Ku kazuba keza k’agasusuruko mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, Abepisikopi bo mu Rwanda, abo mu mahanga, abihayimana, abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu bose, by’umwihariko abo muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu; bazindukiye guherekeza mu cyubahiro umushumba w’iyi Diyosezi, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene, witabye Imana ku Cyumweru.
Ni agahinda n’ishavu mu maso y’abakoraniye imbere muri Katederali no hanze, kubera umwepisikopi bakundaga wababereye umubyeyi mu myaka 21 yari amaze abayobora, aho bose bemeza ko yakoze imirimo ye ya gishumba yo gutagatifuza imbaga y’Imana, kwigisha no kuyobora.
Ni umunsi udasanzwe kuko itariki nk’iyi ya 16 Werurwe 1997, ari bwo yarambaraye mu bisingizo by’abatagatifu akaragizwa intama z’Imana nk’Umwepiskopi.
Ni umuhango witabiriwe n’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda barimo; Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Celestin Hakizimana wa Gikongoro, Nzakamwita Servelien wa Byumba, Kambanda Antoine wa Kibungo, Viseneti Harorimana wa Ruhengeri, Mgr Habiyambere wahoze ayobora Nyundo, Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi, Intumwa ya Papa mu Rwanda; Rukamba Philippe wa Butare n’abandi baturutse mu bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi, RDC, Uganda n’ahandi.
Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya giteganya ko iyo umwepisikopi yitabye Imana ashyingurwa muri Katederali ye, imbere mu Kiliziya hafi ya alitari cyangwa aho yihitiyemo. Ni nako byagenze kuri Musenyeri Bimenyimana kuko imva ye yubatse imbere muri Katederali ya Cyangugu.
Padiri Emmanuel Uwingabire ukorera ubutumwa muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu, yahishuye ko aho Mgr Bimenyimana ashyingurwa ari we wahihitiyemo.
Yagize ati “Umwepisikopi wacu we intego ye igira iti “Mu bwiyoroshye no mu rukundo”, ntabwo yahisemo ko azegera alitari ubwe yihitiyemo hafi ya alitari ariko si kuri alitari neza.”
Abazi iyi Katederali, imva ye iri mu ruhande rw’iburyo aho abapadiri batangiraga penetensiya hafi y’aho abapadiri binjirira bagiye gusoma Misa.Yubatse mu cyubahiro gikwiye umwepisikopi, ishyirwaho n’umusaraba kandi hakagaragazwa n’amazina y’uharuhukiye.
Padiri Uwingabire asobanura ko ubu ari ‘uburyo bwiza Kiliziya yahisemo bwo kugaragaza ikimenyetso cy’ubumwe muri Kiliziya.’
Yagize ati “Ni Katederali y’umwepisikopi, bivuga ko umwepisikopi na katederali ni indatandukana niyo atabarutse agomba kuruhukira muri ya katederali nk’ikimenyetso cy’ubumwe ariko kandi ni uburyo bwo kugira ngo abakirisitu bose igihe bazanyura ku mva ye bazibuke imico myiza n’ubutumwa yadusigiye kandi turusheho kuzirikana ko ari umuvugizi wacu ku Mana.”
Iyi mva yubatse mu buryo busanzwe bwa metero ebyiri z’uburebure n’imwe n’igice z’ubujyakuzimu, ndetse hejuru igakorwa mu buryo uwahabona yabona ko ari yo, haba n’indabo ndetse n’igihe cyose uhageze abona ko haruhukiye umwepisikopi.
Umwe mu bakora imirimo yo kuyubaka, Dusabimana Emmanuel wo muri Paruwasi ya Cyangugu, avuga ko atewe ishema no kubaka imva y’Umwepiskopi yakundaga.
Yagize ati “Ndumva mfite ishyaka ryo kugira icyo ngaragaza kuko ni umuntu waduhaga urugero rwiza rwo gukora, niyo mpamvu ndimo kwitanga kugira ngo iyi mirimo igende neza kuko twamukundaga. Ku mutima turababaye ariko nta kundi byagenda.”
Uyu mukorerabushake, avuga ko icyo atazibagirwa kuri Musenyeri Bimenyimana ari ugucisha make no kwiyoroshya. Ati “Yacishaga make yagutambukaho akagusuhuza. Icyubahiro yari afite ntabwo yakigaragazaga yagutambukagaho akagusuhuza. Sinzibagirwa gucisha make kwe niyo mpamvu mfite ishyaka ryo kubaka imva ye.’