Umunyarwanda witwa Peter Kalimu w’imyaka 52 uba ahitwa Buffalo, umwe mu Mijyi yo muri Leta ya New York, yemereye umucamanza Frank P. Geraci, Jr ko yakoresheje impapuro mpimbano ngo ahabwe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kalimu ashinjwa kubeshya abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano mu gihugu (U.S. Department of Homeland Security), akabahisha uwo ariwe.
Intumwa ya leta yungirije, Jonathan Cantil, wakurikiranye iki kirego, yavuze ko Kalimu, yahishe ko yigeze gukoresha izina rya Fidele Twizere. Avuga ko mu gusaba ubwenegihugu yasubije ko ‘ntayo’ ahantu hamusabaga gushyiraho andi mazina yaba yarigeze kwitwa.
Avuga ko mu Ugushyingo 2014, Kalimu yandikiye inzego z’umutekano azimenyesha ko nta rindi zina yigeze akoresha keretse Peter Kalimu ndetse akiri no mu Rwanda ntarindi yigeze. Ibi byatumye izo nzego zagenzuraga niba akwiriye guhabwa ubwenegihugu zidakomeza iperereza ryimbitse ku nkomoko ye.
Yatangiye gukurikiranwa nyuma y’amaperereza yakozwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka n’urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bisabwe n’inzego zirimo izishinzwe iby’ubwenegihugu n’ubuyobozi bwa Buffalo.
Abashinjacyaha bavuze ko umuntu witwa Fidele Twizere akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibiro by’intumwa nkuru ya Leta byatangaje ko icyaha Kalimu yemeye gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 250 by’amadolari. Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa 7 Kamena uyu mwaka.