• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Editorial 31 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abashishozi baravuze ngo” iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe”. Uyu mugani rero urahura neza n’ibyabaye ku mujenosideri Eugène Rwamucyo wari umaze imyaka 30 yidegembya, ariko umunsi w’ejo tariki 30 Ukwakira 2024, ugashyira iherezo ku bwishongozi bwe.

Nyuma y’urubanza rwari rumaze ukwezi kuzuye ruburanishwa mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, inyangamugayo z’abacamaza zahamije Eugène Rwamucyo ubufatanyacyaha mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuwushyira mu bikorwa, maze zimuhanisha igifungo cy’imyaka 27. Yahise atabwa muri yombi, ubwo twateguraga iyi nkuru akaba yari amaze ijoro rye rya mbere muri gereza.

Imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ amashyirahamwe mpuzamahanha aharanira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, yaregaga Eugène Rwamucyo uruhare rutaziguhe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwiharimo mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo, dore ko yari umuganga aho i Butare, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nk’uko byari mu kirego, abatangabuhamya benshi, barimo n’abari kumwe na Rwamucyo, bamushinje gutegeka abicanyi bagenzi be gutaba imirambo mu byobo rusange, agamije gusibanganya ibimenyetso, ndetse mu bashyizwe muri ibyo byobo kaba harimo n’abari bagihumeka.

Eugène Rwamucyo kandi yashishikarije abandi kwica abatutsi, cyane cyane mu ijambo yavuze tariki 14 Gicurasi 1994, ubwo yizezaga Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda wari wasuye ako gace, ko Abahutu bahagurukiye “gukora”[kwica abatutsi mu mvugo y’abajenosideri] ku buryo nta “nyenzi” izabacika. Aho abicanyi basezeraniye niho bahuriye, isezerano rya Rwamucyo na Kambanda ryarubahirijwe, maze Abatutsi baratsembwa karahava.

Kimwe n’abandi bajenosideri, mu myiregurire ya Rwamucyo, abamwunganiraga mu mategeko ndetse n’abaje kumushinjura, bose barwanye no kwerekana ko nta jenoside yabaye mu Rwanda kuko ngo itanateguwe, ko n’abapfuye bazize uburakari kubera ihanurwa ry”indege ya Perezida Habyarimana, abandi ngo bagwa mu isubiranamo kubera urwango rwari rusanzwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Ku kirego cyo gutaba imirambo mu byobo rusange, Eugène Rwamucyo yarabyemeye, ariko akavuga ko yabikoze yanga ko iyo mirambo yabora, igakurura indwara ziterwa n’umwanda mu baturage.

Iyi myiregurire yaje kugaraga nko kurashya imigeri, kuko bamaze gutaba abo bantu, hejuru y’ibyo byobo bahise bahatera ibiti n’imyaka, kugirango hatazagira n’umenya ko harimo abantu. Ikindi, muri iyo mbwirwaruhame ye yo kuwa 14 Gicurasi 1994, Rwamucyo yarirenze arahira ko nta Mututsi wishwe muri Butare, kandi hari abo ubwe yari amaze gutaba mu byobo rusange.

Twibutse ko mu bashinjuye Eugène Rwamucyo harimo Jean Kambanda wemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse urukiko rw’Arusha rukamukatira gufungwa burundu. Harimo kandi Augustin Ndindiriyimana, JMV Ndagijimana, n’abandi bamamaye mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rukiko rero rwagaragaje ro rugizezwe n’inyangamugayo koko, maze rwima agaciro ayo matakirangoyi y’umujenosideri Eugène Rwamucyo.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30, ariko urukiko rumukatira 25. Icya ngombwa ariko si umubare w’imyaka azafungwa, ahubwo igikuru ni uko ukuri gutsinze.

Ubutabera bwumvise amajwi y’inzirakarengane zisaga miliyoni Rwamucyo na bagenzi be bambuye ubuzima, zitakamba ngo ubutabera buhabwe ijambo.

Ubutabera bwanze ko Rwamucyo akomeza kugoreka amateka y’uRwanda no gushinyagurira abo yagize impfubyi n’abapfakazi, akabasigira ibikomere bikabije ku mutima no ku mubiri.

Ubutabera kandi butanze isomo ku bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko rwekanye ko Rwamucyo ari mu bayiteguye bakanashyira mu bikorwa.

Ubu ni ubutumwa bukomeye kandi ku bajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera, ko ari ikibazo cy’igihe nabo bakumva icyibatsi cy’ amategeko, gikwiye ubugome ndengakamere bakoreye inyokomuntu aho iva ikagera.

Eugène Rwamucyo yavukiye mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri. Afite imyaka 65 y’amavuko, bivuze ko azarangiza igihano cye afite imyaka 91!

Kuva muw’1994 yabaye umuganga mu Bubiligi no mu Bufaransa. Muw’2010 yafunzwe igihe gito, nabwo aryozwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza gufungurwa ku mpamvu zidasobanutse.

Eugène Rwamucyo abaye Umunyarwanda wa 8 uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza rwaherukaga rukaba ari urw’undi muganga Sosthène Munyemana wakatiwe gufungwa imyaka 25. Uyu yarajuriye, urubanza rwe mu bujurire rukazaburanishwa muri Nzeri n’Ukwakira 2025.

Tariki 09 Ukuboza uyu mwaka kandi, aho mu Bufaransa hategerejwe umwanzuro w’urubanza rwa Charles Onana, Umufaransa ukomoka muri Cameroun, akaba akurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

2024-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020
Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Editorial 27 Mar 2021
Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza

Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza

Editorial 27 Sep 2018
Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Editorial 08 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa
POLITIKI

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Editorial 12 Jul 2018
APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League
Amakuru

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Editorial 16 Oct 2021
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 
Amakuru

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Editorial 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru