• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Editorial 01 Jun 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, UBUKERARUGENDO

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’ u Bufaransa.

Ni Amasezerano yasinywe agomba kumara imyaka itatu, akaba yari agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse cyane cyane kwerekana ibikorerwa mu Rwanda binyize muri Visit Rwanda.

Muri bimwe byari bikubiye muri ayo masezerano harimo kuba icyayi cy’u Rwanda ndetse n’ikawa y’u Rwand ari byo byonyine rukumbi bizajya bicururizwa kuri Stade Parc de Prince ya Paris Saint Germain, ibi bakaba byari ku rwego rwo gutuma u Rwanda rumenyekana biruseho.

Muri aya masezerano kandi harimo n’icyiswe ‘La Semaine du Rwanda à Paris’ bivuze  Icyumweru cy’u Rwanda i Paris.

Icyo gihe umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Kamanzi  akaba yarasobanuye ko buri mwaka Abanyarwanda bazajya bajya muri icyo gihugu bakagaragaza ibyo bakora, byaba ibijyanye n’imyenda, ubukorikori ndetse n’ibindi mu rwego rwo kumenyekanisha igihigu n’ibibakorerwa.

Aya amaezerano yageze ku musoza mu mwaka wa 2022, gusa nyuma y’ibiganiro by’impande zombi aya masezerano yongereweho indi myaka itatu kugeza mu mwaka wa 2025.

Mu kwishimira aya masezerano ku mpamde zombi, kuwa kabiri w’iki cyumweru umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Ubukerarugendo, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi w’ikipe ya PSG, Nasser Al Khelaifi.

Uyu muhuro wabereye mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse kandi hari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.

Binyuze ku rubug rwa Twitter, RDB yatangaje ko yishimiye uwo muhuro w’abayobozi wari ugamije kuganira ku bufatanye bw’impande zombi dore ko haherutswe kongerwa amasezerayo y’ubufatanye.

Nelly Mukazayire akaba umuyobozi wungirije wa RDB yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye bwo guteza imbere ubukerarugendo ndetse na siporo muri rusange binyuze muri Tembera u Rwanda cyangwa Visit Rwanda.

Ubu bufatanye bushingiye mu bukerarugendo bwiyongeraho ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG riri mu Rwanda mu karere ka Huye rifite ibyiciro by’abakinnyi bato uhereye ku myaka 11 mu bahungu n’abakobwa.

Iri shuri ryigisha umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda kandi riritegura amarushanwa ahuza amashuri yose ya PSG ari hirya no hino ku Isi rigomba kubera mu Bufaransa riri  muri  uku kwezi kwa Kamena.

Amasezerano hagati y’u Rwanda ba Paris St Germain binyuze muri Visit Rwanda biteganyijwe ko azageza mu mwaka wa 2025.

2023-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Editorial 06 Feb 2024
Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Editorial 18 Sep 2020
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Editorial 05 Aug 2023
U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

Editorial 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye
HIRYA NO HINO

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Editorial 18 Jul 2019
Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Editorial 21 Sep 2019
Uganda: Umuminisitirikazi arashinjwa gukorera iyicarubozo umugore yatwariye umugabo
Mu Mahanga

Uganda: Umuminisitirikazi arashinjwa gukorera iyicarubozo umugore yatwariye umugabo

Editorial 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru