• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Editorial 14 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Igitabo Aimable Uzaramba Karasira yise “NDEKA UNDORERE” cyamaze kugera ku isoko mpuzamahanga ry’ibitabo,  amakuru dufite akaba avuga ko ibigikubiyemo ari rya pfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, ibyaha n’ubundi byatumye ajyanwa gutura muri gereza ya Nyarugenge, hazwi ku izina rya”Mageragere”. 

Nta gitangaje kuba imfungwa cyangwa umugororwa yakwandika igitabo, kuko baba bafite umwanya munini, ndetse ubuyobozi bwa gereza bukabaha ubwisanzure buhagije.  Icyatunguranye  ahubwo ni ukubona umuntu wanze kuburana avuga ko agomba kubanza kuvuzwa”uburwayi bwo mu mutwe”, ahindukira akabona ubuhanga bwo kwandika igitabo. Ibi byatumye abasesenguzi bahamya ibintu nka bibiri bishobola, byihishe inyuma y’isohoka ry’iki gitabo-rutswitsi.

Iki gitabo cyasohokeye hanze y’u Rwanda,  ari nayo mpamvu  hari abemeza ko kitiriwe Karasira , ariko cyaranditswe na babandi n’ubundi bamwohererezaga amafaranga  ngo ateze impagarara mu Rwanda. Muribuka amamiliyoni arimo n’amafaranga y’amanyamahanga yafatiwe kwa Karasira mu gihe cy’ubugenzacyaha, nawe ubwe atashoboye gusobanura inkomoka yayo.

Si ubwa mbere abajenosideri n’abitwara nkabo” basohoye” igitabo kandi bafunze, kuko na Ngeze Hassan wa Kangura yagisohoye, ariko bikaza kugaragara ko mu by’ukuri cyamwitiriwe, kuko cyanditswe kikanashyirwa ku isoko n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda bakidegembya mu mahanga, baba n’abanyamahanga biyemeje guhindanya isura y’u Rwanda.

Kwandika no gusohora igitabo mu macapiro akomeye nk’iryakoreshejwe kuri”Ndeka Undorere, si ibintu bipfa gushoborwa na bose. Wasobanura ute ukuntu umuntu uri muri gereza abona mu buryo bworoshye abamufasha gukosora igitabo, amafaranga y’icapiro n’ayo kugishyira ku isoko, mu gihe nyamara hari abantu badafunze, bifuje kwandika ibitabo ku mateka nyakuri y’u Rwanda, ariko bakabura ababibashamo?Aimable Karasira ni “umusazi-mwenge”, kuko ibyo yigira byose abikora nkana, kandi abifitiye impamvu.

Mbere y’uko atangira imigambi mibisha, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yigishaga amasomo y’ikoranabuhanga. Ibi bivuze ko atananirwa kwandika igitabo. Kuba rero yiyita umurwayi wo mu mutwe, ni amayeri yo kwanga kuburana, akanabishishikarizwa n’abamutumye gukora amahano,  kugirango ejo amabanga yabo yose atazajya ahabona, Karasira aramutse yemeye kuburana. Ni imitwe nk’iya Rusesabagina wanze kuburana, atinya ko ibye byose bijya ku Karubanda. Ntacyo byamumariye, kimwe n’uko na Karasira ntacyo bizamufasha.

Ntawahamya ko gereza yari kwemera ko Karasira ahandikira igitabo-rutwitsi, kigasohoka abayobozi batazi ibicyanditsemo. Igishoboka ahubwo Karasira yasigiye umushinga (draft) abamukoresha, ari nabo bawunogeje, kugeza igitabo kirangiye.

Izi”hypotheses” zirahuriza ku ngingo imwe. Yaba ari Karasira wiyandikiye iki gitabo, yaba yaracyandikiwe n’abandi, haragaragaramo akaboko k’abahoza u Rwanda ku nkeke, barimo n’abanyamahanga, dore ko ba Judi Rever, Michela Wrong, Keneth Roth, Filipp Rentjens, n’abandi bagome batajya baryama.

Abatindi ntibihishira ariko, kandi ntawe utwika  inzu ngo ahishe umwotsi. Uko byagenda kose abafashije Aimable Karasira kwandika iki gitabo kigoreka amateka y’u Rwanda cyangwa abakimwitiriye, bazamenyekana.

Abahanga bacu mu gucukumbura inkuru zihishe batangiye akazi, kandi mu gihe kitarambiranye tuzabaha amakuru atavangiye. 

2022-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Editorial 11 Oct 2017
APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

Editorial 11 Jun 2021
Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Editorial 06 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ari imwe mu nkingi z’umutekano uharangwa

Editorial 29 Jun 2016
Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe
HIRYA NO HINO

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Editorial 09 Apr 2020
Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Editorial 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru