• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Editorial 16 Jul 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe yasabye abayituyemo ndetse n’abayikoreramo kurangwa n’ubufatanye mu gutahura no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira imibereho myiza yabo batanga amakuru yatuma gikumirwa.

Ubu butumwa Umuyobozi w’iyi Ntara yabutanze ku itariki 13 Nyakanga mu nama yagiranye n’abatuye mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye, yo mu karere ka Burera.

Yagiranye inama na bo avuye gusura ahateganyijwe kubakwa Kaminuza y’Ubuvuzi mu mudugudu wa Rupangu, hakaba ari mu kagari ka Butaro.

Ubwo yahasuraga, Umuyobozi w’iyi Ntara yashimwe n’umuyobozi w’aka karere Florence Uwambajemariya, Brig. Gen Eugene Nkubito, n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Dieudonné Rwangombwa.

Mu ijambo rye, Bosenibamwe yasabye abatuye muri iyi Ntara ndetse n’abahakorera imirimo itandukanye bataha ahandi kuba abafatanyabikorwa mu kubumbatira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ikintu cyose bacyeka ko gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Yababwiye ko hari abantu bajya bafatirwa mu karere ka Burera bafite ibiyobyabwenge ndetse no mu tundi turere tw’iyi Ntara dufata ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, maze abasaba gufatanya gutahura ababitunda, ababikwirakwiza, n’ababinywa kugira ngo bafatwe.

Yakomeje agira ati,”Abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga bakora ibyaha birimo ubujura, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.Buri wese arasabwa rero kutabyishoramo kandi akagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.”

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abayituyemo kubyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi mu kwiteza imbere haba mu gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko , kwivuriza mu nzego z’ubuzima zemewe, kandi bakitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngarukakwezi, kuboneza urubyaro, no gutangira ku gihe ubwisungane bwo kwivuza- mutuelle de santé.

Yagize kandi ati,”Nta tuze n’ubwunvikane bishobora kuba mu muryango urangwamo uburwayi bwa hato na hato, kandi imibereho nk’iyo idindiza iterambere ry’uwo muryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yibukije abatuye muri iyi Ntara gukora neza amarondo kandi bakirinda amagambo y’uruca ntege ashobora gutuma batitabira neza ibikorwa bibateza imbere.

-3311.jpg

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe

2016-07-16
Editorial

IZINDI NKURU

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba  ya Leta bakabitwikamo amakara

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara

Editorial 13 Apr 2016
Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Editorial 07 Feb 2025
Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi

Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi

Editorial 16 Mar 2016
Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Editorial 13 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Editorial 13 Mar 2018
Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Editorial 01 Dec 2017
Ni Perezida Kabila Uri Kubyivangamo Kugira Ngo Ntiyamamaza- Moise Katumbi
POLITIKI

Ni Perezida Kabila Uri Kubyivangamo Kugira Ngo Ntiyamamaza- Moise Katumbi

Editorial 07 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru