Nyuma y’igihe kinini yomongana muri ibyo bihugu by’Uburayi, RURAKAZA Herman warumbiye ababyeyi n’Igihugu ubu arabarizwa muri cya kiguri cy’abagome “FDU- Inkingi”, kirajwe ishinga no guhemukira uRwanda n’Abanyarwanda.
Nyamara nk’uko tubikesha bamwe mu bo mu muryango we, barimo nyirarume Mugenzi Amani dukesha iyi nkuru, ngo ntako batagize RURAKAZA Herman ngo areke ibikorwa bye byo kwangisha rubanda ubutegetsi, arabananira, ahubwo ubu akaba ari numwe mu bashishikariza izindi Nterahamwe gutanga imisanzu ngo umugambi wabo mubisha ugerweho.
Abavandimwe be batubwiye ko bakurikiranira hafi amakuru ya Rurakaza, bakaba baramenye ko abajyanama be ba hafi barimo RWARINDA Pierre Céléstin, MUSABYIMANA Gaspard, INGABIRE Victoire, n’abandi batifuriza ineza urwababyaye .
RURAKAZA Herman w’imyaka 34 y’amavuko, ni mwene Kidege Evariste na Nacyanze. Akomoka mu karere ka Kayonza, ariko akaba yararerewe akanakurira mu karere ka Nyarugenge, kwa nyirarume. Yavuye mu Rwanda muri za 2018, mu by’ukuri akaba nta mpamvu izwi yamuteye gutorongera, kuko yari abayeho neza nk’abandi bavandimwe be.
Nk’uko utasibye kubimwingingira, umuryango we urongera kumusaba kuva ku izima, akava mu bikorwa bigayitse yijanditsemo, ahubwo akifatanya n’urundi rubyiruko rukataje mu kwiteza imbere.
Mu gahinda kenshi, Mugenzi Amani wo mu muryango wa Rurakaza, aramwibutsa ko ntaho ukuboko k’ubutabera kutagera, ko rero nakomeza kwinangira atazatinda kubona ingaruka z’ubusazi yishoyemo.
Umuryango wa Rurakaza Herman uramwibutsa umugani w’ikinyarwanda ugira uti:”Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe”, ikindi ngo:”Umwana wawe wapfuye ahagaze, arutwa n’uwo washyiguye ukarira, ukihanagura”.
RURAKAZA Herman rero arasabwa kureka gukoza isoni Igihugu n’umuryango akomokamo, yibutswa ko mu mahanga atari iwabo, kuko amaherezo azakenera kugaruka ku isoko.