Mu ibaruwa yo ku itariki ya 22 Werurwe 2022 Rushyashya yashoboye kubonera kopi, ikaba yarashyizweho umukono na CONDO Gervais, umunyamabanga mukuru wa RNC, Uwo mutwe w’iterabwoba urasaba Perezida w’uBurundi, Evariste NDAYISHIMIYE kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda, ngo kuko byagaragaye ko Abarundi ari “intangarugero” mu kubana mu mahoro!
Ubusanzwe iyo usaba imishyikirano uvuga icyo wimwe kandi ugifitiye ububasha n’uburenganzira, hanyuma ugasaba umuhuza kukiguhesha binyuze mu biganiro. Nyamara muri iyo baruwa, RNC ntisobanura icyo yifuza kuri Leta y’u Rwanda, ngo Perezida Ndayishimiye akiyisabire.
RNC ntigaragaza icyo izazana ku meza y’ibiganiro n’icyo yiteguye kwigomwa, ngo bifashe n’uwo muhuza kubona icyo ashingiraho asaba Leta y’u Rwanda kwitabira iyo mishyikirano.
Ese ubundi ko abashyikirana ari abayiNgayingana mu mbaraga zaba iza politiki cyangwa iza gisirikari, buri ruhande rukaba rwakotsa igitutu urwo bahanganye, nka RNC yumva ifite izihe ngufu zahatira Leta y’u Rwanda gushyikirana nayo?
RNC ni umutwe w’iterabwoba ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko wabigaragaje ubwo wateraga amagrenades mu duce tunyuranye tw’ Igihugu, abaturage b’inzirakarengane bagakomereka cyane.
Inyeshyamba za P5 zishamikiye kuri RNC kandi zashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nimutekereze rero Al Qaeda ya Osama Bin Laden isabye kwicarana na Leta Znze Ubumwe z’Amerika ku meza y’imishyikirano!
Benshi mu bagize RNC, niba tari bose, ni abanyabyaha bavuye mu Rwanda bahunga ubutabera. Umutware wabo Kayumba Nyamwasa yarezwe kwigomeka mu gisirikari no kwiba inka z’abaturage, bisobanuye ko nta bunyangamugayo na buke bumubarizwaho.
Mu rwego rero kwibonera ikibatunga aho babundabunga mu bihugu binyuranye, bashinze RNC basabisha imisanzu mu mpunzi, bazibeshya ngo bagiye gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Ko imyaka igiye kuba 12 icyo kiryabarezi gishinzwe se, batubwira icyo bagezeho kigaragara, uretse kwirirwa batukana ku mizindaro yabo itagira epfo na ruguru?
Abatangije RNC bashwanye bitamaze kabiri, bamwe bajya gushinga utundi turyabarezi. Nguko uko ba Gerald Gahima na mwene nyina Tewojeni Rudasingwa bahise bipakurura Nyamwasa, asigarana na muramu we Ntwari Frank, Condo Gervais, David Himbara, Charlotte Mukankusi n’izindi nkomamashyi avungurira ku bisabano n’ibisahurano.
None se ibigarasha birasaba imishyikirano nabyo ubwabyo bishyamiranye, byabanje bigashyira hamwe hagati yabyo, bikareka kwirirwa biterana amagambo?
Kayumba Nyamwasa n’abagaragu be bashinjwa kwica Ben Rutabana n’abandi benshi bazize kumutinyuka, bakamugaragariza ko nta murongo wa politiki agira. Arasaba imishyikirano n’u Rwanda se, yabanje akiyunga n’abamurega ubujura n’ubwicanyi?Ubundi umuhuza mu mishyikirano aba agomba kuba ntaho abogamiye.
Nyamara muri iyo baruwa RNC irashinja u Rwanda umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo mu mwaka wa 2015 mu Burundi. Uretse ko nta n’ikimenyetso na kimwe iyo RNC yerekana, wasobanura ute ko isaba u Burundi kuba umuhuza wayo n’u Rwanda, kandi nyine ivuga ko ibihugu byombi ari abanzi?
Mu manza z’abantu banyuranye bagiye baregwa kuba mu mitwe y’iterabwoba, bivugiye ku mugaragaro ko inzego z’umutekano mu Burundi zagiye zitera inkunga ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ese iyi baruwa RNC yandikiye Perezida w’u Burundi, ntiyaba ishimangira umubano mwiza RNC ifitanye cyangwa ishaka kuri icyo gihugu?
Mu minsi ishize havuzwe intumwa za Uganda zaba zaragiye kubonana na Kayumba Nyamwasa, ndetse ngo zikamumenyesha ko inkunga Uganda yamuhaga igiye guhagarara. Aha rero niho abasesenguzi mu bya politiki bashingira bahamya ko RNC iri mu marembera, ikaba ishaka amarembo yo gusohokeramo binyuze mu mishyikirano. Ese Leta y’u Rwanda yakwemera gushyikirana n’ibyihebe?
Abazi neza ubushishozi bw’ubuyobozi bw’u Rwanda, barahamya ko iyo mishyikirano itari hafi aha, cyane ko ntacyo u Rwanda rwakungukira mu gushyikirana n’abantu batagira indangagaciro na mba.
Kugeza ubu Perezida Ndayishimiye ntacyo arasubiza ku busabe bwa Kayumba n’abambari be.