• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe

Editorial 16 Mar 2018 Mu Rwanda

Ku kazuba keza k’agasusuruko mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, Abepisikopi bo mu Rwanda, abo mu mahanga, abihayimana, abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu bose, by’umwihariko abo muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu; bazindukiye guherekeza mu cyubahiro umushumba w’iyi Diyosezi, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene, witabye Imana ku Cyumweru.

Ni agahinda n’ishavu mu maso y’abakoraniye imbere muri Katederali no hanze, kubera umwepisikopi bakundaga wababereye umubyeyi mu myaka 21 yari amaze abayobora, aho bose bemeza ko yakoze imirimo ye ya gishumba yo gutagatifuza imbaga y’Imana, kwigisha no kuyobora.

Ni umunsi udasanzwe kuko itariki nk’iyi ya 16 Werurwe 1997, ari bwo yarambaraye mu bisingizo by’abatagatifu akaragizwa intama z’Imana nk’Umwepiskopi.

Ni umuhango witabiriwe n’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda barimo; Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Celestin Hakizimana wa Gikongoro, Nzakamwita Servelien wa Byumba, Kambanda Antoine wa Kibungo, Viseneti Harorimana wa Ruhengeri, Mgr Habiyambere wahoze ayobora Nyundo, Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi, Intumwa ya Papa mu Rwanda; Rukamba Philippe wa Butare n’abandi baturutse mu bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi, RDC, Uganda n’ahandi.

Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya giteganya ko iyo umwepisikopi yitabye Imana ashyingurwa muri Katederali ye, imbere mu Kiliziya hafi ya alitari cyangwa aho yihitiyemo. Ni nako byagenze kuri Musenyeri Bimenyimana kuko imva ye yubatse imbere muri Katederali ya Cyangugu.

Padiri Emmanuel Uwingabire ukorera ubutumwa muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu, yahishuye ko aho Mgr Bimenyimana ashyingurwa ari we wahihitiyemo.

Yagize ati “Umwepisikopi wacu we intego ye igira iti “Mu bwiyoroshye no mu rukundo”, ntabwo yahisemo ko azegera alitari ubwe yihitiyemo hafi ya alitari ariko si kuri alitari neza.”

Abazi iyi Katederali, imva ye iri mu ruhande rw’iburyo aho abapadiri batangiraga penetensiya hafi y’aho abapadiri binjirira bagiye gusoma Misa.Yubatse mu cyubahiro gikwiye umwepisikopi, ishyirwaho n’umusaraba kandi hakagaragazwa n’amazina y’uharuhukiye.

Padiri Uwingabire asobanura ko ubu ari ‘uburyo bwiza Kiliziya yahisemo bwo kugaragaza ikimenyetso cy’ubumwe muri Kiliziya.’

Yagize ati “Ni Katederali y’umwepisikopi, bivuga ko umwepisikopi na katederali ni indatandukana niyo atabarutse agomba kuruhukira muri ya katederali nk’ikimenyetso cy’ubumwe ariko kandi ni uburyo bwo kugira ngo abakirisitu bose igihe bazanyura ku mva ye bazibuke imico myiza n’ubutumwa yadusigiye kandi turusheho kuzirikana ko ari umuvugizi wacu ku Mana.”

Iyi mva yubatse mu buryo busanzwe bwa metero ebyiri z’uburebure n’imwe n’igice z’ubujyakuzimu, ndetse hejuru igakorwa mu buryo uwahabona yabona ko ari yo, haba n’indabo ndetse n’igihe cyose uhageze abona ko haruhukiye umwepisikopi.

Umwe mu bakora imirimo yo kuyubaka, Dusabimana Emmanuel wo muri Paruwasi ya Cyangugu, avuga ko atewe ishema no kubaka imva y’Umwepiskopi yakundaga.

Yagize ati “Ndumva mfite ishyaka ryo kugira icyo ngaragaza kuko ni umuntu waduhaga urugero rwiza rwo gukora, niyo mpamvu ndimo kwitanga kugira ngo iyi mirimo igende neza kuko twamukundaga. Ku mutima turababaye ariko nta kundi byagenda.”

Uyu mukorerabushake, avuga ko icyo atazibagirwa kuri Musenyeri Bimenyimana ari ugucisha make no kwiyoroshya. Ati “Yacishaga make yagutambukaho akagusuhuza. Icyubahiro yari afite ntabwo yakigaragazaga yagutambukagaho akagusuhuza. Sinzibagirwa gucisha make kwe niyo mpamvu mfite ishyaka ryo kubaka imva ye.’

 

Iyi mva yubatswe aho Musenyeri Bimenyimana yihitiyemo

 

Iyi mva yubatse mu buryo busanzwe bwa metero ebyiri z’uburebure n’imwe n’igice z’ubujyakuzimu

 

Abihaye Imana batandukanye barimo n’Intumwa ya Papa mu Rwanda bamusezeyeho bwa nyuma

 

Yashimiwe ubutwari no kwicisha bugufi byamuranze mu buzima bwe

 

2018-03-16
Editorial

IZINDI NKURU

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Editorial 12 Nov 2021
Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Editorial 27 Feb 2017
Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro  ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari  ‘ Ibirori ‘

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ‘ Ibirori ‘

Editorial 19 Jul 2017
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Editorial 02 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali
Amakuru

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Editorial 16 Dec 2024
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi
Amakuru

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Editorial 28 Oct 2021
CNLG yongeye gutunga agatoki  ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga
POLITIKI

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

Editorial 14 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru