• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa

Editorial 26 Jan 2016 IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arakangurira abanyarwanda kuza ari benshi mu mukino Amavubi azahuramo na Kongo Kinshasa muri 1/4 kirangiza mu mikino Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016.

-1932.jpg

umutoza w’Amavubi usaba abafana kuza kukibuga ari benshi

Uyu mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru, watezwe na benshi mu Rwanda, no mu karere, ahanini kubera uguhangana gusanzwe kuba hagati y’aya makipe yombi.

McKinstry utoza Amavubi, akaba mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa FERWAFA, na we yemeje ko yiteze umukino ukomeye cyane.

” Iyi ni yo kipe ikomeye twari guhura muri iri rushanwa. RDC yatangiye irushanwa yerekana ko ari ikipe ikomeye cyane, ni ubwo twayitsinze mbere gato igitego 1-0 mu mukino wa gicuti, byaragaragaraga ko ari imwe mu makipe ihabwa amahirwe mu irushanwa.” Johnny Mckinstry, utoza ikipe y’u Rwanda.

” Nk’uko na twe twabikoze, bahisemo kuruhutsa abakinnyi bamwe ku mukino wa nyuma w’itsinda., abakinnyi 9 ugereranije n’abasanzwe babanzamo.”

” Kubera iyo mpamvu, akaba ari yo mpamvu twiteguye umukino ukomeye ku wa gatandatu, abakinnyi bose bazaba bafite imbaraga, unarebye iminsi y’ikiruhuko irimo hagati.”

McKinstry watsinze imikino 2 mu matsinda, agatakaza umukino umwe, avuga ko yiteze umukino ukomeye, kuko amakipe yombi atazaba akina ashaka umwanya gusa muri 1/2, ahubwo harimo no guhangana gusanzwe hagati y’aya makipe.

” Ndizera ko uzaba umukino mwiza ku bantu bazaza kuwureba, umukino byanze bikunze w’irushanwa, amakipe yombi akora ibishoboka byose, bitari ugukomeza mu irushanwa, ahubwo harimo no guhangana mu karere.”Umutoza w’Amavubi McKinstry.

Uyu mutoza yongeyeho ati: ” KU ruhande rwacu Tuzakora ibishoboka byose twerekane umukino mwiza, wadufasha gukomeza mu irushanwa. Turasaba kandi abafana kuza ari benshi ku kibuga, Amahoro akazaba agaragaramo ibara ry’umuhondo gusa, bagafana bishoboka byose, bagafasha ikipe kubona intsinzi.”

Uyu mukino uzabera kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu, ku isaha y’i saa cyenda z’igicamunsi.

M.Fils

2016-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Editorial 05 Sep 2021
Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Editorial 10 May 2023
De Gaulle ashobora guhagarikwa muri ruhago nyuma yo kwica amategeko nkana akagwatira muri hoteli abo yashakaga  ko bamutora

De Gaulle ashobora guhagarikwa muri ruhago nyuma yo kwica amategeko nkana akagwatira muri hoteli abo yashakaga ko bamutora

Editorial 01 Jan 2018
Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Editorial 09 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi
Amakuru

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Editorial 18 Apr 2017
I Paris : Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée
INKURU NYAMUKURU

I Paris : Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée

Editorial 23 May 2018
Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Editorial 19 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru