Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Jean Sibomana aratangaza ko adafunze kandi ko akiri mu mirimo ye y’Ubuyobozi bw’Itorero binyuranye n’amakuru yari yiriwe avugwa ndetse agatangazwa na bimwe mu binyamakuru k’ umunsi w’ejo.
Aya makuru yavugaga ko Bishop Sibomana yatawe muri yombi na Polisi ndetse ngo hakaba hari hahise hajyaho ubuyobozi bushya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Bishop Sibomana yatangarije kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko amakuru y’uko yaba yasimbuwe ku buyobozi bw’Itorero ari ibihuha we akiri mu kazi kandi nta bibazo afite.
Yagize ati:” Jye ndi mu kazi, nta buyobozi bushya bwatowe rwose ndi mu mirimo yanjye”.
Kukibazo cy’uko niba bateganya gusimbura abafunze barimo Umuvugizi wungirije Bishop Tom Rwagasana, Sibomana yavuze ko batahita babikora barindiriye ko Polisi irangiza iperereza.
Mu ijoro ryakeye hari amakuru yavugaga ko Rev Pasteur Laurien Nsengiyumva ariwe watorewe kuyobora Komite y’agateganyo we ubwe yabwiye itangazamakuru ko atigeze atorerwa uwo mwanya akiri mu mirimo ye isanzwe mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Musanze.
Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Jean Sibomana