Abayobozi bakuru mu Rwanda baritegura kujya mu mwiherero ngarukamwaka aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ugushyiraho intego yuko iby’iwacu ari byo byaba umusingi w’iterambere.
Uyu mwiherero wa 13 uzabera mu ishuli rya gisirikare rya Gabiro mu Karere ka Gatsibo hagati y’italiki 12 na 14 uku kwezi, uzitabirwa n’abayobozi basaga 250 barimo Perezida wa Repubulika. Uretse ariko n’abayobozi b’inzego zitandukanye za leta, uyu mwiherero uzaba unarimo n’abayobozi b’ibigo by’igenga nk’iby’ubucuruzi.
Iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwiherero wa 13 ishishikariza Abanyarwanda kwiha intego yuko iby’iwacu aribyo bigomba kuba umusingi w’iterambere iruzuzanya n’icyifuzo cy’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC).
Abo bayobozi mu nama yabo ya 17 yateraniye Arusha muri Tanzania taliki 2 z’uku kwezi banzuye yuko EAC idashobora gutera imbere mu gihe igura byinshi kuva hanze igurishayo bike ! Bafashe umwanzuro yuko hashakishwa ingamba z’ukuntu ibyo byahinduka, ibyoherezwa hanze bikaba byinshi kurusha ibikurwayo.
Ibi byashimangiwe cyane na Perezida wa Tanzania wasubiye muri ya magambo Mwalim Julius Nyerere yahoraga avuga ngo Afurika yimbura (isarura) ibyo tudakoresha, tugakoresha ibyo tutimbura.
Ingingo nkuru zizaganirwaho muri uwo mushyikirano w’uyu mwaka ni eshatu, arizo Gufata ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ikerekezo 2020; Kongera agaciro k’ibikomoka iwacu; no guteza imbere Imibereho myiza n’uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda.
Izi ngingo ni nziza kandi nk’uko bisanzwe zigomba no kuzafatirwa imyanzuro igomba kuzashyirwa mu bikorwa. Na none ni byiza gufata imyanzuro nk’iyo ariko byaba byiza kurushaho abo bayobozi babanje gushishoza neza bakareba niba imyanzuro yafashwe ubushize mu mwiherero wa 12 koko yarashyizwe mu bikorwa.
Muri uwo mwiherero wa 12 warangije imirimo yawo taliki 02 Werurwe 2015 hafatiwemo imyanzuro myinshi nk’ijyanye n’ibibazo by’Ubutaka, Gukwirakwiza amazi, imishinga idashyirwa mu bikorwa n’ibijyanye no kurushaho guhashya Ruswa kimwe no gusana ibitaro bya Shyira n’indi itari mike.
Muri uyu mwiherero rero wa 13 hagomba kurebwa imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa, impamvu zabiteye zikamenyekana. Ibi ni ngombwa kuko gufata imyanzuro muri uyu mushyikirano undi mushyikirano ukazaza imyanzuro yafatiwe mu wambere itarashyizwe mu bikorwa cyangwa ikaba yarashyizwe mu bikorwa mu buryo butanoze, byaba ari ukuvunikira ubusa !
Casmiry Kayumba