• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Editorial 02 Dec 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Umunyamerika muto ukora imenyerezamwuga, aherutse gusubira mu gihugu cye nyuma y’iminsi mike yari amaze mu Rwanda nk’umukorerabushake mu muryango w’abanyamerika, Peace Corps, none yihinduye inzobere ku Rwanda.

Neil Edwards kuri ubu arimo gukora imenyerezamwuga mu kanama gashinzwe ububanyi n’amahanga (CFR) muri Amerika, yanditse inyandiko yashyizwe kuri blog ifite umutwe ugira uti “Amakimbirane hagati ya Kagame na Museveni arimo kugira ingaruka ku banyarwanda”, bikaba bitangaje ku mpamvu ebyiri.

Nyuma y’amezi make yamaze mu Rwanda, ubu Edwards azi buri kimwe ku mubano mubi uri hagati ya Kigali na Kampala. Icya kabiri, yanditse inyandiko iri mu murongo w’icengezamatwara rya leta ya Museveni.

Nk’uko ashushanya u Rwanda, aho ‘abantu barimo guhura n’ibibazo kubera amakimbirane’, iyaba yaragerageje nibura gukora ubushakashatsi bw’ibanze cyangwa uwabishyize ku rubuga akaba yaragerageje gushaka guhinyuza ibyo yavuze, ntibari kugwa byoroshye mu mutego w’icengezamatwara rya Uganda, ngo bumve ko bari mu kuri.

Ibyo Edwards yahisemo kuvuga by’amakimbirane ashingiye ku gufunga umupaka nabyo ubwabyo ni ibikekwa. Ibyo kuvuga kandi ko abanyarwanda barimo guhura n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, nta na kimwe bishingiyeho.

Umugati, inyama, ibijumba, ibirayi, ibishyimbo n’ibindi biribwa ntabwo ibiciro byabyo byahindutse cyane guhera muri Werurwe ubwo u Rwanda rwaburiraga abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.

Gusa ugiye mu muzi w’iyi ngingo, icyo u Rwanda rushyize imbere ni uko ubucuruzi butaba ubw’uruhande rumwe gusa kandi nta n’ubucuruzi bwabaho mu gihe ubuzima cyangwa umutekano w’abanyarwanda uri mu kaga, ibi bigashimangirwa n’amagana y’abatawe muri yombi bitemewe n’amategeko, ndetse bagakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa birimo iyicarubozo mu nzu z’ibanga zifungirwamo abantu z’inzego z’umutekano za Uganda.

Edwards arenga ku kibazo cy’ubufasha Uganda iha imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, akavuga ko ‘ari ibirego by’u Rwanda’.

Yirengagiza ibyatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye binyuze muri raporo y’impuguke zawo yo mu Ukuboza umwaka ushize yerekanye ‘uko Uganda iri mu mutima w’imikorere y’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda, ndetse ikaba yaranateye za gerenade mu Rwanda’.

Yahisemo gushyira imbere gusa ikibazo cy’ubucuruzi ndetse agendera ku binyoma byateguwe na Uganda. Yananiwe kumenyesha abasomyi be ko abantu barimo kuzaharira cyane mu mubano mubi ari abanya-Uganda.

Imibare y’Urugaga rw’abikorera muri Uganda (PSF-U), yerekana ko abacuruzi b’abanya-Uganda barimo guhomba miliyoni 14 z’amadolari buri kwezi. Gideon Badagawa, uyobora uru rugaga avuga ko mbere y’umubano mubi, Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa birenzeho miliyoni 200 z’amadolari (miliyari 744 z’amashilingi), ku mwaka ugereranyije n’iby’u Rwanda.

Ibi bisobanuye ko impuzandengo y’ibyo Uganda yohereza ari miliyoni 16 z’amadolari ku kwezi. Ibi byose bikaba byaragabanyutse bigera kuri miliyoni 2$.

Badagawa yagize ati “Turimo guhomba ubucuruzi, abantu barimo kubura imirimo yabo ndetse ibi bigiye kuba bibi cyane niba ikibazo kidakemutse”

Byron Kinene, Perezida w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo muri Uganda, nawe yagaragaje iki kibazo anenga Guverinoma ye kubera uyu mwuka mubi.

Ati “Byadukuye mu bucuruzi. Nibura amakamyo arenga 100 yinjiraga mu Rwanda ku munsi ariko ubu ni amakamyo 20 akoresha indi mipaka. Ibi bituma nta kazi kaboneka ndetse amwe muri aya makamyo yaguzwe mu nguzanyo kikaba ari igihombo gikomeye kuri twe”.

Mu kwezi gushize Olivia Tumwebaze uwundi mucuruzi ku ruhande rwa Uganda ucuruza ibirayi, yabwiye Aljazeera ko arimo guhura n’ingorane z’ifungwa ry’umupaka. Isoko ry’ibirayi ku ruhande rwa Uganda ryabaye ikibazo kuko ubu baragurisha hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo bacuruzaga.

Ati “Ndara ntasinziriye ntekereza inguzanyo, nta mutuzo mfite”. Tumwebaze yabwiye Al Jazeera avuga ko kuri ubu arimo kugorwa no kwishyura inguzanyo ya $3800.

Mu yandi magambo, ingaruka ni nkeya kandi zidafite icyo zitwaye ku ruhande rw’u Rwanda. Kugira andi mahitamo y’inzira zigera ku Nyanja ndetse n’imikorere y’inganda z’imbere mu gihugu byatumye igihugu kitagirwaho ingaruka n’umubano mubi na Uganda.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yerekana ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2019, icyuho mu bucuruzi n’ibihugu bya EAC cyagabanyutse ku kigero cya 45.3%, ibi bikaba byaratewe no kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga aho byiyongereye 166.8%. Ubucuruzi hagati y’ibihugu nka Tanzania, bwariyongereye.

Uburyo bwo gusobanura ibyavuzwe n’uwimenyereza umwuga w’Umunyamerika, bidafite ikintu na gito bishingiyeho, ni uko yamize bunguri ibinyoma bya Uganda cyangwa akaba afite izindi mpamvu zabimukoresheje.

Edwards yamaganwe na benshi barimo na Elizabeth Jeannette, mugenzi we w’Umunyamerika na we wakoze mu Rwanda muri Peace Corp.

Abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Twebwe abanyamerika tugomba kwemera amateka yacu y’ubwirasi, gushaka kwibona nk’abacunguzi b’abandi, kwiyumvamo ko turi inzobere mu mico, mu turere ndetse no muri politiki zitari izacu kurenza ba nyirazo”.

2019-12-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Editorial 05 Apr 2016
Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Editorial 30 Sep 2019
“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Editorial 06 Mar 2024
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Editorial 08 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze
Amakuru

Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Editorial 22 Aug 2023
Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera
Amakuru

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Editorial 31 Oct 2021
U Rwanda rwamaganye ubusabe bwo gufungura Ngeze na bagenzi be bahamijwe Jenoside
ITOHOZA

U Rwanda rwamaganye ubusabe bwo gufungura Ngeze na bagenzi be bahamijwe Jenoside

Editorial 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru