Ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakaburirwa irengero, gikomeje gufata indi ntera, aho ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byose usanga bikorwa n’inzego z’umutekano cyane cyane urw’iperereza (CMI).
Muhawenimana Damascène utuye mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, ni umwe muri abo banyarwanda wari umaze amezi abiri afunzwe amapingu ku maguru no ku maboko, anapfutse ku mutwe n’inzego z’iperereza mu Mujyi wa Kampala.
Avuga ko iyicarubozo yakorerwaga kubera ko ari umunyarwanda, yarikorewe n’abantu bavuga Ikinyarwanda, akeka ko ari abanyarwanda barwanya u Rwanda bakorana n’Urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI), mu guhohotera abo bita ‘Intasi za Kagame’
Uko Muhawenimana yagiye muri Uganda
Tariki 15 Ukuboza 2018 nibwo Muhaweninama na Na Nyina witwa Marigarita Mukanyarwaya, bagiye mu Mujyi wa Kampala, gushaka murumuna we witwa Kwizera Bernard, wabagayo acuruza, ariko hakaba hari hashize ukwezi atakiboneka mu murongo we wa telefoni.
Muhawenimana wagaruwe mu Rwanda, yavuze ko bageze mu Mujyi wa Kampala bagiye kumushaka aho yabaga ariko basanga adahari, abaturanyi be nibo bababwiye ko yafunzwe ariko batazi aho afungiye.
Mu buhamya bwe, Muhawenimana w’imyaka 37 yagize ati “Twakomeje gushakisha nyuma nibwo baje kutubwira ko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kajjansi ariko tuhageze Polisi itubwira ko adahari.”
Nyuma yasubiye kuri ya sitasiyo ya polisi agezeyo abapolisi yahasanze bamwemerera ko murumuna we ahari ariko adashobora kuvugana na we umuyobozi wa polisi adahari, bamubwira gusubirayo saa kumi n’imwe ari nabwo yafashwe we na mugenzi we.
Ati “Tuhamaze iminota 20 nibwo numvise imodoka iparitse inyuma yanjye, mpindukiye bankubita ikigofero mu mutwe, ubwo njye na mugenzi wanjye badushyizeho amapingu ku maguru n’amaboko, badupfuka n’umutwe bajya kudufungira kuri Polisi ya Lubowa, twahamaze iminsi itatu tukimeze kwa kundi.”
Yavuze ko inzego za Polisi zaje kumenya ko nyina yaje kuhamureba, zihita zibacikisha zibajyana kubafungira ku rwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) n’ubundi muri Kampala.
Bakorewe iyicarubozo na CMI babazwa iby’ubutegetsi mu Rwanda
Muhawenimana ufite abana batanu yasize i Nyamasheke, yavuze ko bafunzwe nabi barakubitwa, babazwa ibijyanye na leta y’u Rwanda.
Yagize ati “Barambazaga ngo umusirikare w’u Rwanda ahembwa gute? Umupolisi ahembwa ate?, mu Rwanda ko abantu barimo guhunga baza Uganda biratetwa n’iki, njye nkavuga ko ntabizi ahubwo nkababwira ko abaturage b’u Rwanda bameze neza kandi n’abatishoboye bafashwa, ubwo ni ko nabaga nkubitwa, iyo uvuze ibyo bashaka ntacyo bagutwara.”
Hari abanyarwanda bakoresha Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda
Muhawenimana yatangaje ko abamukubitaga ari abasirikare bavugaga Ikinyarwanda neza cyane.
Ati “Buri munsi barantwaraga bakambaza bakangaruza muri gereza, bambaza byinshi bijyanye n’u Rwanda nkababwira ko ntabizi, wabonaga ko bafite byinshi bazi ku Rwanda. Igituma nemera ko hari abarwanya u Rwanda bari hariya ni uko hariyo abanyarwanda kandi ubona ko aribo bakoresha CMI, no gutotezwa kw’abantu bavuye mu Rwanda abo nibo babigiramo uruhare, ni abanyarwanda.”
Bamaze amezi abiri bafunzwe umutwe, amaboko n’amaguru
Mu buhamya bwe, Muhawenimana yavuze ko inzego z’Ubutasi za Uganda zamubwiraga ko ari intasi yaje gutata igihugu cyabo, mu mezi abiri yamaze apfutswe umutwe, n’amapingu ku maboko n’amaguru.
Yagize ati “Ntabwo twemerwaga kureba, ntitwamenyaga udukubise kugira ngo turye twazamuraga ikigofero tukageza hejuru y’umunwa, njye nakubiswe inkoni ariko hari abakubitishijwe amashanyarazi, muri make hari abanyarwanda benshi muri gereza za Uganda kandi barakubitwa umunsi ku munsi.”
Uko yarekuwe
Nyuma yaje kurekurwa kubera abantu bakomeje kugenda bamukurikirana aho yari afungiye, ariko inzego z’umutekano zimutegeka kujya yitaba kandi ntarenge Umujyi wa Kampala.
Yavuze ko nyuma yaje kubwirwa n’inshuti ze ko nasubirayo ashobora kuzicwa, ari nabwo yaje kujya kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu imufasha kugera ku mupaka wa Kagitumba, agezwa mu Rwanda.
Umubyeyi wa Muhawenimana yavuze ko ubwo yageragezaga gushaka abana be, hari abagiye bamushuka muri Kampala ko bazamufasha kugira ngo abo ashaka bagezwe imbere y’ubutabera nyamara bagamije kumurya ibye.
Yavuze ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 800 ariko biba iby’ubusa kuko ntacyo byatanze. Uyu muryango uvuye muri Uganda uwo bagiye gushaka ataraboneka.
Aba banyarwanda bariyongera ku bandi bakomeje kugarurwa mu Rwanda bahonotse iyicarubozo n’ihohoterwa bakorerwaga muri gereza za Uganda. Hari kandi n’abatawe muri yombi kugeza n’uyu munsi baburiwe irengero.