Burya koko ngo ibibi n’ibyiza birasobekerana! Umwaka wa 2018, wabayemo byinshi byiza ariko n’ibibi ntibyasigara inyuma kuko hari abo watwaye batazasibangana mu mitima y’abanyarwanda bitewe n’ibikorwa bazwiho ndetse n’uruhare rukomeye bagize mu kubaka umuryango nyarwanda.
Muri uyu mwaka u Rwanda rwabuze benshi bagize ubutwari mu byiciro bitandukanye ari nabo tugarukaho muri iyi nkuru. Barimo abanyepolitiki, ibyamamare mu myidagaduro no muri siporo ndetse n’abakozi b’Imana.
Zula Karuhimbi
Ni inkuru yashenguye benshi kumva itabaruka ry’umukecuru Zula Karuhimbi, wamenyekanye nk’umurinzi w’igihango bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa byo kurokora Abatutsi muri Jenoside mu 1994.
Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru w’imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.
Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.
Karuhimbi wabaye indashyikirwa yahawe umudari w’umurinzi w’igihango, anahembwa kandi n’ Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.
Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2018, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, wari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, watabarutse azize uburwayi bwa kanseri yo mu maraso.
Urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana rwashegeje abanyarwanda biganjemo abakirisitu Gatolika na Diyosezi ya Cyangugu yari amaze imyaka hafi 21 abereye umushumba.
Musenyeri Bimenyimana yavutse ku wa 22 Kamena 1953, i Bumazi, Paruwasi Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu.
Yahawe Ubupadiri tariki ya 6 Nyakanga 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo. Yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18 Mutarama 1997, ahabwa Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997.
Intego ye ni “In Humilitate Et Caritate” bishatse kuvuga ngo “Mu bwiyoroshye no mu rukundo.”
Yitabye Imana ku wa 11 Werurwe 2018, amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti n’imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu.
Patrick Mazimhaka
Mu bakurikiranira hafi ibya Politiki mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Patrick Kayumbu Mazimhaka witabye Imana ku wa 25 Mutarama 2018.
Mazimhaka yavukiye mu Rwanda tariki 26 Mata 1948. Yaje kuva mu gihugu yerekeza muri Uganda mu 1962 nyuma y’imyaka itatu Abanyarwanda benshi bameneshejwe bagahungira muri iki gihugu.
Ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 yari Komiseri wa RPF Inkotanyi ushinzwe imibanire rusange, umwanya yavuyeho atorerwa kuba Vice-Chairman wayo mu 1993 kugeza mu 1998.
Mazimhaka yabaye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gihe cy’imyaka itanu.
Hon. Hamidou Omar Kiyogoma
Hon. Hamidou Omar Kiyogoma, umunyapolitiki wanabaye mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ni umwe mu bakomeye igihugu cyabuze muri uyu mwaka.
Uyu mugabo wari no mu Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, yitabye Imana ku wa 13 Ugushyingo 2018, azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Rtd. CSP Gashagaza
Rtd. CSP Gashagaza Hubert witabye Imana ku wa 17 Nzeri 2018, urupfu rwe rwashegeje benshi dore ko byanavuzwe ko yishwe n’abagizi ba nabi.
CSP Gashagaza wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo nyuma akaza gusezera muri Polisi yapfuye yishwe, umurambo we uboneka mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Ndera, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza, RIB.
Yavukiye i Rutarabana mu yahoze ari Komini Murama [ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo] ku wa 1 Mata 1965.
Gashagaza witabye Imana afite imyaka 53 yasezerewe muri Polisi y’Igihugu (ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police-CSP) muri Kanama 2016. Yari asigaye akora mu Nkeragutabara.
Padiri Mudahinyuka Charles
Padiri Charles Mudahinyuka ni umwe mu bantu b’amazina akomeye watabarutse muri uyu mwaka. Niwe wahimbye indirimbo ‘Imihigo yacu’ benshi bakunda kwita ‘u Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma.
Padiri Mudahinyuka yitabye Imana ku wa 25 Mutarama 2018, aguye aho yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Rukoma iherereye muri Diyosezi ya Kibungo
Dusabinema wiyamamarizaga kuba umudepite
Mu matora y’abadepite aheruka muri Kanama uyu mwaka, niba hari inkuru yakoze benshi ku mutima ni iyavugaga urupfu rwa Dusabinema Consolée, wiyamamarizaga kuba Umudepite ahagarariye icyiciro cy’abagore.
Ku wa 20 Kanama 2018, nibwo Dusabinema yatabarutse azize uburwayi. Mbere yo kwitaba Imana, Dusabinema yari amaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamaza hamwe n’abandi bakandida-depite b’abagore.
Sesiliya wo mu ikinamico Urunana
Muteteri Penina Joy [Sesilia] wamamaye i Nyarurembo mu ikinamico Urunana yitabye Imana ku wa 16 Kanama 2018, azize uburwayi.
Uyu mugore wamaze imyaka myinshi mu ruganda rw’ikinamico akaba ari no mu bakinnyi b’Indamutsa bakanyujijeho mu Rwanda, mu ikinamico zaciye ibintu hambere mu gihugu.
Yibukirwa cyane ku ikinamico yitwa ‘Icyanzu cy’Imana’ yakinnyemo ari umugore wa Mbanzabugabo akaba mukase wa Uwera.
Pasiteri Kamanzi Théophile
Tariki ya 29 Nyakanga 2018 ni bwo Pasiteri Kamanzi Théophile wayoboraga Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) yitabye Imana azize kanseri y’igifu. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Uyu mugabo yibukirwa mu ivugabutumwa ryagutse yakoze; yari Umuhuzabikorwa w’Igiterane Rwanda Shima Imana.
Pasiteri Kamanzi wavutse ku wa 23 Ukwakira 1953, yari amaze igihe kinini ari umuyobozi wa EARR ifite amatorero agera kuri 36 hirya no hino mu gihugu. Yitabye Imana asize umugore n’abana bane.
Uwimanishaka Prince wari umukinnyi mu ikipe y’igihugu
Urupfu rwa Uwimanishaka Prince rwashenguye imitima y’abanyarwanda benshi by’umwihariko abakunzi ba siporo mu Rwanda.
Uyu musore witabye Imana ku wa 3 Kamena 2018 yakiniraga ikipe ya Telugu Royal Cricket Club n’ikipe y’igihugu ndetse yari mu bagomba guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi.
Mudahinyuka Charles ntazibagirana kubera inganzo ye
Dr. Byamungu wakoraga muri BRD n’ abana be 4 n’umugore bapfiriye mu mpanuka barijije abantu benshi
Iyi mpanuka y’ imodoka yabereye mu karere ka Lwengo mu muhanda Masaka Mbarara, Uganda, yaguyemo Abanyarwanda batanu bo mu muryango umwe.
Nyakwigendera Dr. Byamungu Livingstone
Ni impanuka idasanzwe yabaye ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018. yahitanye umuryango wose urimo abana n’umugore wa Dr. Byamungu Livingstone wari ushinzwe ishoramari muri RDB.
Byamungu Livingstone yari agiye muri Uganda gusura umukecuru we wari umaze iminsi arwaye. Yari yajyanye n’ abuzukuru ngo basuhuze nyirakuru.
Madamu wa Nyakwigendera nawe yitabye Imana nyuma yo kujya muri koma
Aba ni bamwe mu bana bitabye Imana muri iyi mpanuka
Uko iyi mpanuka yegenze, iyi modoka yo mubwoko bwa V8 yagonzwe n’ikamyo
Src: Igihe
Sacyega
Uyu Gashagaza se ntiyishwe? Hakorwe iperereza berekane uwamwishe, bitabaye ibyo kubyandika aha ntacyo byaba bimaze.