Polisi y’u Rwanda iravuga umupolisi warashe umunyamategeko Nzamwita Toy nta yandi mahitamo yari afite kuko yari yahagaritswe akanga ahubwo agahatiriza kwinjira ahatemewe.
Mu ijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2016 nibwo umunyamategeko Nzamwita Ntabwiba Toy yarashwe na polisi ahita apfa ubwo yageragezaga kwinjira mu buryo butemewe ku nyubako ya Kigali Convention Center polisi yamuhagarika akabyanga.
Muri iryo joro kandi polisi yarashe imodoka y’umukozi wa MTN witwa Karenzi Benjamin nawe washakaga kurenga bariyeri zari zashyizwe hafi ya Kigali Convention Center ariko we ntacyo yabaye.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko aba bose bari banyoye inzoga birengeje urugero.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 02 Mutarama 2017, umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP George Rumanzi yavuze ko mu minsi isatira ubunani bwa 2017 polisi yakajije umutekano w’inyubako ya Kigali Convention Center kubera ibirori byari kuhabera ngo hatagira uwiyoberanya agahungabanya umutekano ari nayo mpamvu hari hashyizweho bariyeri uwarashwe yashatse kurenga ku ngufu.
CP George Rumanzi yavuze ko kandi umupolisi warashe Me Toy bikanamuviramo urupfu nta yandi mahitamo yari afite kuko yari yamuhagaritse akabyanga kandi ntawri uzi icyo agambiriye.
Yagize ati “niyo mahitamo umupolisi yari asigaranye kuko uyu muntu wari utwaye, icyambere turebye amasaha hari nijoro, icyapa ntiyacyitayeho, ibihagarika yarabigonze, umupolisi ahagararamo ngo amuhugarike nawe yari amugonze, icyari gisigaye rero ni ugukoresha intwaro nk’uko byemewe n’amategeko, umupolisi yagombaga kureba icyakorwa kindi,kwari ugukoresha ingufu kugira ngo uwo muntu utazwi, nta wari uzi icyo agamije nta n’uwari uzi icyo atwaye.”
CP George Rumanzi yavuze ko bishoboka ko iyo polisi itarasa iyo modoka yari kugenda ikaba yakwangiza umutekano w’abari mu gitaramo kandi ko ari byo byari kuba bibi kurushaho dore ko hari n’ingero z’aho byagiye biba.
Yagize ati “ Mu mwanya muto umupolisi yari afite n’umuntu tutazi uwo ari we, tutazi n’icyo agamije, tutazi n’icyo atwaye kandi hagaragara ibibera hirya no hino, umupolisi yari afite umwanya muto wo gukoresha ingufu, iyo atazikoresha imodoka ikagenda igakandagira abantu cyangwa igaturikira mu bantu kuko nta wari ubizi ubwo sinzi niba ari byo byari gushimwa.”
Nyuma y’urupfu rwa Me Toy urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwagaragaje ko rutishimiye uburyo mugenzi wabo yishwe basaba polisi y’u Rwanda gukora iperereza ryimbitse kandi rikihutishwa.
Ishusho y’umutekano mu minsi mikuru
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko umutekano mu minsi mikuru wari wifashe neza kuko impanuka zabaye nke ndetse n’ibyaha bikagabanuka ugeranije n’umwaka washize.
CP George Rumanzi uyobora ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze hagaragaye impanuka zidakabije zahitanye ubuzima bw’abantu 8 abandi 6 bagakomereka mu buryo bukomeye.
Hafashwe kandi imodoka 11 zari zitwawe n’abantu basinze, nyuma ziza kugenda zirekurwa.
ACP Moris Muligo uyobora ishami ry’ubugenzacyaha yavuze ko nta byaha bikomeye byabaye uretse ubujura bw’amatungo magufi, gukoresha amafaranga y’amigananano ibihumbi 64 byose ngo byabaga bigamije gushaka amaramuko,hafashwe kandi urubyiruko 22 rwafatanywe ibiyobyabwenge.
Uhereye ibumoso, ACP Twahirwa Celestin, CP George Rumanzi na ACP Moris Muligo mu kiganiro n’abanyamakuru