• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa RTLM “- Ingabire Marie Immaculée

“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa RTLM “- Ingabire Marie Immaculée

Editorial 08 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Niyibikora Nicolas uherutse  kuvugira kuri Radio Amazing Grace muri Mutarama 2018, yumvikana agaragaza ko nta cyiza cy’umugore yishingikirije bibiliya atesha agaciro umugore , yamaganiwe kure  n’impuzamiryango Pro-Femmes.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yagize ati”ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace asebya abagore,bihise binyibutsa  ibyavugirwaga kuri RTLM ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye mu gucengeza amatwara ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bigishaga ko ubwoko bumwe ari bubi.

Niyibikora mu magambo yavugiye kuri radiyo ubwo yabwirizaga  yagize  ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana ,Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare”.

Yakomeje avuga anashimangira ashingiye ku byanditswe muri bibiliya ati”“Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”

Mu ijwi riranguruye ati”Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Niyibikora yahagurukiwe aramaganwa mu Kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese Hamwe igizwe n’andi mashyirahamwe asaga 50.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko umuryango ayoboye wamaganye byimazeyo  ibyavuzwe n’uwo mugabo, ngo kuko bisebya umugore ndetse bikamugayisha mu buryo bw’indengakamere anasaba inzego zibishinzwe ko bafatanya bakamagana umuntu uwari wese ushaka gusebya umubyeyi.

Mu magambo yuje agahinda Kanakuze yakomeje agira ati “twese dufatanyije nk’abanyamuryango ba Pro-Femmes twese hamwe Twamaganye uwiyita umukozi w’Imana, umuvugabutumwa wasohoye icyigisho apfobya umugore w’i Rwanda, apfobya umugore w’isi, avuga ko umugore ari mubi, avuga ko umubyeyi ari mubi, wavuze amagambo umuntu usanzwe atatinyuka kuvuga nkanswe uwiyita umukozi w’Imana, twebwe rero nko mu nshingano zacu twaravuze tuti ‘ibi ntabwo twabiceceka.’”

Yasabye ko Radio Amazing Grace yamuhaye umwanya isaba imbabazi ndetse n’inzego ziyobora itangazamakuru mu Rwanda zikagira icyo zikora, kandi  ko Niyibikora yakurikiranwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko.

Yadusoneye Onesphore umuyobozi mu ishami rishinzwe itumanaho mu itorero ry’umunsi wa 7 yagize ati” Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda uwo muvugabutumwa yavugaga ko akomokamo, ryitandukanyije na we rivuga ko atari umuyoboke waryo ko yahagaritswe mu myaka itanu ishije.

Yamaganywe  kandi n’inzego zitandukanye, Pascaline Umulisa uhagarariye umuryango w’abagide mu Rwanda yavuze ko nkurubyiruko bafite ipfunwe ry’ibyo Niyibikora yavuze ati”turamwamaganye ,ndasaba ko hakurikizwa amategeko  bidatinze”.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Editorial 25 Nov 2019
Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Editorial 23 Sep 2019
U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 25 Dec 2017
Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Editorial 19 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.
Amakuru

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Editorial 19 Aug 2024
‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka
IKORANABUHANGA

‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Editorial 06 Jan 2018
Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC
POLITIKI

Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC

Editorial 18 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru