• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Editorial 01 Jul 2016 ITOHOZA

Abanyarwanda baba mu mahanga bakunze gutabaza, batakambira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri za Rwanda Day, akabumva, akabafasha gukemura ibibazo byabo biba byarananiranye hano mu Rwanda, akenshi kubera ibibazo bya Ruswa, iba yakwa n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane abo mu nkiko, kugirango bahe ubutabera, abanyarwanda baba mu mahanga kuko baba babakekaho iritubutse.

Mme Eugénie Murekatete uba muri Amerika, 519 Country Club Drive Stockbridge, GA 30281, Tel. + 1 678 272 2064, we ntiyategereje Perezida Kagame, igihe azahurira n’abanyarwanda baba muri Amerika, kuko ibye bigiye gutezwa cyamunara, kubera akarengane.

Aherutse kwandikira ikinyamakuru Rushyashya agira ati:

“Byabaye he ko umubyeyi asinya kontaro n’umwana we kugirango azamurwaze anamushyingure? Umwe mu bacamanza wo mu rukiko rukuru, urugereko rw’i Nyanza ngo niko abibona”!

Maze iminsi ndi mu manza zerekeranye z’izungura mu mitungo y’umubyeyi wacu Madamu Maria witabye Imana muri Amerika ku itariki ya 28 z’ukwezi kwa karindwi 2014. Imanza zirangiriye mu Rukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza, zemeje ko nsinzwe n’ingingo zose.

Mu kumva ko nsinzwe mu rubanza (RCA0157/15/HC/NYA), kimwe mu bintu byantangaje byerekana ko nsinzwe urubanza, ni uko umucamanza, Mugabutwaza M Vincent, wo mu Rukiko rukuru, urugereko rw’i Nyanza yemeranijwe na Avocat waburaniraga abavandimwe banjye, Me. Ndagijimana Ignace, ko ngo kugirango amafaranga yatanzwe mu irwaza no gushyingura Mama Madamu Marie yava mu mutungo wa nyakwigendera “Ngo hakwerekanwa aho Madamu yagiranye amasezerano na Murekatete ngo kuko inyandiko zanditseho Murekatete..”. Mu gihe cyo kuburana, Me. Ndagijimana Ignace yarihanukiriya, ati: “Murekatete Eugenie niyereke urukiko kontaro yagiranye na Madamu Maria yo kumurwaza no kumushyingura kugirango umutungo wa Madamu Maria uvemo amafarana yo kwishyura kumurwaza no kumushyingura”. Abantu bose bari mu rukiko barasetse, barumirwa, ku buryo ntatekerezaga ko ibyo bintu byazandikwa mu myanzuro y’urubanza mu nkiko z’u Rwanda twese tuziko zirimo Ubutabera buhamye.

Uko urubanza rwaciwe hagaragayemo uburiganya bwinshi cyane, kuko nasabwe gutanga Ruswa, mbisabwe na Avocat wampagarariye, Me. Munyemana G. Pascal, anyumvisha ko aribyo umucamanza Mugabushaka M Vincent yamutumye. Basabaga ruswa itubutse rwose ngo miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ngo yagombaga kwiyongera ku bitabo by’amasomo y’umucamanza nagombaga kugura!! Narumiwe.

Urubanza rwari rwaratangiriwe mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga (urubanza RC0096/14/TGI/MHG), rwari rwarajuririwe mu rukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza. Iburana ryabaye ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa kabiri (15/02/2016). Nari mpagarariwe na Me. Munyemana G. Pascal w’i Huye. Nibwo nari nkimufata ngo ampagararire kuko mu rukiko rw’i Muhanga uwari wamburaniye nari namusezereye kubera impamvu z’uko atankoreye neza. Me. Munyemana ntabwo nari namutoraguye ku muhanda, nari namurangiwe n’umuntu numva nizeye, ambwira ko ari umuhanga.

Mu iburana koko Me. Pascal yaraburanye neza nanjye ndishima, dore ko nari nakoze urugendo navuye muri Amerika nkaza kwikurikiranira urubanza. Njyewe n’abandi twese twari mu rukiko twasohotse mu rubanza rwose tubona ko “natsinze nta kabuza”, kuko twerekanye ibyangombwa byose kandi tukabisobanura neza ku buryo bunonosoye.

Urubanza rwagombaga gusomwa ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa gatatu (9/03/2016). Hashize iminsi mikeya tuburanye, nibwo Me. Pascal yatangiye kumbwira ko yarebye umucamanza, bakaganira, hanyuma umucamanza akamubwira nyine ibya Ruswa navuze haruguru.

Me. Pascal ati: “Mu biganiro nagiranye n’umucamanza, aravuga ko utsinda 80% ariko ko kugirango utsinde 100% ugomba gutanga ariya mafaranga”. Naramutsembeye, mubwira ko “nsinda kuko mfite ukuri, ko ntashora imanza z’amahugu… kandi ko nta Ruswa nzatanga na rimwe….” Yakomeje kumpata cyane muri urwo rwego ariko nkomeza kumutsembera.

-3096.jpg

Urwandiko rw’inzira rwa Murekatete Eugenie rwatangiwe mu Rwanda

Itariki yo gusoma igeze (9/03/2016), Me Pascal arambwira ngo umucamanza yasabye ibindi bimenyetso, bigomba gutangwa tatiki ya kane z’ukwezi kwa kane (4/4/2016). Nti ese ni ibimenyetso bije bite ko twisobanuye bihagije mu iburana ku itariki ya 15/02/2016. Nibwo yongeye arambwira ati: hagati aho shaka vuba na bwangu uko wohereza za miliyoni eshatu. Ibitabo ntiyari akibivuga. Nakomeje kumuhakanira.

Tariki ya 4/4/2016, yarageze. Uwo munsi, Me. Pascal avuye mu rukiko arampamagara, ambwira ko babasabye ibindi bimenyetso ko yabitanze! Numvaga ibyo avuga nta shingiro bifite, ariko icy’ingenzi yari ahamagariye ni ukunyibutsa ko ngomba kugira vuba na bwangu nkohereza ayo mafaranga ya ruswa. Ati: “umenye neza ko urubanza ruzasomwa mu minsi ibiri gusa; ruzasomwa tariki ya 6 z’ukwezi kwa kane (6/04/2016); ni ukuvuga mu minsi ibiri gusa ubyumve neza”. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 5 z’ukwezi kwa kane, Me. Pascal yarongeye arampamagara.
Mu Rwanda hari mu gicuku bucya urubanza rusomwa tariki ya 6/04/2016.

Icyamugenzaga cyari ukumbwira ko “urubanza ruzasomwa ejo kandi ndabona nta mafaranga urohereza”. Nti: Naraguhakaniye bihagije”. Nti niba ushaka akandi ka avance dore ko umbwira ko ukeneye amafaranga mu rugo kuko umugore atwite, nti ndakwongera ka avance gatoya k’ibihumbi 300 utunganye ibibazo byo mu rugo, uzajye gusomerwa usize mu rugo batekanye. Nibwo yivugishaga cyane mu gifaransa ngo “Si j’avais su (iyo mbimenya)”. Nti ibyo bivuga iki… arimyoza araceceka.

Tariki ya gatandatu yarageze, ubwo nicara ntegereje kumva avocat wanjye ko yampamagara cyangwa akanyandikira ambwira uko urubanza rwasomwe. Amaso yaheze mu kirere! Umunsi umwe urashira, ibiri, itatu… Umunsi wa gatatu ushize ndamutelefona. Ntiyitaba. Nandika emails ntiyasubiza.

Kuva uwo munsi ngatelefona, nkandika emails ngo menye uko urubanza rwaciwe. Telefone yaravugaga ukumva ko ankase abishaka. Narashobewe. Hashize icyumweru kirenga ntaramenya uko urubanza rwagenze, noneho nyine ntangira kumenya “ko natsinzwe” kuko abavandimwe babyivugiraga hose. Ariko kubera ko abo bavandimwe bari baratangiye gutangaza ko batsinze urubanza rutaracibwa, sinabyemeye.

Nemeye ko natsinzwe 100% ari uko mbonye copie y’urubanza kuko nohereje inshuti kujya kungurira copie. Nabonye copie y’urubanza, nasoma nkagirango ndarota rwose Nibajije ukuntu ingingo zose zansinze, nkabura na kimwe natsindira ndumirwa. Ikindi kintangaza ni uko mu myanzuro bakomeje gukina ku ijambo:”IRAGE vs UMURAGE”, ngo mama mu rupapuro rwe yanditse “UMURAGE” aho kwandika “IRAGE”. Nibaza umubare w’abaturage mu Rwanda bazi gutandukanya ayo magambo Irage cg Umurage kuko abenshi tumenyereye umurage. Mama yari ajijutse bihagije; iryo jambo Umurage ryarakoreshejwe na Se umubyara mu gihe yagenaga uko ibye bizagabanwa amaze kwitaba Imana kandi mama yari agifite copie yakozwe muri 1977 — original yarayinsigiye ndayifite.

Hagati aho kandi nta hantu na hamwe mu myanzuro y’urukiko bavuga ko mama Madamu Maria yari yarabikije urwandiko rwe kwa Notaire mu ibanga. Mama yari yarajyanye inyandiko ye kwa Notaire wa Muhanga tariki ya 20 z’ukwezi kwa mbere 2012 (20/01/2012), ariko nta na hamwe usanga byandikwa mu myanzuro y’urukiko.
Ahubwo mu myanzuro, umucamanza aratinyuka akandika ko “Hari inyandiko yo kuwa 09/01/2012 yagaragajwe na Murekatete Eugénie muri uru rukiko nk’ikimenyetso avuga ko ari irage ryakozwe n’umubyeyi wabo witwaga Madamu Maria wapfuye ku wa 20/01/2012 akaba yaraguye muri USA”.

Ko Madamu Maria yitabye Imana tariki ya 28/07/2014, certificat y’urupfu original bayifite muri dosiye, batinyutse kwandika ko yapfuye tariki ya 20/01/2012 babikuye hehe? Kuba barirengagije nkana kwandika ko Madamu Maria yabikije urwandiko rwe rwa Notaire tariki ya 20/01/2012 biragaragara, kuko ntabwo yari kuba yitabye Imana muri Amerika kuri iyo tariki ya 20/01/2012, ngo hanyuma uwo munsi kuri iyo tariki ya 20/01/2012 abe yicaye mu biro bya Notaire i Muhanga.

-3095.jpg

Urukiko

Notaire yitwaga Tuyizere Polycalpe Uwo notaire Polycalpe ni nawe wari ugihari Mama Madamu Maria amaze kwitaba Imana kuko Notaire yahamagaje umuryango ngo abasomere ibyo umubyeyi wabo yasize yanditse, abavandimwe bayobowe na Mukamugema Epiphanie bakanga kwitaba.

Abavandimwe bose nta n’umwe utari usanzwe uzi neza ko inzu ari iya Murekatete Eugénie kuko ababyeyi bahoraga babibibutsa igihe cyose, ko Murekatete Eugenie yayubatse ko ari iye 100%. Ikindi nta n’umwe, yaba n’umwuzukuru ukomoka kuri Madamu Maria utarahawe umunani we…ibimenyetso narabyerekanye ariko nta na hamwe bigaragazwa mu myanzuro y’urubanza!

Abavandimwe banjye Mukamugema Epiphanie na Bizumuremyi Pio bafashijwe cyane mu manza zose n’umusirikare witwa Kavutse Felicien, utuye i Nyanza, akaba yararongoye umukobwa wa mukuru wanjye. Uyu Kavutse Felicien yagiye azenguruka no mu baturage b’aho tuvuka, abakanga cyane ko ntawe ugomba kuzatanga ubuhamya aho arihohose, mbese agasozi kose k’i Kavumu mu kagari ka Gahogo i Kabgayi karamutinya cyane, dore ko bamwita “Darfur”.

Mwakwibaza impamvu Mama Madamu Maria yahisemo kuza kuba muri Amerika aho kuba mu nzu ye nari narubatse, noneho nkaba nari maze no kuyivugurura 100%, nkamushyiriramo ibyangombwa bya kizungu.

Ntiyari yarigeze yifuza na gato kuba yava aho mu nzu ye kugeza aho abavandimwe Mukamugema Epiphanie, Bizumuremyi Pio n’abuzukuru be bamuteshereje umutwe ku buryo budasanzwe.

Bamuhozaga ku nkeke zidasanzwe. Aba bavandimwe, Mukamugema Epiphanie na Bizumuremyi Pio ntibagira n’isoni ku buryo bakodesheje inzu yose ya mama, bakagera n’aho bakodesha igitanda cya mama!!! Narabyumvaga nkagirango ni inzozi, mvuga ko abantu bambeshya, kugeza ho nigiriyeyo… yewe nari kumwe na executie w’umurenge wa Nyamabuye, Ndejeje François, nkibonera n’amaso yanjya ibibera muri iyo nzu.

Nta handi nabonye amahano nk’ayakozwe na Mukamugema Epiphanie na Bizumuremyi Pio.

Nsubiye ku rubanza. Ubwo urubanza rukimara gusomwa tariki ya 6/04/2016, abavandimwe batangiye gushaka abakiriya b’imitungo yose, bahereye ku nzu iri i Kavumu. Ubu abakomisiyoneri benshi b’i Gitarama baracicikana bashaka abakiriya bo kugura iyo mitungo. Wa musirikari Kavutse Felicien navuze haruruguru arashishikaye cyane mu igurisha, dore ngo ko yagurije Mukamugema Epiphanie miliyoni n’ibihumbi magana arindwi (1.700.000 Frw) akaba yifuza kwishyurwa vuba na bwangu.

Niyambaje ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga n’umurenge wa Nyamabuye ngo iyo mitungo itagurishwa n’abo bavandimwe Mukamugema Epiphanie na Bizumuremyi Pio. Hagati aho kandi ikibazo cyanjye nakigejeje ku rwego rw’Umuvunyi, nsaba ko urubanza rwaciriwe i Nyanza rwasubirwamo, nabasaga kandi ko bamenyesha inzego z’ubuyobozi z’aho imitungo yanditse kuri Madamu Maria aho ariho hose itarugishwa na Mukamugema Epiphanie na Bizumuremyi Pio cyangwa undi wese.

-3097.jpg

Murekatete Eugenie uba muri Amerika

Akarengane nahuye nako mu nkiko karantunguye kuko nari nziko ubucamanza bw’u Rwanda burwanya ruswa n’imizi yayo. Erega mbere y’uko uwo umucamanza Mugabutwa M Vincent atangira kuburanisha i Nyanza, yaduhaye isomo ry’iminota hafi 30 ku byerekeye kwirinda no kurwanya ruswa!! Nagizengo iryo somo atanze ni nako aryubahiriza……

Murekatete Eugénie

2016-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

IBYO UTARI UZI KURI  DAVID HIMBARA  N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

IBYO UTARI UZI KURI DAVID HIMBARA N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

Editorial 09 Jun 2016
Ese igitutu cya Rudasingwa  kuri Kayumba cyaba  aricyo gitumye  atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Ese igitutu cya Rudasingwa kuri Kayumba cyaba aricyo gitumye atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Editorial 05 Nov 2016
Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Editorial 30 Aug 2017
‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda  yabonye mu Rwanda ngo niyo  yatumye ajya gutabara muri Congo

‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

Editorial 15 Jun 2017
IBYO UTARI UZI KURI  DAVID HIMBARA  N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

IBYO UTARI UZI KURI DAVID HIMBARA N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

Editorial 09 Jun 2016
Ese igitutu cya Rudasingwa  kuri Kayumba cyaba  aricyo gitumye  atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Ese igitutu cya Rudasingwa kuri Kayumba cyaba aricyo gitumye atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Editorial 05 Nov 2016
Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Editorial 30 Aug 2017
‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda  yabonye mu Rwanda ngo niyo  yatumye ajya gutabara muri Congo

‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

Editorial 15 Jun 2017
IBYO UTARI UZI KURI  DAVID HIMBARA  N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

IBYO UTARI UZI KURI DAVID HIMBARA N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

Editorial 09 Jun 2016
Ese igitutu cya Rudasingwa  kuri Kayumba cyaba  aricyo gitumye  atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Ese igitutu cya Rudasingwa kuri Kayumba cyaba aricyo gitumye atanga ubuhamya bumugira umwere ?

Editorial 05 Nov 2016
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru