Igipolisi cya Uganda kiravuga ko abantu babiri byamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka ya bisi yavaga mu Rwanda yerekeza muri Uganda.
Polisi ivuga ko uretse aba bantu bapfuye, abandi benshi bakomeretse mu buryo bukomeye kuri uyu wa gatanu.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Jandira, ku muhanda uhuza Masaka na Kampala.
Umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka gace, yavuze ko impanuka ya Jaguar ifite pulake UAU 040T, yataye umuhanda igeze mu ikorosi, ibirinduka mu nsi y’umuhanda.
Mr Fabian Betubiza yagize ati “Iyi mpanuka yatewe n’umupine waturitse bisi ita umuhanda, gusa iperereza rigaragaza ko yirukaga cyane.”
Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu gipolisi cy’u Rwanda, CSP Emmanuel Kabanda, yabwiye Izubarirashe.rw ko Umunyarwanda witwa Peter yagerageje gusimbuka anyuze mu kirahuri ahita apfa.
Abakomeretse bahise bajywana mu bitaro bya Mulago muri Uganda, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibivuga.
Indi mpanuka nayo yabereye muri aka gace, Polisi ivuga ko umuntu umwe yahasize ubuzima.
Umuhanda Masaka-Kampala, uri mu mihanda imaze gutwara ubuzima bw’abatari bake muri iki gihugu, nk’uko polisi ya Uganda ibyemeza.