Camir Nkurunziza wabaye mubarindaga umukuru w’Igihugu mu Rwanda n’abandi babiri bari kumwe barashwe na Polisi y’Afurika y’Epfo irwanya amabandi akomeye nyuma yo kubahagarika bakanga guhagarara, bakaza kugeraho bagonga izindi modoka bambuka “feux rouge”zitarabaha uburenganzira bwo gutambuka.
Nyuma yo guhagarara bamaze kugonga izindi modoka, Polisi yabasabye kuva mu modoka, uwari uyitwaye asohokana icyuma ngo agitere umupolisi aramurasa agwa aho. Abandi nabo babiri basigaye mu modoka barashwe na Polisi.
Abantu benshi baje gushungera ibyabaye
Abari mu modoka Polisi yarashe harimo undi munyarwanda ndetse n’undi muturage bikekwa ko bari bashimuse aho bibye imodoka barimo yo mu bwoko bwa Etios.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu gace ka Goodwood muri Cape Town.
Camir yari yaramaze kwinjira mu mutwe w’ingabo za Sankara, FLN. Yari mu bantu bafatanya bya hafi n’abandi barwanya Perezida Kagame baba muri Afrika y’Epfo.
Camir Nkurunziza yahoze ari muri RNC muri Afurika Yepfo hamwe na bagenzi be babanaga Afurika Yepfo, nyuma aza kubipakurura kubera ubwumvikane bucye mu bijyanye n’imicungire y’umutungo.
Camir Nkurunziza we na Sankara na Twihangane Pacifique Shareef bavuye muri RNC bakora irindi huriro bise RNC ivuguruye, aribyo byabaye intandaro yo gusenyuka kwa RNC ya ba Kayumba, yagiye irangwamo ubusambo n’ubwumvikane bucye.
Kugezubu Polisi ya Afurika Yepfo ntacyo iratangaza ku rupfu rw’abaguye muri iyo operation harimo na Camir. Abantu bamwe bakomeje gukeka ko RNC ya ba Kayumba yaba yaramugambaniye akicwa, nubwo nabo bakomeje kubyigurutsa bakireguza ko ahubwo yaba ari Leta y’uRwanda. Mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza rya Polisi, abayoboke ba RNC ivuguruye bari gushinja RNC ya ba Kayumba ubugambanyi n’umugambi wo guhitana Camir dore ko aribo basanzwe bagirana umubano n’abayobozi bamwe ba Afurika Yepfo.