• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Editorial 02 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda witwa Peter Kalimu w’imyaka 52 uba ahitwa Buffalo, umwe mu Mijyi yo muri Leta ya New York, yemereye umucamanza Frank P. Geraci, Jr ko yakoresheje impapuro mpimbano ngo ahabwe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kalimu ashinjwa kubeshya abayobozi mu nzego zishinzwe umutekano mu gihugu (U.S. Department of Homeland Security), akabahisha uwo ariwe.

Intumwa ya leta yungirije, Jonathan Cantil, wakurikiranye iki kirego, yavuze ko Kalimu, yahishe ko yigeze gukoresha izina rya Fidele Twizere. Avuga ko mu gusaba ubwenegihugu yasubije ko ‘ntayo’ ahantu hamusabaga gushyiraho andi mazina yaba yarigeze kwitwa.

Avuga ko mu Ugushyingo 2014, Kalimu yandikiye inzego z’umutekano azimenyesha ko nta rindi zina yigeze akoresha keretse Peter Kalimu ndetse akiri no mu Rwanda ntarindi yigeze. Ibi byatumye izo nzego zagenzuraga niba akwiriye guhabwa ubwenegihugu zidakomeza iperereza ryimbitse ku nkomoko ye.

Yatangiye gukurikiranwa nyuma y’amaperereza yakozwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka n’urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bisabwe n’inzego zirimo izishinzwe iby’ubwenegihugu n’ubuyobozi bwa Buffalo.

Abashinjacyaha bavuze ko umuntu witwa Fidele Twizere akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibiro by’intumwa nkuru ya Leta byatangaje ko icyaha Kalimu yemeye gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 250 by’amadolari. Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa 7 Kamena uyu mwaka.

2018-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025
Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Editorial 11 Oct 2018
Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Editorial 06 Aug 2019
umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Editorial 17 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 
HIRYA NO HINO

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Editorial 05 Aug 2019
Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi
Mu Mahanga

Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi

Editorial 22 Jun 2016
Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe
Mu Rwanda

Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Editorial 20 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru