Umuyobozi wa R. Sport Promoters atangaza ko guhagarikirwa amasezerano yo gukata abanyamuryango amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rya MTN byahombeje ikipe miliyoni 264 mu gihe cy’amezi atageze ku icyenda.
R. Sport Promoters ndetse n’umuryango wa Rayon Sports bari bafitanye amasezerano y’ubufatanye, aho abanyamuryango b’iyi kipe bakurikije ubushobozi bwabo, bakurwagaho amafaranga buri kwezi na sosiyete ya MTN, maze igice kinini cy’aya mafaranga kikajya mu ikipe ya Rayon Sports.
Habisnhuti Olivier, Umuyobozi wa R. Sports Promoters uvuga ko bahombye hafi miliyoni 50 FRW umushinga uhagaritswe
Mugihe benshi mu bakunzi b’iyi kipe bumvaga ko ubu ari bumwe mu buryo bwo gufasha ikipe yabo kuzihaza mu bushobozi, tariki ya 9/6/2015, ni bwo ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwashyize itangazo hanze rihagarika amasezerano bari bafitanye na R. Sport Promoters.
Nkuku bigaragara mu ibaruwa bandikikiye R. Sports promoters ndetse kopi igahabwa polisi y’igihugu n’urwego rushinzwe iperereza, ubuyobozi bw’umuryango butangaza ko aba batigeze bubahiriza amasezerano bagiranye, ndetse bakaba barakomeje gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibaruwa bandikikiye R. Sports promoters ndetse kopi igahabwa polisi y’igihugu
Nubwo amatora yari yasubitswe, mu nama y’inteko rusange yabaga kuri iki cyumweru tariki ya 6/3/2016, abakunzi b’iyi kipe bari bitabiriye iyi nama ntabwo bagendeye aho kuko baganiriye kuri bimwe mu bibazo byari biyirimo. Mu byagombaga kuvugwamo harimo ihagarikwa ry’umufatanyabikorwa R. Sport Promoters nyamara yarashoboraga kwinjiriza ikipe amafaranga atari make.
Habinshuti Olivier, ukuriye R.Sport Promoters, yaje gufata ijambo ni ko gutangaza ko yiteguye kuvugisha ukuri, akabwira abakunzi ba Rayon Sports ibyo kwamburwa isoko rye. Ubwo yatangiraga kuvuga ibi, uwari ushinzwe gutanga ijambo uwo munsi yashatse kumwambura “Micro” ndetse na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bazira rimwe ngo bamubuze kugira icyo atangaza. Abari mu cyumba cy’inama baje gusaba ko bamureka akavuga.
Umuryango wa Rayon Sports wasabye ko igikorwa gisubukurwa ntibyamenyeshwa abari babwiwe ko kitubahirije amategeko
Nkuko yaje no kubitangariza itangazamakuru nyuma, Habinshuti Olivier yavuze ko yari yakoze umushinga neza gusa ko akaza kunanizwa n’ubuyobozi bw’umuryango inshuro nyinshi ku mpamvu na we atasobanukiwe.
Bandikiye MTN ibaruwa iduhagarika nyuma y’iminsi icyenda gusa dukora. Nyuma yaho twabandikiye amabaruwa arenga icyenda tubasaba ibisobanuro ariko ayo badusubije ni mbarwa.
Badusabye ko twabwira MTN kubandikira ibizeza ko koko tuzakorana neza, gusa MTN yabohereje email nanubu ntabwo bari bayisubiza.
Twari twashoboye gukusanya abanyamuryango barenga 288 731 bari bemeye gukatwa amafaranga buri kwezi(amake yari 100). Mu minsi icyenda gusa twakoze twari tumaze kubona miliyoni 10. Kugeza ubu amafaranga make twateganyaga kuba tubonye ni 250 000 000 Frw.
Rayon Sports imaranye iminsi ikibazo cy’amikoro aho abakunzi b’iyi kipe bibumbiye muri Fan Club ya Gikundiro Forever banaherutse gusura abakinnyi babagenera amafaranga agera ku bihumbi 850 kugirango bagire uko bakwigenza.
Muri “Fundraising” yo gufasha iyi kipe guhemba, abari bitabiriye inama y’inteko rusange bashoboye gukusanya ibihumbi 264 by’amanyarwanda nubwo umubitsi w’iyi kipe yari yatangaje ko abakinnyi bavuze ko batazasubira mu kibuga badahembwe.
M.FILS