Umwe mu bakinnyi 18 b’Abanyarwanda uzitwara neza kurusha bagenzi be muri Tour du Rwanda 2017, yashyiriweho igihembo cya moto ifite agaciro ka miliyoni 1,390,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iri siganwa Mpuzamahanga risigaje umunsi umwe n’amasaha kugira ngo ritangire kuzenguruka mu duce dutandukanye, u Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi 15 bakina mu izina ryarwo hiyongereyeho n’abandi Banyarwanda babatu, Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Ndayisenga Valens bakina nk’ababigize umwuga mu makipe yo hanze.
Nk’uko Ferwacy yabitangaje binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ikigo cya Rwanda Motorcycle Company gikora moto z’inyarwanda zifite n’amazina y’ikinyarwanda cyashyizeho igihembo cy’imwe muri zo yitwa Inziza 125 ifite agaciro ka miliyoni 1,390,000 Frw ku Munyarwanda uzigaragaza cyane.
Iri tangazo rigira riti “Rwanda Motorcycle Company, izatanga Moto yitwa Inziza 125 ku Munyarwanda uzarusha abandi muri Tour du Rwanda 2017. Iyo moto ifite agaciro ka miliyoni 1,390,000 Frw izatangwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa.”
Moto z’uru ruganda ni nazo zizakoreshwa muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka bikaba ari ku nshuro ya mbere hagiye kwifashishwa moto zikorerwa mu Rwanda kuko ubusanzwe zakurwaga hanze y’igihugu.
Si iyi moto nk’igihembo cyihariye ku bakinnyi b’Abanyarwanda kuko hari ibindi bitangwa umunsi ku munsi bihabwa uwaje imbere byose mu rwego rwo kubongerera imbaraga.
Abakinnyi 15 bazakinira u Rwanda bagabanyije mu makipe atatu barimo Nsengimana Jean Bosco, Uwizeye Jean Claude, Byukusenge Patrick, Ukiniwabo René Jean Paul na Munyaneza Didier bazaba bari mu Ikipe y’Igihugu; Uwizeyimana Bonaventure, Gasore Hategeka, Ruberwa Jean, Nduwayo Eric na Nizeyimana Alex bari muri Benediction na Hakiruwizeye Samuel, Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude, Jimmy Uwingeneye na Tuyishimire Ephraim ba Les Amis Sportif.
Areruya Joseph wabaye uwa kane umwaka ushize na Mugisha Samuel wabaye umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi bazakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo naho Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda iheruka akazakinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche.