Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi, avuga ko Abasilamu b’Abanyarwanda na we abarizwamo, mbere na mbere bakwiye kumva ko ari Abanyarwanda, banakwiye kurangwa n’imico ya Kinyarwanda kurusha uko bakwibona mu mico y’ahandi.
Omar Ntagengwa w’imyaka 56 y’amavuko, yiga muri Kaminuza Katulika y’i Louvain mu Bubiligi (Université Catholique de Louvain), akaba yarakoze ubushakashatsi ku ‘Myitwarire y’Abasilamu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’ abukorera mu kigo cya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.
Mu bushakashatsi yakoze, agaragaza ko hari uruhande rumwe rw’abasilamu bijanditse muri jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba n’urundi rw’abagerageje kurwana ku Batutsi bahigwaga ngo bicwe, ndetse bamwe muri bo bakaba baraje no kuhasiga ubuzima.
Nyuma yo gusoza ubu bushakashatsi bwe yise “Le rôle de l’Islam dans la Prévention et la Lutte Contre le génocide des Tutsi de 1994”, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018, ubwo abasilamu bo ku Isi yose bizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Adha [bizihiza bagendeye kuri Aburahamu wari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama], arasaba Abanyarwanda b’Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.
Agira ati “… abasilamu mvugira bari mu Rwanda, batuye mu Rwanda, umusilamu w’Umunyarwanda agomba kumva ko afite umwanya mu Rwanda, hari ikibazo abantu bakunze kubazwa ati ‘uri umusilamu cyangwa uri umunyarwanda’? ‘uwaguhitishamo kuba umusilamu no kuba umunyarwanda wahitamo iki? Abasilamu bamwe bakunze kuvuga ngo ndi umusilamu ntabwo ndi Umunyarwanda, ibyo ntabwo ari byo”.
Akomeza avuga ko kuvuga Ubunyarwanda, umuntu aba avuze ubwenegihugu, ndetse ko umusilamu abanza kuba umunyarwanda mbere yo kwitwa umusilamu, akaba agomba guharanira kubaho nk’umunyarwanda.
Ati “Iyo tugeze mu by’ijuru, nibwo tuzana iby’amadini, mu byerekeye iby’ijuru wumva uri hehe? Numva ndi umuyisilamu, ku bwanjye ni nako nifuza ko abasilamu biyumva, ku bwenegihugu ndi umunyarwanda, ndi umusilamu nk’umwemera, ndi umugabo mu bagabo, si ndi umugore, ariko si binteranya n’abagore, ariko ikirenze kuri ibyo byose ndi umuntu”.
Omar avuga ko umusilamu warangije kwiyumva nk’umunyarwanda mbere yo kwiyumva nk’umusilamu, agomba no kwiyumva nk’umuntu, umuntu uhagarariye Imana ku Isi.
Akomeza agira ati “Umusilamu agomba kwiyumvamo ko ari umuntu, kandi umuntu w’umwemera, agomba kwiyumvamo ko ahagarariye Imana ku Isi, icyo umuntu uhagarariye Imana ku Isi abonamo mugenzi we, ni ukumubonamo ko na we ahagarariye Imana ku Isi”.
Nk’uko byavuzweho hejuru ko ubushakashatsi bwa Omar yabukoreye mu Kigo cya Kibagabaga, avuga ko inyigisho zatanzwe muri iki kigo mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bigishwa kubona bagenzi babo nk’abahagarariye Imana ku Isi, byatumye hari abagize ubutwari bwo kurengera bagenzi babo bahigwaga ngo bicwe muri jenoside.
Avuga ko izi nyigisho zikwiye no kwigishwa no mu yandi madini. Ati “Mbere yo kubona ko umuntu ari umututsi, ari inzobe, ari igikara, ari umuzungu cyangwa ikindi, banza umenye ko ari umuntu, umuntu uhagarariye Imana ku Isi, umwubahire icyo, ni nacyo nshaka kuvuga no ku yandi madini, atari ku bayisimaku gusa.
Mbere yo gupfa ko bamwe bagiye mu mugisigiti abandi mu Kiliziya, babanze bamenye ko bose ari abantu kandi bahuriye ku gihugu cy’u Rwanda, babe abantu bareba aho igihugu cyerekera, bajyane naho cyerekera, babane nk’abenegihugu,… ukwemera kudaha umuntu kugenda uko ashaka ntabwo aba ari ukwemera, kuba kumuyobya,…”.
Muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, Ntagengwa Omar Servil yahize mu ishami ry’Ubumenyi mu bijyanye n’amadini n’ imibereho y’abantu “Sciences religieuses et Sociales”. Mu mwaka wa 2005 ubwo yageragayo kuhatura, yabanje kwiga ibijyanye n’imico n’imitekerereze y’abantu (Inter-culturalité).
Mu nkuru itaha, tuzabagezaho byimbitse iby’ubu bushakashatsi bw’Imyitwarire Abasilamu muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Source : Bwiza