• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.

Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.

Editorial 31 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Camir Nkurunziza wabaye mubarindaga umukuru w’Igihugu mu Rwanda n’abandi babiri bari kumwe barashwe na Polisi y’Afurika y’Epfo irwanya amabandi akomeye nyuma yo kubahagarika bakanga guhagarara, bakaza kugeraho bagonga izindi modoka bambuka “feux rouge”zitarabaha uburenganzira bwo gutambuka.

Nyuma yo guhagarara bamaze kugonga izindi modoka, Polisi yabasabye kuva mu modoka, uwari uyitwaye asohokana icyuma ngo agitere umupolisi aramurasa agwa aho. Abandi nabo babiri basigaye mu modoka barashwe na Polisi.

Abantu benshi baje gushungera ibyabaye

Abari mu modoka Polisi yarashe harimo undi munyarwanda ndetse n’undi muturage bikekwa ko bari bashimuse aho bibye imodoka barimo yo mu bwoko bwa Etios.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu gace ka Goodwood muri Cape Town.

Camir yari yaramaze kwinjira mu mutwe w’ingabo za Sankara, FLN. Yari mu bantu bafatanya bya hafi n’abandi barwanya Perezida Kagame baba muri Afrika y’Epfo.

Camir Nkurunziza yahoze ari muri RNC muri Afurika Yepfo hamwe na bagenzi be babanaga Afurika Yepfo, nyuma aza kubipakurura kubera ubwumvikane bucye mu bijyanye n’imicungire y’umutungo.

Camir Nkurunziza we na Sankara na Twihangane Pacifique Shareef bavuye muri RNC bakora irindi huriro bise RNC ivuguruye, aribyo byabaye intandaro yo gusenyuka kwa RNC ya ba Kayumba, yagiye irangwamo ubusambo n’ubwumvikane bucye.

Kugezubu Polisi ya Afurika Yepfo ntacyo iratangaza ku rupfu rw’abaguye muri iyo operation harimo na Camir. Abantu bamwe bakomeje gukeka ko RNC ya ba Kayumba yaba yaramugambaniye akicwa, nubwo nabo bakomeje kubyigurutsa bakireguza ko ahubwo yaba ari Leta y’uRwanda. Mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza rya Polisi, abayoboke ba RNC ivuguruye bari gushinja RNC ya ba Kayumba ubugambanyi n’umugambi wo guhitana Camir dore ko aribo basanzwe bagirana umubano n’abayobozi bamwe ba Afurika Yepfo.

2019-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Editorial 31 Oct 2022
Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Editorial 19 Apr 2020
Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Editorial 23 Oct 2018
Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Editorial 06 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.
ITOHOZA

Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.

Editorial 06 Jun 2017
Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye
Mu Mahanga

Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye

Editorial 06 Aug 2016
Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Editorial 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru