• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Editorial 26 Sep 2022 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buremeza ko Umusirikare w’iki Gihugu, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Bwavuzeko uwo musirikari yinjiye mu Rwanda aje gutashya inkwi zo gutekesha.

Amakuru dukesha igitangazamakuru cy’abafaransa AFP avuga ko uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 24 Nzeri 2022.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu Musirikari wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambutse umupaka uhuza Igihugu cye n’u Rwanda, afite n’imbunda ye akaza kugera ku butaka bw’u Rwanda.

Umukuru wa Polisi ya Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Teritwari ya Nyiragongo Colonel Patrick Iduma Molengo yemeje ifatwa ry’uyu musirikari.

Yagize ati “Turemeza ko Umusirikari umwe wa Congo yafashwe n’igisirikari cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana.

Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”
Uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe umubano w’Ibihugu byombi utifashe neza kubera ibyo bishinjanya.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byaganiriye n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga aho yagize ati « Nibyo koko kuri uyu wa gatandatu umusirikari wa Kongo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda afite n’imbunda.

Byagaragaraga ko yasinze cyane. Twabifashe nkaho atari ibintu bikanganye turasaba abakuru be ko baza kumutwara bakamusubiza muri Kongo » Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’ingabo za RDF.

Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza uyu mwaka abasirikari ba Kongo basaga 40 binjiye kuburyo butemewe mu Rwanda n’ibikoresho byabo bya gisirikari, aho basubizwaga muri Kongo binyuze mu itsinda rya EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) rigizwe n’ingabo zituruka mu bihugu byo mu biyaga bigari.

2022-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Magufuli  ngo azahindura inote  ateze igihombo abajura

Perezida Magufuli ngo azahindura inote ateze igihombo abajura

Editorial 06 Sep 2016
Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Editorial 12 Jun 2021
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Editorial 20 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.
Amakuru

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Editorial 13 Jan 2023
Nord-Kivu : Abarwanyi 20 ba M23 bamaze kwicirwa mu bitero n’Ingabo za FARDC
ITOHOZA

Nord-Kivu : Abarwanyi 20 ba M23 bamaze kwicirwa mu bitero n’Ingabo za FARDC

Editorial 02 Mar 2017
Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)
INKURU NYAMUKURU

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Editorial 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru