• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI

Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI

Editorial 23 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakaburirwa irengero, gikomeje gufata indi ntera, aho ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byose usanga bikorwa n’inzego z’umutekano cyane cyane urw’iperereza (CMI).

Muhawenimana Damascène utuye mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, ni umwe muri abo banyarwanda wari umaze amezi abiri afunzwe amapingu ku maguru no ku maboko, anapfutse ku mutwe n’inzego z’iperereza mu Mujyi wa Kampala.

Avuga ko iyicarubozo yakorerwaga kubera ko ari umunyarwanda, yarikorewe n’abantu bavuga Ikinyarwanda, akeka ko ari abanyarwanda barwanya u Rwanda bakorana n’Urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI), mu guhohotera abo bita ‘Intasi za Kagame’

Uko Muhawenimana yagiye muri Uganda

Tariki 15 Ukuboza 2018 nibwo Muhaweninama na Na Nyina witwa Marigarita Mukanyarwaya, bagiye mu Mujyi wa Kampala, gushaka murumuna we witwa Kwizera Bernard, wabagayo acuruza, ariko hakaba hari hashize ukwezi atakiboneka mu murongo we wa telefoni.

Muhawenimana wagaruwe mu Rwanda, yavuze ko bageze mu Mujyi wa Kampala bagiye kumushaka aho yabaga ariko basanga adahari, abaturanyi be nibo bababwiye ko yafunzwe ariko batazi aho afungiye.

Mu buhamya bwe, Muhawenimana w’imyaka 37 yagize ati “Twakomeje gushakisha nyuma nibwo baje kutubwira ko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kajjansi ariko tuhageze Polisi itubwira ko adahari.”

Nyuma yasubiye kuri ya sitasiyo ya polisi agezeyo abapolisi yahasanze bamwemerera ko murumuna we ahari ariko adashobora kuvugana na we umuyobozi wa polisi adahari, bamubwira gusubirayo saa kumi n’imwe ari nabwo yafashwe we na mugenzi we.

Ati “Tuhamaze iminota 20 nibwo numvise imodoka iparitse inyuma yanjye, mpindukiye bankubita ikigofero mu mutwe, ubwo njye na mugenzi wanjye badushyizeho amapingu ku maguru n’amaboko, badupfuka n’umutwe bajya kudufungira kuri Polisi ya Lubowa, twahamaze iminsi itatu tukimeze kwa kundi.”

Yavuze ko inzego za Polisi zaje kumenya ko nyina yaje kuhamureba, zihita zibacikisha zibajyana kubafungira ku rwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) n’ubundi muri Kampala.

Bakorewe iyicarubozo na CMI babazwa iby’ubutegetsi mu Rwanda

Muhawenimana ufite abana batanu yasize i Nyamasheke, yavuze ko bafunzwe nabi barakubitwa, babazwa ibijyanye na leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Barambazaga ngo umusirikare w’u Rwanda ahembwa gute? Umupolisi ahembwa ate?, mu Rwanda ko abantu barimo guhunga baza Uganda biratetwa n’iki, njye nkavuga ko ntabizi ahubwo nkababwira ko abaturage b’u Rwanda bameze neza kandi n’abatishoboye bafashwa, ubwo ni ko nabaga nkubitwa, iyo uvuze ibyo bashaka ntacyo bagutwara.”

Hari abanyarwanda bakoresha Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda

Muhawenimana yatangaje ko abamukubitaga ari abasirikare bavugaga Ikinyarwanda neza cyane.

Ati “Buri munsi barantwaraga bakambaza bakangaruza muri gereza, bambaza byinshi bijyanye n’u Rwanda nkababwira ko ntabizi, wabonaga ko bafite byinshi bazi ku Rwanda. Igituma nemera ko hari abarwanya u Rwanda bari hariya ni uko hariyo abanyarwanda kandi ubona ko aribo bakoresha CMI, no gutotezwa kw’abantu bavuye mu Rwanda abo nibo babigiramo uruhare, ni abanyarwanda.”

Bamaze amezi abiri bafunzwe umutwe, amaboko n’amaguru

Mu buhamya bwe, Muhawenimana yavuze ko inzego z’Ubutasi za Uganda zamubwiraga ko ari intasi yaje gutata igihugu cyabo, mu mezi abiri yamaze apfutswe umutwe, n’amapingu ku maboko n’amaguru.

Yagize ati “Ntabwo twemerwaga kureba, ntitwamenyaga udukubise kugira ngo turye twazamuraga ikigofero tukageza hejuru y’umunwa, njye nakubiswe inkoni ariko hari abakubitishijwe amashanyarazi, muri make hari abanyarwanda benshi muri gereza za Uganda kandi barakubitwa umunsi ku munsi.”

Uko yarekuwe

Nyuma yaje kurekurwa kubera abantu bakomeje kugenda bamukurikirana aho yari afungiye, ariko inzego z’umutekano zimutegeka kujya yitaba kandi ntarenge Umujyi wa Kampala.

Yavuze ko nyuma yaje kubwirwa n’inshuti ze ko nasubirayo ashobora kuzicwa, ari nabwo yaje kujya kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu imufasha kugera ku mupaka wa Kagitumba, agezwa mu Rwanda.

Umubyeyi wa Muhawenimana yavuze ko ubwo yageragezaga gushaka abana be, hari abagiye bamushuka muri Kampala ko bazamufasha kugira ngo abo ashaka bagezwe imbere y’ubutabera nyamara bagamije kumurya ibye.

Yavuze ko yatanze amafaranga arenga ibihumbi 800 ariko biba iby’ubusa kuko ntacyo byatanze. Uyu muryango uvuye muri Uganda uwo bagiye gushaka ataraboneka.

Aba banyarwanda bariyongera ku bandi bakomeje kugarurwa mu Rwanda bahonotse iyicarubozo n’ihohoterwa bakorerwaga muri gereza za Uganda. Hari kandi n’abatawe muri yombi kugeza n’uyu munsi baburiwe irengero.

2019-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Editorial 13 Aug 2018
USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Editorial 22 Jun 2019
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Editorial 03 May 2018
Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Editorial 27 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya  Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi
ITOHOZA

Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Editorial 03 Dec 2016
Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.
Amakuru

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Editorial 12 Jun 2021
Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi
HIRYA NO HINO

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Editorial 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru