Perezida Paul Kagame avuga ko atarumva impamvu ibihugu bya Afurika bitakwitunganyiriza umusaruro w’ubuhinzi ubwabyo bigakorana.
Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri 2018, mu kiganiro yatangiye mu nama ku buhinzi muri Afurika (AGRF) imaze iminsi ine ibera i Kigali.
Ni ikiganiro yafatanyijemo na perezida w’igihugu cya Ghana, Akufo Addo, Visi Perezida wa Kenya, William Ruto na Minisitiri w’Intebe wa Gabon.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bitakagombye kwishimira kohereza umusaruro wabyo w’ubuhinzi i Burayi n’ahandi kuko bigaruka bihenze.
Yagize ati “Tuboherereza ikawa n’ibindi, icyo bakora ni ukubiha umugisha bakabitugarurira tukabigura biduhenze, kuki tutabyikorera”.
Yanatanze urugero kuri Côté d’ivoire, yeza imbuto zivamo Chocolat, ariko n’abenegihugu bakayirya ivuye hanze ya Afurika.
Icyo yasabye ibihugu bya Afurika ni ukongera imikoranire no gufungura imipaka ibindi bikikora.
William Ruto na we yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gufungurira imipaka umunyafurika wese ukeneye kugira icyo akorerayo, bityo ubuhinzi bwa Afurika bugirire akamaro Abanyafurika bwa mbere n’umugabane utere imbere.