Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buremeza ko Umusirikare w’iki Gihugu, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Bwavuzeko uwo musirikari yinjiye mu Rwanda aje gutashya inkwi zo gutekesha.
Amakuru dukesha igitangazamakuru cy’abafaransa AFP avuga ko uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 24 Nzeri 2022.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu Musirikari wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambutse umupaka uhuza Igihugu cye n’u Rwanda, afite n’imbunda ye akaza kugera ku butaka bw’u Rwanda.
Umukuru wa Polisi ya Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Teritwari ya Nyiragongo Colonel Patrick Iduma Molengo yemeje ifatwa ry’uyu musirikari.
Yagize ati “Turemeza ko Umusirikari umwe wa Congo yafashwe n’igisirikari cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana.
Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”
Uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe umubano w’Ibihugu byombi utifashe neza kubera ibyo bishinjanya.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byaganiriye n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga aho yagize ati « Nibyo koko kuri uyu wa gatandatu umusirikari wa Kongo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda afite n’imbunda.
Byagaragaraga ko yasinze cyane. Twabifashe nkaho atari ibintu bikanganye turasaba abakuru be ko baza kumutwara bakamusubiza muri Kongo » Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’ingabo za RDF.
Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza uyu mwaka abasirikari ba Kongo basaga 40 binjiye kuburyo butemewe mu Rwanda n’ibikoresho byabo bya gisirikari, aho basubizwaga muri Kongo binyuze mu itsinda rya EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) rigizwe n’ingabo zituruka mu bihugu byo mu biyaga bigari.