntawe ubaza ubushinjacyaha aho bugeze bukora iperereza.

Mugabe yakomeje avuga ko “Ibyo mvuga muri ibi bihe byose mbona bidahabwa agaciro kandi n’ingingo z’amategeko ntanga ntabwo zihabwa agaciro.”

Icyo kuba Urukiko rwarahaye umugisha ibyo ubushinjacyaha buvuga kandi nta kigaragaza icyo iryo iperereza riri gukorwa rigezeho.

Yakomeje avuga ko “Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko nakongera gukorerwa ibizamini bya kabiri. Ingingo yanjye ikaba ko ntakwemera gukorerwa ibindi bizamini kandi n’ibya mbere bataragaragaje icyo byavuyemo.”

Umushinjacyaha yahawe umwanya avuga ko nta kintu Mugabe yanenze ku cyemezo cyo kumufunga indi minsi 30 y’agateganyo.

Abwira umucamanza ati “Muze gusoma icyemezo hari impamvu urukiko rwashingiyeho rumwongerera igifungo. Icyo dusaba tumaze igihe tumusaba ni uko yakoreshwa ibizamini bya ADN.”

Yakomeje avuga ko “Kugeza uyu munsi yanze kubyemera avuga ngo ni ugutekinika. Ibindi birimo agasuzuguro ni uko tumukorera inyandiko zimwemerera kuva muri gereza akajya gukorwa ibizamini akabyanga. N’ubu n’ejo twari twayikoze anasuzugura ubuyobozi bwa gereza yanga gusohoka.”

“Nk’uko twabisobanuye ni uko hari ibizamini twakoresheje mu Rwanda ariko twasobanuye ko hari n’ibindi mu Rwanda batabasha gupima tuzajyana mu Budage.”

Uwo akekwaho gutera inda yarabyabye

Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko n’ubwo basaba Mugabe kwemera gufatwa ibizamini bya kabiri ariko hari n’ibindi bizakenerwa kubera ko umukobwa yateye inda yamaze kubyara kandi hakenewe gupima uwo mwana na Mugabe bakamupima kugira ngo hamenyekane niba ari we Se.

Yakomeje asobanura ko “umukobwa Mugabe ashinjwa gufata ku ngufu yarabyaye rero dukeneye no kureba niba uwo mwana wavutse ari uwa Mugabe. Dukeneye ibindi bizamini tuzajyana mu Budage ndetse n’ibindi tuzakorera mu Rwanda.”

Umushinjacyaha yavuze ko ibisubizo byose bizava mu bizamini bizagaragazwa mu iburanisha mu mizi.

Yasabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bwe ku gufungwa kw’agateganyo ndetse akanategekwa kwemera gutanga ibizamini bya ADN.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko amategeko abwemerera ko aribwo bufite uburenganzira kuri dosiye kandi bugomba kugena uburyo iperereza rikorwamo, bityo Mugabe adashobora gutegeka uko iperereza rikorwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza wari uyoboye iburanisha yavuze ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 27 Gicurasi 2019 saa cyenda z’umugoroba.

2019-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Editorial 10 Jul 2018
Mbonigaba Ismaël  wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Mbonigaba Ismaël wayoboye Ikinyamakuru UMUSESO, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Editorial 28 Oct 2018
Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Editorial 01 Oct 2018
Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Editorial 13 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko
INKURU NYAMUKURU

Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko

Editorial 31 Mar 2018
Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF
Amakuru

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Editorial 22 Mar 2024
APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira
IMIKINO

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Editorial 29 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru