Nyuma y’iminsi itatu Safi ashyingiranwe imbere y’amategeko na Niyonizera Judith, uwahoze ari umukunzi we witwa Umutesi Parfine yavuze akamuri ku mutima.
Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha umujinya yatewe no kuba Safi ashinze urugo, anabatega iminsi avuga ko azi neza imiterere ya Safi ko azaca inyuma umugore we. nkuko tubikesha kigalihit.rw
Parfine yakundanye na Safi imyaka irenga ibiri
[ Ijwi rya Parfine twarikuye muri iyi nkuru ]
Uyu mukobwa yanakomoje ku magambo Safi yanditse ataka umugore we. Yavuze ko Safi yanditse ayo magambo atamuvuye ku mutima ahubwo byatewe n’ukuntu rubanda rwagumye kumunenga.
Imyaka irenga ibiri niyo Safi yakundanye na Parfine baba ku migabane itandukanye, Parfine yumvikanisha ko we atari ashoboye kugura Safi ngo amubere umugabo, ahamya ko yahariye abandi bakamugura.
Parfine yagaragaje ko ubwo yabonanaga na Safi muri 2016 bahuriye i Dubai, Safi ngo yari asanzwe akundana n’uwo barushinganye ariko mu buryo bw’ibanga.
Yumvikanisha ko icyo gihe Safi atakundaga uwo bamaze iminsi barushinze, ahubwo ngo yamukunze nyuma ubwo yari amaze kumugurira inzu ihenze n’imodoka akanabimwandikaho.
Mu magambo yumvikanamo ibitutsi n’uburakari, Parfine yavuze ko Safi kimwe n’abandi basore bamwe bo mu Rwanda bahora bifuza gutereta abakobwa b’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) babifuzaho kubajyana hanze, no kubaha amafaranga.
Safi na Parfine wari umukunzi we
Uwo mukobwa uba mu Burayi, muri ayo majwi yumvikanye yitangaho ingero avuga ko hari abasore b’Abanyarwanda benshi bamutereta bamubwira ko bo batazamubabaza nk’uko Safi yabimukoze.
Agira ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije, abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye! Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”
Muri iryo jwi Parfine yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha ko kuba yarakundanye na Safi ari amakosa yakoze, ndetse ko adashobora kongera gukora bene ayo makosa.
Ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira.”
Aya majwi Parfine yayashyize hanze mu gihe Safi yibereye mu biruhuko hamwe n’umufasha we muri Zanzibar.
Safi ari kumwe n’umugore we bashyingiranwe Judith
Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, nibwo Safi Madiba uririmba mu itsinda rya Urban Boys yashyingiranwe na Judith Niyonizera mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse banakora ibirori byo gusaba no gukwa.
Ikindi cyatunguye abantu ni uko muri ubwo bukwe batabonyemo Nizzo baririmbana muri iryo tsinda. Nizzo akaba yatangaje ko impamavu ataje muri ubwo bukwe ari uko atatumiwe.